Kiyovu Sports irakira Etincelles FC ku munsi wa 18 wa shampiyona

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 27-02-2019 saa 16:33:12
Abakinnyi ba Kiyovu ubwo bishimiraga insinzi ku mukino wa shampiyona uheruka

Kuwa 28 Gashyantare
Kiyovu-Etincelles FC (Mumena-15h30)
Police FC-Gicumbi FC (Kicukiro-15h30)

Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2019, shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza ku munsi wa 18, aho Kiyovu Sports ihura na Etincelles FC ku Mumena (15h300).

Kiyovu Sports igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kane n’amanota 30 ihure na Etincelles ya 11 n’amanota 18.Igiye gukina imaze imikino 6 itaratsindwa inganya gusa na Marines Fc 0-0.

Ku rundi ruhande, Etincelles FC yiyubatse mu mikino yo kwishyura igura abakinnyi bakomeye ihereye kuri Rucogoza Aimable Mambo na Mutebi Rachid, yatsinze umukino umwe mu mikino itandatu iheruka, nawo wa Bugesera ku bitego 3-2.

Kuri uyu munsi kandi, Police FC ya 5 n’amanota 28 irahura na Gicumbi FC ya 14 n’amanota 16.

Ejo bundi tariki 01 Werurwe 2019, Rayon Sports ya kabiri n’amanota 37 izakira Sunrise FC ya 6 n’amanota 25, Mukura VS ya 3 n’amanota 37 izahura na Bugesera ya 10 n’amanota 19 naho Amagaju FC ya nyuma n’amanota 8 azakira Espoir FC ya 8 n’amanota 24.

Tariki 02 Werurwe 2019, APR FC ya mbere n’amanota 41 izaba yerekeje i Nyakarambi aho izahura na Kirehe FC ya 15 n’amanota 12. Musanze FC ya 13 n’amanota 16 izaba yakiriye AS Muhanga ya 9 n’amanota 22, AS Kigali ya 7 n’amanota 24 izakira Marines FC ya 12 n’amanota 17.

Ulimwengu Jules ukinira Rayon Sports ayoboye bagenzi be n’ibitego 11 akurikiwe na Djuma Nizeyimana wa Kiyovu Sports umaze kugeza ibitego 10.

Abakinnyi ba Kiyovu ubwo bishimiraga insinzi ku mukino wa shampiyona uheruka

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.