20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Komite Olempike na FERWAFA bahagurukiye amarozi na ruswa mu mupira

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 07-05-2018 saa 09:17:20
Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana utangaza ko bagiye gufatira ingamba zikarishye ibya ruswa n'amarozi akunze kuvugwa mu mupira w'u Rwanda

Ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Rwanda n’ubw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru “FERWAFA” buravuga ko buhangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’uburozi no kurya ruswa bivugwa muri siporo cyane cyane mu mupira w’amaguru.

Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana utangaza ko bagiye gufatira ingamba zikarishye ibya ruswa n’amarozi akunze kuvugwa mu mupira w’u Rwanda

Mu itangazo yasohoye, Komite Olempike ivuga ko izi ngeso zitari mu ndangagaciro za siporo n’iz’umuco nyarwanda, isaba abakizifite kuzicikaho kuko zangiza isura y’u Rwanda.

Riragira riti “Turagaya cyane abayobozi ba Siporo batangaza ku mugararagaro ko hari ruswa nta bimenyetso babifitiye, bashobora guterwa no kutemera ibyavuye mu mukino, mu gihe bihari bikwiye gushyikirizwa inzego zibishinzwe”.

Ruhamiriza Eric, umuyobozi wa Komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA avuga ko aho bigaragaye bakorana na komisiyo y’amategeko ya FERWAFA mu gukurikirana abatanze amakuru kuri ruswa n’ubu burozi.

Ruhamiriza abisobanura ashingiye ku buhamya bwatanzwe na Niyibizi Suleiman, umutoza wa Miroplast FC wavuze ko abakinnyi be barimo Mukamba Namusombwa bari bahawe amafaranga ku mukino batsinzwemo na Kiyovu ibitego 2-0.

Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana asanga ikibazo cy’amarozi n’ubwo kigenda kigabanuka uko imyaka ishira gikwiye no gushyirirwaho ingamba zidasanzwe mu kugica burundu.

Ati “N’ababitekereza babyibagirwe, niba tuvuze ko tugiye kubihagurukira ni ukuvuga ko tugiye kubyandika mu nyandiko tubisobanurire ba nyirabyo. Tuzagerageza gukemura ibibazo byose by’amakipe n’uko agomba kwitwara, uzajya arenga kuri byo, nta bintu by’amarangamutima, kuko umuco w’igihugu ugenda ukahazaharira. Niba tubivuga tugiye kwicara tuge mu mategeko, tubirebe. Ibihano si ukukujyana muri parike gusa no kuguca mu kibuga ubwabyo byaba bihagije”.

Yungamo ati “Ubundi biriya ni ibintu ukurikije aho umupira wacu wahereye, usanga ari abana bakuriye aho hantu iyo myemerere ihari, si umupira gusa, n’abana bava aho, n’abatoza bahakuriye bumvaga ko icyo kintu kigomba gufasha muri ibyo ariko uko bigenda bizamuka, biragenda bigabanuka. Igihe ariko ibintu bidacika burundu, hagomba gushyirwaho izindi mbaraga, tukigisha abantu ariko n’ibihari ntitugomba gutegereza ngo bizagera aho bishire. Ubu rero hakwiye gufatwa ingamba”.

Ibi bibaye mu gihe uyu muco wo kugura abasifuzi n’imikino ukunze kuvugwa cyane mu mikino yo kwishyura. Naho iby’amarozi byafashe indi ntambwe ubwo u Rwanda rwamenyekanaga mu bitangazamakuru mpuzamahanga kubera uburozi bwavuzwe mu Kuboza 2016 ku mukino Mukura yanganyijemo na Rayon Sports kuri Sitade Huye.

 

 

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.