Knowless yishimanye n’abafana be karahava

Yanditswe na admin

Ku ya 21-11-2017 saa 09:52:49
Umuhanzikazi Knowless ubwo yabyinanaga n'umwe mu bafana be

Ingabire Jeanne D’arc uzwi mu muziki nka Knowless  mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2017  mu  gitaramo kitiriwe Tour du Rwanda yabyinishije cyane bamwe  mu bafana be abantu barishima.

Umuhanzikazi Knowless yuriye ku rubyiniro  hafi saa tatu z’ijoro aririmba indirimbo ze zinyuranye zirimo iyitwa “ Wari uri he” , Uzagaruke, “Sweet mutima” n’iyitwa “Baramushaka’.

Umuhanzikazi Knowless ubwo yabyinanaga n’umwe mu bafana be

Ubwo yari ku rubyiniro yageze aho ahamagara umwe mu bafana be w’umusore kugira ngo babyinane maze ajyayo barabyinana ariko Knowless aza kumunenga avuga ko atazi kubyina.

Nyuma yahamagaye undi barabyinana na we Knowless avuga ko atabizi ahamagaza uwa gatatu we aramushima basoje kubyina asaba abantu kumuha amashyi ati “Mumuhe  amashyi arayakwiye”.

Knowless kandi yagiye amanuka ku rubyiniro akajya mu bafana akabaririmbira abagereye bakarushaho kwishima. Yakoze uko ashoboye kose  kandi  ashimisha abantu abaririmbira.

Mbere y’uko kandi Knowless aririmba habanjeho Bruce Melody wagiye ku rubyiniro  saa mbiri z’ijoro aririmba indirimbo yitwa “Uzandabure”, “Ndakwanga”, “Complete me” n’iyitwa “Umutwe” abwira abari bahari ko asoje  baramwangira akurikizaho kubaririmbira indirimbo yitwa “Ndumiwe” n’iyitwa “Ikinya”.

Aha Bruce Melody yarimo gushimisha abantu

Itahiwacu Bruce uzwiho ubuhanga mu guhogoza n’ijwi riryohera abakunda injyana zibanda ku rukundo na we yashimishimije abantu cyane.

Gatsinzi Emery uzwi nka Rider Man we yagiye ku rubyiniro  saa mbiri n’iminota  23 aririmba  indirimbo yitwa “Pilipili” hanyuma   abaza niba hari bamwe mu bafana be bitwa “Ibisumizi” maze bazamura ibiganza baramwiyereka.

Riderman yakurikijeho kuririmba indirimbo yitwa “Umwana w’umuhanda”, “Kadage”, “Horo”, “Come back”,  yakoranye na Safi Madiba “Nkwite nde”, “Inyuguti ya R”, “Mpereza” yakoranye na Gisa cy’Inganzo, “Cugusa” n’iyitwa “Simbuka”.

Umuraperi Riderman ubwo yari ku rubyiniro na we yarishimiwe cyane

Ku rubyiniro kandi habanjeho umu-Dj (Uvanga umuziki) n’umuhanzi w’umuraperi bari baturutse muri Amerika na bo babanza gushimisha abantu.

Anita Pendo na Kate Gustave ni bo bari abasangiza b’amagambo naho Dj Bisoso we yavanganga umuziki.

Igitaramo cyabaye kandi cyari kigamije ukwishimira igikorwa cy’isiganwa ry’amagare mu Rwanda n’umuco hifashishijwe umuziki n’ubuhanzi muri rusange.

Cyari kigendereye kandi kurushaho kuzamura urwego rw’ubuzima bwiza n’iterambere rishingiye ku   bukungu. Mbere y’uko igitaramo kiba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyakoze igikorwa cyo gupima ku bushake abantu indwara zirimo agakoko gatera SIDA, gukingira  agakwega (Tetanus) kandi hakozwe  n’igikorwa cyo gukebwa  gikorerwa igitsina gabo  “circumcision”.

Icyo gitaramo kandi mu bakigezemo  uruhare kugira ngo kibe harimo Minisiteri y’Ubuzima, Urugaga  nyarwanda rw’abasiganwa ku magare “FERWACY”, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)  n’Ambasade y’Abanyamerika mu Rwanda.

Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa Global Livingston Institute gikorera muri Amerika no muri Afurika y’Uburasirazuba ifatanyije n’Urugaga Nyarwanda rw’abasiganwa ku magare ni bo bari  bateguye icyo gitaramo.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.