Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Komiseri wa RCS yibukije abazamuwe mu ntera ko bahawe inshingano zisumbuye

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 30, 2018

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yibukije abacungagereza bato n’abazamuwe mu kiciro cya ba Ofisiye ko bahawe inshingano zisumbuye abasaba kuzitwararika no kuzishyira mu bikorwa bifashishije ubunyamwuga.

Ni mu nama y’ubuyobozi bukuru bw’uru rwego yari ihuje  abayobozi  b’amagereza yose  mu  gihugu  uko  ari  13, Abayobozi b’ingando  za TIG  bose, Umuyobozi  w’ishuri  rya RCS Rwamagana Training  school n’abayobozi b’amashami y’imirimo  ku  kicaro  gikuru cya RCS.

CG P Rwigamba George, Komiseri mukuru wa RCS

Muri iyi nama y’ubuyobozi bukuru bwa RCS, Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa  n’abagororwa CGP George Rwigamba  yashimiye anifuriza amahirwe  ba Komiseri, Abofisiye  n’Abacungagereza  bato baherutse kuzamurwa mu ntera, abibutsa  ko  kuzamurwa  mu  ntera  bibaha inshingano zisumbuye mu kazi kabo  ka buri munsi.

Ati “Muzamuwe mu ntera bivuze ko muhawe inshingano zisumbuyeho, muzagire umurava wo kuzishyira neza mu bikorwa  mwita ku murimo wanyu wa buri munsi”.

Muri  iyi nama hemejwe  imyanzuro y’inama y’ubuyobozi bukuru  iheruka guterana tariki ya 15/11/2017   hanarebwa kandi   uko  umutekano hirya  no  hino   mu  magereza ndetse  no mu ngando  za TIG uhagaze.

Mu byaganiriweho muri iyi nama harimo ikibazo k’itoroka ry’abagororwa, aho abari bayitabiriye  bemeje ko hagomba  gukumirwa burundu itoroka ry’imfungwa  n’abagororwa.

Komiseri Mukuru wa RCS yasabye abacungagereza kurushaho  kubyaza  umusaruro  amahirwe  bafite yo guhahira  mu ihahiro  ry’inzego zishinzwe umutekano mu  gihugu (AFOS) mu rwego rwo  kuzamura imibereho myiza yabo.

Ikibazo cy’amadosiye  y’imfungwa  n’abagororwa cyavugwaga ko amwe atuzuye, RCS yatangaje  ko  ifatanyije  n’inzego  zibishinzwe mu gihugu yashakiye amakuru  ahagije ayo madosiye aruzuzwa ku buryo muri  yo  agera ku bihumbi  4 nta kibazo afite.

Hagaragajwe ko hasigaye amadosiye 73 gusa kandi ko nayo agomba  gushakirwa ibisubizo  bidatinze.

Iyi nama y’ubuyobozi bukuru bwa RCS, iteganywa n’ingingo ya 12 y’itegeko No19 bis/2017 ryo kuwa 28/04/2017, rihindura  kandi  ryuzuza itegeko nimero 34/2010 ryo  ku wa  12/11/2010 rishyiraho urwego rw’Igihugu  rushinzwe  imfungwa  n’abagororwa (RCS),  rikanagena  imitunganyirize  n’imikorere  byarwo.