Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Komisiyo ya AU yashimye impinduka Kagame yaraye akoze muri Guverinoma

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 19-10-2018 saa 09:37:22
Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Musa Faki Mahatat yashimye ko u Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu kugira abagore benshi mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Abicishije kuri Twitter nyuma y’aho Perezida Kagame avuguruye Guverinoma hakagaragaramo amasura menshi y’abagore, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza, rugakurikirwa na Ethiopia.

Yagize ati, “U Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu buringanire muri za minisiteri no mu Nteko Ishinga Amategeko, aho rukurikiwe bya hafi na Ethiopia. Kumva ko abagore n’abagabo bafite agaciro kangana muri politiki ni ikintu k’ingenzi mu kubaka Afurika twifuza. Ni uko ni uko baturage n’abayobozi b’u Rwanda na Ethiopia.”

Ubu ni bwo butumwa yaraye asangije abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, mu ijoro ryakeye.

Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika

Mu mpinduka Perezida Kagame yaraye akoze mu buyobozi bukuru bw’igihugu, duhereye nko mu Baminisitiri (full ministers), hariho abaminisitiri 19, muri bo abagore bakaba ari 11.

Abo ni,

  1. Madamu HAKIZUMUREMYI Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda/Minister of Trade and Industry
  2. Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mw’Itumanaho na Inovasiyo/ Minister of ICT and Innovation
  3. Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/ Minister of Gender and Family Promotion
  4. Madamu NYIRASAFALI Esperance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo/ Minister of Sports and Culture
  5. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi/Minister in charge of Emergency Management
  6. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika/ Minister in the Office of the President
  7. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri/ Minister in the Office of the Prime Minister in charge of Cabinet Affairs
  8. Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi/ Minister of Agriculture and Animal Resources
  9. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko/ Minister of Youth
  10. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo/Minister of Public Service and Labour
  11. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima/ Minister of Health

Mu yandi magambo, abagore bihariye 57,8% by’abaminisitiri.

Mu banyamabanga ba Leta (state ministers), bo ni barindwi, hakaba harimo abagore babiri, ari bo:

  1. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage/ Minister of State in charge of Social Affairs
  2. Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi/ Minister of State in charge of Economic Planning

Mu banyamabanga ba Leta, abagore twavuga ko ari 28,5%.

Umubare w’abagore benshi mu maminisiteri, uje wiyongera ku mubare w’abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bihariye 61%.

Inkuru yabanje: Kagame yahinduye abaminisitiri, akora n’izindi mpinduka zikomeye

Ethiopia

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Ahmed Abiy yashyizeho Guverinoma nshya irimo abagore ku ijanisha rya 50%.

Abiy yagabanyije umubare wa minisiteri, ziva kuri 28 ziba 20, ubundi azishinga abagabo n’abagore ku buryo bungana, aho na Minisiteri y’Ingabo yahawe umugore witwa Aisha Mohammed.

Indi minisiteri ikomeye y’Amahoro, na yo yashyizwe mu maboko y’umugore witwa Muferiat Kamil wigeze kuba Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko. Iyi minisiteri ni yo ireberera Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubutasi n’Ikigo cy’Itangazamakuru.

Minisitiri w’Intebe Ahmed Abiy yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ati, “Aba bagore b’abaminisitiri bazavuguruza imvugo yamamaye ngo abagore ntibashobora kuyobora.”

Nubwo mu Baminisitiri ba Ethiopia hasanzwemo abagore, ariko wasangaga bayoboye minisiteri zoroheje.

Muri Guverinoma nshya ya Abiy, usibye Minisiteri y’Ingabo na Minisiteri y’Amahoro, izindi minisiteri zashinzwe abagore ni iy’Ubucuruzi, iy’Ubwikorezi n’Umurimo, n’iy’Umuco n’Ubumenyi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.