Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

KOICA yemeye gutanga inkunga ya miliyari 5 yo gushygikira EBM2

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 08-03-2019 saa 07:48:29
Umuyobozi wa gahunda ya EBM Mbera Emmy uwa kabiri uvuye ibumoso mu bicaye n'abayobozi ba KOICA (Foto James R)

Ikigo cy’Abanyakoreya gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (KOICA) cyiyemeje gutanga miliyoni 6 z’Amadolari mu gushyingikira umushinga wa EBM2.

Ayo mafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshanu, agamije gukoreshwa mu guteza imbere imisoreshereze mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa KOICA uhagarariye KOICA mu Rwanda, Myung Keun Choi, yatangaje iby’iyo nkunga mu nama y’umunsi umwe yateguwe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro RRA, ifatanyije n’Umuryango w’Abanyakoreya KOICA, itumirwamo bamwe mu bafatanyabikorwa n’impuguke mu bijyanye n’imisoro, urwego rw’abikorera n’abandi.

Choi asanga kuba uwo mushinga wa EBM wongerewe ubushobozi bizatuma n’ibigo bikoresha uburyo bw’iryo koranabuhanga byiyongera.

Ati “Koreya yemeye inkunga ya miriyoni 6 zizafasha mu bikorwa byo kunoza no kuvugurura iryo koranabuhanga “software” dufatanyije na RRA, abatanga imisoro baziyongera, ndetse n’imicungire yayo, kubaka ubushobozi bw’abakozi b’icyo kigo, guteza imbere gahunda yo gukorera mu mu cyo n’ibindi.”

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Kayigi Aimable, yavuze ko iyi gahunda ya EBM ya kabiri izatuma n’imibare y’abasora irushaho kwiyongera, agaruka ku byiza by’iryo koranabuhanga birimo kongera uburyo bwo gutumanaho hagati y’abasora na RRA, gukorera mu mucyo, kandi ikoroshya ubuzima bw’abacuruzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa gahunda ya EBM muri RRA, Mbera Emmy, yavuze ko iri koranabuhanga rimaze kwitabirwa ku kigero kiri hejuru, cyane ko ngo abasora basaga ibihumbi bitanu bakoresha EBM ya kabiri, agaragaza ko hari ikizere cy’uko mu gihe cya vuba izaba yasimbuye EBM ya mbere.

Mbera yagize ati “Ni ikoranabuhanga ryerekanye ko rimaze kuba igisubizo ku bikorera bafite ibigo bitanga serivise nk’amahoteri na za resitora, ku buryo mu myaka ibiri bizaba bimaze gutanga umusaruro ufatika. Turakangurira abasora gutangira gukoresha uburyo bushya bwa EBM ya kabiri bakira amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro ajya mu isanduku ya Leta.

Umuyobozi wa gahunda ya EBM Mbera Emmy uwa kabiri uvuye ibumoso mu bicaye n’abayobozi ba KOICA (Foto James R)

Kugeza ubu Ikigo k’igihigu gishinzwe Imisoro n’Amahoro gifite abasora banditse ku musoro nyongeragaciro babarirwa ku 26,000; muri bo abagera ku 19,800 ni bo bakoresha ikoranabuhanga rya EBM.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.