Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Komite Olempike yateguye amahugurwa mu gucunga no kuyobora  amashyirahamwe ya Siporo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 17-02-2018 saa 07:27:36
Abitabiriye amahugurwa ubwo bakurikiranaga amasomo (Foto Komite Olempike)

Komite Olempike y’u Rwanda yateguye amahurwa y’ikiciro cyo hejuru mu gucunga no kuyobora amashyirahamwe ya siporo  “Advanced Course in Sport Management”.

Abitabiriye amahugurwa ubwo bakurikiranaga amasomo (Foto Komite Olempike)

Aya mahugurwa azamara umwaka yatangiye tariki 15 Gashyantare 2018 akaba azasozwa tariki 03 Ugushyingo 2018. Biteganyijwe ko hazahugurwa nibura abantu 18 bashobora no kuzavamo bamwe bazahabwa ubufasha (bourse) bwo kuminuza mu kiciro kisumbuye mu buyobozi bwa siporo (Master en Organisation Sportive-MEMOS) muri 2017-2020.

Harelimana Tharcisse usanzwe ukora muri Komite Olimpike y’u Rwanda nk’impuguke yoherejwe na Solidarite Olympique ni we uyoboye aya mahugurwa. Nk’uko yabitangarije Imvaho Nshya ngo nta bwo bishisha ahubwo ni ubufasha batanga kugira ngo habeho imiyoborere myiza mu mashyirahamwe y’imikino.

Yavuze ko aya mahugurwa azamara umwaka abari guhugurwa  baziga ku bintu 6 bitandukanye biri mu gitabo cya Komite Olempike ku isi “CIO”. Ati “Ni ukureba uburyo ubuyobozi bukwiye gutunganywa”.

Yakomeje avuga ko ibintu 6 bazibandaho ari ukubaka siporo, kwigisha uburyo abantu biha intego, gucunga abo  bakoresha,  ibijyanye n’amikoro aho yavuze ko bagomba kureba igihe habonetse amafaranga yaba avuye muri Leta, FIFA n’ahandi akoreshwa ate kugira ngo siporo itere imbere. Ikindi ni ukumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga ndetse no gutegura amarushanwa mpuzamahanga  harimo kwakira abantu n’ibindi.

Harelimana akaba avuga ko aba nibarangiza guhugurwa bazandika igitabo hanyuma cyoherezwe muri CIO ari bo bazatanga impamyabumenyi.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha Valens yatangaje ko iyi ari imwe mu nshingano za  Komite Olempike. Ati “Uretse kugeza siporo kuri bose, dufasha  amashyirahamwe y’imikino  kugira ngo agire imiyoborere myiza abashe gutegura amarushanwa n’ibindi”.

Amb Munyabagisha yavuze ko ibi bizatanga umusaruro kuko ikigaragara ari uko mu Rwanda impano zitabuze ahubwo habuze  ababafasha kuzamuka.  Ati “Abakinnyi bari kuzamuka neza ni abafite amashyirahamwe y’imikino afite ubuyobozi bwiza. Nituramuka dufasha  amashyirahamwe yose  tukabigisha uko  ayoborwa , tukabigisha uko abakinnyi bategurwa,  tukabereka  uko bacunga ayo mashyiramwe, twizeye ko tuzabona abakinnyi beza”.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Ruboneza Prosper akaba asanzwe ari umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yatangaje ko aya mahugurwa azabafasha byinshi mu buryo bwo gutegura amarushanwa ndetse n’ibindi byatuma amashyirahamwe abona umusaruro mwiza. Yakomeje avuga ko hari byinshi byiza byakozwe ariko ko bifuza kurushaho.

Amahugurwa azongera kuba  tariki 26 na 27 Mata 2018 higwa gucunga mu buryo bunoze amashyirahamwe ya siporo.

 

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.