Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Komite Olempike baratangaza ko hari ibyo bishimira bagezeho muri “Commonwealth Games 2018”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Apr 23, 2018

Ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Rwanda, baravuga ko n’ubwo abaserukiye u Rwanda mu marushanwa ahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth Games 2018”, batabashije kugira umudali bazana, baremeza ko hari ibyo bishimira bungutse birimo kumenyekanisha amateka igihugu cy’u Rwanda.

Amb.Munyabagisha Valens Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda uvuga ko muri iyi mikino yabafashije kumenyekanisha amateka n’umuco by’u Rwanda

Iyi mikino ya Commonweath Games 2018, yabereye mu mujyi wa Gold Coast muri Australia kuva tariki 4-15 Mata 2018, u Rwanda  rwahagarariwe n’abakinnyi 17 bakina ine, ariyo, gusiganwa ku maguru, amagare, guterura ibiremereye ndetse na Beach Volleyball.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye ku wa Gatanu tariki 20 Mata 2018, Amb. Munyabagisha Valens, umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, yavuze ko muri iyi mikino byababereye umwanya mwiza wo kumenyekanisha amateka n’umuco by’u Rwanda.

Yagize ati “Ntagiye mu rwego rw’imikino, mu rundi rwego itsinda ryari rihagarariye u Rwanda twagize umwanya mwiza wo kumenyekanisha igihugu cyacu. Hari ishuri ryitwa ‘Livingstone Christian College’ ryashatse gukorana n’u Rwanda rifite abanyeshuri barenga 1500, bagiye batangira kwigisha abana amateka n’umuco w’u Rwanda. Baratwakiriye batumiza abanyeshuri bose, ababyeyi babo n’itangazamakuru ndetse iyo hagunda iza kwitabirwa n’umuyobozi w’Imikino ya Commonwealth Games, Louise Martin ku buryo byatumye u Rwanda rumenyekana cyane”.

Amb. Munyabagisha yanagaragaje ko bijyanye n’igihe iyi mikino yabereyemo, ubwo mu Rwanda n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na bo bahawe umwanya wo kwibuka ndetse ko itariki 7 Mata 2018, mbere yo gukina abakinnyi bose bafashe umunota wo kwibuka.

Akomeza avuga ko n’abayobozi ba Commonwealth Games, na bo basabye ko hatangwa itangazo ku banyamakuru rivuga ko bifatanyije n’u Rwanda muri icyo gikorwa cyo kwibuka, ku buryo ibihugu byose bigize Commonwealth bamenye byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rundi ruhande, Amb Munyabagisha wagarutse no ku myitwarire y’abakinnyi baserukiye u Rwanda muri iyi mikino, yavuze ko bafashe ingamba zo kurushaho gutegura neza abakinnyi birimo kongera umubare w’abitabira n’imikino bityo ko biri mu bizabafasha mu gihe kizaza guhatanira imidali.

Yagize ati “Ikintu kigaragara kugira ngo ubone imidali bisaba kugira abakinnyi benshi, ikindi ni uko tugomba kugira imikino myinshi”.

Amb. Munyabagisha Valens yanakomoje kandi no ku bantu batorotse ari bo Nsengiyumva Jean Paul, wari umutoza Niyonzima Vedaste uterura ibiremereye na Mutatsimpundu Denise wakinaga Beach Volleyball ahamya ko batatiriye igihango bagiranye n’igihugu, gusa mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo biyemeje gutegura abakiri bato, bakabigisha indangagaciro hakiri kare.