Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Komisiyo y’abakozi ba Leta irashima impinduka mu gucunga abakozi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 21, 2018

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irashima impinduka mu micungire y’abakozi mu myaka 10 imaze igiyeho n’intambwe yatewe mu buryo bwo gushaka abakozi, inagaragaza zimwe mu mbogamizi zigihari mu kugera ku ntego ku bigo mu gucunga abakozi.

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje iyi Komisiyo n’Umujyi wa Kigali muri gahunda yo gusuzuma intambwe yatewe mu kunoza uburyo bwo gushaka no gucunga abakozi ba Leta.

Abakozi b’Umujyi wa Kigali n’abayobozi ba Komisiyo y’abakozi ba Leta nyuma y’inama nyunguranabitekerezo

Hagenimana Theoneste, Umukozi mu ishami rishinzwe ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta atangaza ko hakiri inzego zitubahiriza ku gihe imyanzuro ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, inzego zidasubiza ubujurire bw’abakandida basaba gukora ibizamini, bituma bugera muri iyi Komisiyo ari bwinshi.

Ati: “Haracyari inzego zitubahiriza ku gihe imyanzuro ya Komisiyo, inzego zidasubiza ubujurire bw’abakandida muri E-recruitment, bigatuma ubujurire buza muri Komisiyo  ari bwinshi”.

Yongeyeho ko ubujurire bw’imishahara bwiyongera kandi bushobora kwirindwa; gufatira ibyemezo abakozi hatubahirijwe inzira (procedures) ziteganyijwe n’amategeko n’ibindi.

Mu kiganiro cyatanzwe na Restitute Mukantagara, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imucungire y’Abakozi mu Mujyi wa Kigali, kibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu mwaka wa 2017-2018, aho yasobanuye ko imyanzuro yose yarebaga Umujyi wa Kigali yashyizwe mu bikorwa ijana ku ijana.

Mukantagara yanagarutse ku mbogamizi  zikomeje kugaragara mu iyubahirizwa ry’amategeko harimo igihe gitoya cyo gutoranya abakandida basabye akazi kuko umubare uba ari mwinshi bityo kubahiriza iminsi itanu iteganywa n’itegeko bikagorana, yanagarutse no kuba RALGA itinda kubashyikiriza raporo ku ikoreshwa ry’ibizamini bityo no mu gutangaza amanota hakabamo gukererwa, ikindi cyagarutswe ho  ni ubujurire bwo muri system ya  e-recruitment   buza ari bwinshi kandi mu minsi itatu bugahita bwijyana muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta  atari uko bananiwe kubukemura ari  ukubera imiterere y’uburyo bukoreshwa (System).

Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo François Habiyakare yagarutse ku nshingano nyamukuru igeza Leta ku musaruro ari yo gukora kinyamwuga.

Ati “Inzego zanyu zose uhereye ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Uturere, Imirenge n’Utugari, abakozi bakoramo bagomba gusobanukirwa neza inshingano zabo  bagakangurirwa kuzishyira mu bikorwa kinyamwuga”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Patricia Muhongerwa, yagarutse ku ruhare rukomeye rwa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta mu gukumira igihombo Leta itezwa n’Abayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko.

Ati “Ubukangurambaga bwa Komisiyo bwatugezeho, ubu buri muyobozi mu Karere no mu Mujyi wa Kigali asigaye ajya gufata ikemezo akagisha inama abanyamategeko, Umukozi ushinzwe Abakozi na Komisiyo. Gushaka no gucunga Abakozi dukurikije amategeko twarabikangukiye cyane”.

Mu gusoza iyi nama nyunguranabitekerezo Komisiyo yagiranye n’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize, abitabiriye inama biyemeje kunoza iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta mu rwego rwo kwirinda gushora Leta mu manza zayiviramo igihombo.