Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Kiyovu yakuye amanota atatu kuri Sunrise FC bigoranye

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 14-05-2018 saa 08:45:55
Lomami Andre watsindiye Kiyovu igitego cya kabiri ku mukino wa Sunrise FC

Musanze FC 1-1 Etincelles
Kiyovu 2-1 Sunrise FC
Bugesera FC 1-1 Espoir FC
Kirehe FC 0-0 Gicumbi FC
Police FC 3-0 Miroplast FC

Nyuma  yo kutitwara neza aho yatsindiwe i Rusizi mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu yaraye yitwaye neza itahana amanota 3  itsinze Sunrise FC  ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22.

Lomami Andre watsindiye Kiyovu igitego cya kabiri ku mukino wa Sunrise FC

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Mumena,  Kiyovu ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 8 ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma, iki gitego  cyaje kwishyurwa na rutahizamu wa Sunrise FC, Orotomal Alex ku munota wa 48 nyuma Lomami Andre atsindira Kiyovu igitego cya kabiri ku munota wa 82.

Iki gitego ariko kikaba kitavuzweho rumwe kuko umusifuzi wo ku ruhande yari yerekanye ko Lomami yaraririye ariko uwo hagati akakemeza.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Kiyovu yahise ifata umwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 38.

Indi mikino y’umunsi wa 22 yabaye, Bugesera FC yanganyije na Espoir FC igitego 1-1, umukino watanzwemo amakarita 3 y’umutuku  kuri Sempenzwe Hamidou na Wilonja Jacques ba Espoir FC ndetse na Mubumbyi Bernabe wa Bugesera FC.

Uretse uyu mukino, Kirehe FC yanganyije na Gicumbi FC 0-0 naho Musanze FC inganya na Etincelles FC igitego 1-1.

Ikipe ya Police FC yatsinze Miroplast FC ibitego 3 kuri 0, gusa uyu ukaba wari umukino w’umunsi wa 21 utarakiniwe igihe.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa 22, AS Kigali ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 42, ikurikiwe na  APR FC n’amanota 41, Kiyovu n’amanota 38 na Rayon Sports n’amanota 35. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari ikipe ya Miroplast FC n’amanota 16.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.