Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Komisiyo ya SENA ya Politiki n’imiyoborere myiza yeretse NEC ibikwiye kunozwa mu matora

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 18, 2018

Abasenateri bari muri Komisiyo ya Sena ya politiki n’imiyoborere myiza basuye Komisiyo y’igihugu y’amatora barebera hamwe uko iyubahirizwa ry’amahame remezo mu matora ya Perezida wa Repubulika 2017 ryagenze ndetse bagaragaza ibikwiye kunozwa mu matora ataha.

Abasenateri bari muri Komisiyo ya Sena ya politiki n’imiyoborere myiza basuye Komisiyo y’igihugu y’amatora, aha bari kumwe n’abayobozi ba Komisiyo ( Ifoto Rose M)

Kazarwa Gertrude, Visi Perezidante wa Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza muri Sena, yavuze ko biri mu nshingano zabo gukurikirana, kureba ko amahame remezo ari mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yubahirizwa n’inzego zitandukanye.

Yagize ati “Mu rwego rwo gushaka kumenya imikorere n’imikoranire y’inzego cyane cyane ibirebana n’iyubahirizwa ry’amahame remezo mu matora ya Perezida wa Repubulika, tuba tuje nko gutanga raporo kuko tuba twagiye mu ntara zitandukanye kugira ngo tuze kubabwira ibyo twabonye mu baturage mu nzego z’ibanze, biri mu nshingano zacu kugira ngo tubikurikirane kandi dushaka ko amatora ataha nayo yazagenda neza, ahabonetse imbogamizi uyu munsi tube twakosora bityo amatora ataha nayo azagende neza”.

Kazarwa ashimira Komisiyo y’amatora intambwe ikomeye amatora mu Rwanda amaze gutera ariko agasanga nta kwirara.

Yungamo ati “Twagize urugendo nka Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza  tuzenguruka intara zose, muri uko kugenda twarebaga amahame remezo y’igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki ya 4 Kanama 2017, dufite rero ibyo twagiye tubona bishimwa, abayobozi b’Inzego zibanze n’abaturage barabishima cyane uko amatora ya Perezida wa Repubulika yagenze ndetse n’ibikoresho byagereyeyo igihe mbere gato  y’amatora, byose abantu baba babyivugira kandi basabye ko byakomeza no mu yandi matora azakurikira.

Ikindi bashimaga ni uburyo mwateguriraga abafite intege nke, abafite ubumuga, abakuze, hari aho abamotari bagiye babafasha kugera ku biro by’itora nta kiguzi, twashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye kuba na bo bikorera bakora igikorwa nk’icyo bigatuma buri wese atora  ku bwe adatorewe n’undi. Ibyo rero ni ibishimwa twabonye hirya no hino kandi namwe mwabitweretse.”

Ibyo NEC ikwiye kwitaho

Nubwo bimeze bityo, Kazarwa asanga hari ibyo NEC ikwiye kwitaho,  nko gukomeza inyigisho z’uburere mboneragihugu zihabwa  abaturage mbere y’amatora.

Yagize ati “Twarebaga aho byakorwaga nko kwiyandikisha cyangwa se kwiyandukuza kuri lisiti y’itora,  buriya lisiti y’itora ni igikoresho gikenewe cyane, abantu bagomba kugifataho umwanya kugira ngo kige kiba gitunganye”.

Ikindi, ngo ni ukunoza uburyo bwo kongera ibikoresho by’amatora kuko ngo  hari naho zimwe mu modoka zakoreshwaga mu turere zitwaye ibikoresho by’amatora  zishaje, kuzamuka imisozi miremire bikaba ikibazo.

Nubwo ngo ibiro by’amatora byiyongereye cyane, ngo hari aho abaturage basabye ko ibiro by’amatora bikwiye kwegera umuhanda.

Ikindi ni ugukomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kwiyimura ku lisiti y’itora  kandi no gutanga amabwiriza yerekeye abatiyimuye, abatari kuri lisiti bikamenywa hakiri kare bigakorwa aho kugira ngo umuntu agere ku biro ategereze ibwiriza, dore ko ngo  hari  bamwe barambirwa bakitahira.

Ikindi ni ugukangurira abakandida kubahiriza amabwiriza n’amategeko aba ari aho baba bumvikanye n’inzego z’ibanze na komisiyo y’amatora kugira ngo abakandida bose bakurikize amategeko n’amabwiriza.

Senateri Kazarwa yagize ati “Ibyo byose ni uburyo bwo kugira ngo nubwo binoze ariko turusheho kunoza kugira ngo amatora y’andi ategerejwe imbere azarusheho kuba meza.”

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, avuga ko ibyo abasenateri babonye na Komisiyo y’amatora yari yabibonye kuko yabikoreye raporo ndetse igafata n’ingamba.

Avuga ko gusurwa na Komisiyo ya Sena ishinzwe Politiki n’imiyoborere myiza biba ari ingirakamaro kuko ibabwira ibishimwa ndetse n’ibikwiye kunozwa kurushaho bigatuma ihame ryo kwitorera abayobozi  rirushaho kunoga ndetse bikabafasha kunoza ibyo bashinzwe gukora.