Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Komisiyo y’Igihugu y’abakozi ba Leta yanenzwe n’Inteko ku makosa yisubiramo

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 13-11-2019 saa 14:31:45
Perezida wa Komisiyo y'imibereho y'abaturage mu Nteko Muhongerwa Christine ibumoso hamwe na Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'abakozi ba Leta Kayijire Agnes basesegnura raporo ya 2018-2019(Foto Sezibera)

Komisiyo y’Imibereho y’abaturage mu Nteko Ishingamategeko ikomeje kunenga raporo yakira zitangwa na Komisiyo y’Igihugu y’abakozi ba Leta kuba muri raporo itanga uyu munsi usanga zidatandukanye cyane n’izo iba yaratanze mu myaka yabanje kuko hari myinshi mu myanzuro igarurwamo itarashyizwe mu bikorwa.

Byagarutsweho kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2019 ubwo Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Nteko Ishingamategeko yasuzumaga raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta y’umwaka wa 2018/2019 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2019/2020.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’imibereho myiza Muhongerwa Christine, yavuze ko raporo bakiriye idatandukanye cyane n’izindi z’imyaka ibiri ishize zayibanjirije kuko kuko hari nk’ikibazo cy’ubujurire kigenda kiyongera aho bwavuye kuri 26.5% muri iyo myaka 2 ishize bukaba bugeze kuri 32.2% muri 2018/2019.

Depite Muhongerwa ati: “Ubwo bujurire bugenda bugaragara kubera ko hari inzego zidafata ibyemezo uko bikwiye cyangwa ngo zishyire mu bikorwa ibyo komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta iba yarabasabye. Hari abakozi badashyirwa mu myanya y’akazi kandi barayitsindiye, hakaba abakozi usanga mu myanya y’akazi nyamara batayifitiye impamyabushobozi ndetse n’abakozi bakomeza kwirukanwa mu kazi mu buryo budakurikije amategeko.”

Muhongerwa akibaza icyo komisiyo ibitekerezaho mu gihe hari inzego zagiye zifatirwa ibihano ariko kugeza ubu bikaba bitarashyizwe mu bikorwa. Atangaza ko hari kandi na raporo y’imyanzuro y’Inteko Ishingamategeko yashyikirijwe Minisitiri w’Intebe ariko hakabamo imwe n’imwe itaragiye ishyirwa mu bikorwa.

Hon. Muhongerwa Christine wa 2 ibumoso, visi Perezida wa Komisiyo Hon. Habineza Frank ubanza ibumoso hamwe na Visi perezida wa Komisiyo y’abakozi ba Leta Kayijire Agnes wa 3 ibumoso(Foto Sezibera)

Nk’uko Muhongerwa abishimangira avuga ko kubera ko iby’ayo makosa bikorwa nkana kandi bene kuyakora babifitiye ubumenyi, babyigiye bakwiye gufatirwa ingamba.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Kayijire Agnes, asubiza ku nzego zasabiwe ibihano n’ikijyanye na raporo zigarukamo ibibazo bimwe usanga bisa, avuga ko buri mwaka bagenda bagaragaza uko imicungire y’abakozi ihagaze ari naho hagaragara amakosa amwe agenda agaruka koko.

Ati: “Nubwo hari amakosa amwe agaruka nibyo koko ariko ntitwavuga ko ntakiri kubikorwaho kuko iyo bigaragaye ko umukozi yashyizwe mu mwanya atabikwiriye birakosorwa. Ikindi kuba twanenzwe ko imyanzuro myinshi idashyirwa mu bikorwa ubundi bikorwa n’inzego, hanyuma kuba nka Komisiyo y’abakozi ba Leta dusabwa kuba twasabira ibihano abakoze amakosa, mu by’ukuri abayakora ni abakozi bakora mu nzego.

Komisiyo icyo ikora ni ukwerekana ikosa ryakozwe, igasaba urwego gukora isesengura ngo hamenyekane umukozi wabigizemo uruhare hakurikijwe iteka rya Perezida rigenga uburyo ibihano bitangwa, urwego rugahana umukozi”.

Kayijire yemera ko inzira ibyo bikorwamo arizo zitinda koko bigafata igihe kirekire, kuko bibanza gusaba uwavuzweho ikosa ibisobanuro, uwabihaye nawe akaba agomba kugaragaza niba yanyuzwe, komisiyo ishinzwe imyitwarire iba muri buri rwego ishinzwe gusesengura ayo makosa nayo ikabirebaho bikaba aribyo bituma bifata igihe kirekire kugira ngo umukozi azahabwe igihano, gusa avuga ko gutanga ibihano byatangiye ariko na komisiyo ibona ko kugera ku ndunduro bigifata igihe kirekire.

Depite Bangayabo Marcelline nawe akaba yabajije ku bijyanye n’abantu bagirwa inama ntibazubahirize ndetse n’inzego zasabiwe ibihano, Kayijire nabwo ashimangira ko bigaruka muri izo nzira z’imihanire kuko bitaragera ku rwego rwo kumva uburemere bw’amakosa akorwa mu micungire y’abakozi kuko itarafata urwego rumwe nk’urw’amakosa akorwa mu micungire y’imari ariyo mpamvu yizeje ko byakagombye gushyirwamo imbaraga.

Muri rusange abagize Komisiyo y’imibereho y’Abaturage basabye Komisiyo y’abakozi ba Leta kongera imbaraga mu kugira uruhare no kubahiriza inshingano zayo mu gutunga agatoki ahakirangwa amakosa ndetse no gukurikirana ikemurwa ryayo kugira ngo itange raporo yujuje ibisabwa kandi bijyanye n’igihe.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.