Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Komite Olempike yashimiye Rwemalika na Bayingana kubera imyanya batorewe

Yanditswe na Bugingo Fidele

Ku ya 28-10-2018 saa 19:20:55
Rwemalika Félicité (ibumoso) na Bayingana Aimable (iburyo) bashimiwe kubera imyanya batorewe ku rwego mpuzamahanga

Komite Olempike y’u Rwanda yakiriye inashimira Rwemalika Félicité na Bayingana Aimable kubera imyanya batorewe ku rwego mpuzamahanga.

Tariki 09 Ukwakira 2018, i Buenos Aires muri Argentine, Rwemalika Félicité usanzwe ari Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yatorewe kuba muri Komite Mpuzamahanga Olempike “CIO”.

Rwemalika yatangaje ko ari ibyo kwishyira kuko bizagira u Rwanda akamaro. Ati “Nange naratunguwe numvaga hataragera ko najya kuri ruriya rwego gusa bazi ko mu Rwanda tugira imiyoborere myiza kandi n’abagore bagiramo uruhare. Uru ni urwego rukomeye kuko abarimo ni bo bafata imyanzuro itandukanye nko kwemeza ahazabera imikino n’ibindi.”

Rwemalika avuga ko umuntu urimo hano, umushinga we wemerwa mbere y’iyindi, ibintu asanga u Rwanda ruzungukiramo. Ati “Nta bwo ari nge uzabikora, abo mu mashyirahamwe y’imikino itandukanye bazakora imishinga ubundi bantume.”

Bayingana Aimable usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” yatorewe kuba Perezida w’ Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa mu mukino wo gusiganwa ku magare “Union Francophone de Cyclisme”.

Rwemalika Félicité (ibumoso) na Bayingana Aimable (iburyo) bashimiwe kubera imyanya batorewe ku rwego mpuzamahanga

Aya matora yabaye tariki 19 Ukwakira 2018 muri kongere y’uyu muryango yabereye ku kicaro k’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Bufaransa.

Bayingana atangaza ko uyu muryango utamaze igihe kinini kuko umaze imyaka 4 ukaba urimo ibihugu 33. Avuga uburyo yatowe, Bayingana yavuze ko ari urugendo rusanzwe aho yari afite abamushyigikiye ari na bo babimusabye. Ati “Ni bo babinsabye kugira ngo dufatanye kandi ngire n’icyo mbunganira kuko bazi ko uyu umukino utamaze igihe kinini mu Rwanda ariko umaze gutera imbere.”

Bayingana akomeza avuga ko kuyobora uyu muryango harimo inyungu nyinshi kuko mu nshingano zaho harimo amahugurwa, guhuza ibihugu bifite ubushobozi n’ibitabufite buhagije, gutegura amarushanwa n’ibindi. Ati “Ni ibintu twabonamo amahirwe menshi nk’Abanyarwanda kuko turacyafite urugendo rurerure mu magare.”

Perezida wa FERWACY, Bayingana yanasuye ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu gice cy’Amajyaruguru y’u Butaliyani (Lombardi) ari naho bakunda umukino w’amagare kurusha ibindi bice. Bayingana avuga ko yabonye na Perezida w’iri shyirahamwe amusaba ko bagirana amasezerano y’ubufatanye arabyishimira ubu amasezerano akaba ari hafi gusinywa.

Ati “Numva bishobora kuzatugirira akamaro nk’uko muzi dufitanye amasezerano n’igihugu cy’u Bubiligi, tuzagenda twongera amasezerano n’ibindi bihugu turebe uko twafasha amakipe yacu kuko ari yo akeneye inkunga zaturuka muri ibyo bihugu bitandukanye.”

Umwanditsi:

Bugingo Fidele

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.