Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Kiyovu yumvikanye na bamwe mu bakinnyi barimo Serumogo wakiniraga Sunrise

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jul 22, 2018

Mu rwego rwo gukomeza kureba uko amakipe atandukanye arimo kwitegura shampiyona ya 2018-2019, ikipe ya Kiyovu iri mu zatangiye kugaragara hakiri kare ku isoko ry’abakinnyi inumvikana na bamwe  barimo na Serumogo Ally wari kapiteni wa Sunrise FC .

Serumogo Ally bivugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Kiyovu

Kiyovu ni ikipe yaje ku mwanya wa gatanu muri shampiyona ishize n’amanota 49. Mu mwaka umwe nyuma yo kumanuka mu kiciro cya kabiri ariko ntihakine ibikesha Isonga FC yahise isenyuka. Ni umwaka wayihiriye cyane ibifashijwemo na Cassa Mbungo Andre, umutoza wayo wahawe umwanya wo gukora yitonze.

Kiyovu yatangiye kumvikana ku  isoko hakiri kare

Shampiyona ikirangira hacicikanye amakuru avuga ko Djuma Nizeyimana rutahizamu ukina ku ruhande yumvikanye na APR FC. Binakurikirwa na Kakule Mugheni Fabrice wagiye muri Simba SC nyamara ntibyakunda kuko bari bagifite amasezerano ya Kiyovu.

Nk’uko byavuzwe mu nama y’abanyamuryango ba Kiyovu yabaye tariki  08 Nyakanga, umurundi Mustapha Francis umwe mu bakinnyi batanu bari barangije amasezerano yerekeje muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Abandi basigaye Lomami Andre, Ngandou Alex Russel, Uwihoreye Ismael na Twagirimana Innocent.

Ubuyobozi bukuru bwa Kiyovu icyo gihe bwavugaga ko hari umukinnyi ukiri ibanga wamaze kumvikana na Kiyovu kuko yari  agifite amasezerano mu ikipe ye. Bwanabwiye abanyamuryango ko ikipe yabo ikeneye abakinnyi batandatu bazagurwa miliyoni 18 barimo umunyezamu, myugaririro w’iburyo na ba rutahizamu bane; basaba abanyamuryango kwishakamo nibura miliyoni eshatu.

Kiyovu ubu ihagaze he?

Ku ikubitiro, Kakule Mugheni wari wagiye muri Simba SC yimwe uburenganzira bwo kugenda byanatumye arakara cyane yandika amagambo akarishye ku rubuga nkoranyambaga rwa “Facebook” Ati Nahaye buri kimwe iyi kipe ariko uyu munsi iyi kipe yanze kunyitura. Murakoze Kiyovu”.

Ikindi Kiyovu hari abakinnyi yamaze kumvikana na bo ariko Habinshuti Rachid umunyamabanga mukuru wayo yanze kubwira Imvaho Nshya kuko ngo bagifite amasezerano mu makipe yabo. Aha ariko amakuru atugeraho akemeza ko Serumogo Ally wari kapiteni wa Sunrise FC ari umwe mu baguzwe na Kiyovu.

Ku bijyanye n’abakinnyi basoje amasezerano Habinshuti avuga ko bazabaganiriza mu minsi iri mbere bagiye gutangira imyitozo.

Muri gahunda iyi kipe yihaye ni uko umwaka utaha w’imikino bazitwara neza  bakaba bakegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.