24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kiyovu, Police FC, AS Kigali na APR FC zaranganyije, Rayon  Sports iratsinda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 02-03-2018 saa 08:38:26
Kiyovu nyuma yo kunganya na Kirehe FC irakira Police FC mu mukino w'umunsi wa 13

Imikino y’umunsi wa 12

Police FC 2-2 AS Kigali

Kirehe FC 0-0 Kiyovu

APR FC 0-0 Miroplast FC

Mukura 1-1 Marines FC

Sunrise FC 1-1 Amagaju FC

Bugesera FC 0-0 Etincelles FC

Gicumbi FC 0-1 Rayon Sports

Espoir FC 1-1 Musanze FC

Imikino y’umunsi wa 13

Uyu munsi

Kiyovu-Police FC (Mumena-15h30)

Ejo, tariki 03-03-2018

Etincelles FC-APR FC (Rubavu-15h30)

AS Kigali-Mukura (Regional-15h30)

Tariki 04-03-2018

Marines FC-Amagaju FC (Rubavu-15h30)

Musanze FC-Sunrise FC (Musanze-15h30)

Rayon-Espoir  FC (Regional-15h30)

Bugesera FC-Kirehe FC (Nyamata-15h30)

Miroplast FC-Gicumbi FC (Mironko-15h30

Mu mikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona giheruka ikaba yari yatakaje umukino w’umunsi wa 11 ni yo yabashije gutahana amanota 3 nyuma yo gutsindira Gicumbi FC iwayo igitego 1-0.

Kiyovu nyuma yo kunganya na Kirehe FC irakira Police FC mu mukino w’umunsi wa 13

Iki gitego cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Chris Mbondi ku munota wa 62 akaba yari akinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe.

Indi mikino y’umunsi wa 12  yabaye,  Police FC  yanganyije  na AS Kigali ibitego 2-2, Kirehe FC  inganya na Kiyovu 0-0, APR FC  inganya na Miroplast FC 0-0,  Mukura inganya na Marines FC  1-1, Sunrise FC  inganya n’ Amagaju FC 1-1, Bugesera FC  inganya  na Etincelles FC 0-0 naho Espoir FC  inganya na Musanze FC igitego 1-1.

Shampiyona irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 13

Uyu munsi tariki 02 Werurwe 2018, shampiyona y’ikiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 13 aho ikipe ya Kiyovu iyoboye urutonde kugeza ubu yakira Police FC. Umukino ukaba ubera kuri Sitade Mumena.

Uyu mukino uraza kuba utoroshye kuko aya makipe aba ashaka amanota 3 nyuma y’aho umunsi wa 12 utabagendekeye neza kuko yose yanganyije. Gusa izi kipe guhera muri 2013 zimaze gukina  imikino 10 aho Police FC yatsinze 4  na Kiyovu itsinda 4 naho indi 2 izi kipe zikaba zaranganyije.

Mu mukino wa shampiyona uheruka guhuza aya makipe, muri Gicurasi 2017, Police FC yatsinze Kiyovu ibitego 2-1.

Uretse kuba  izi kipe zishaka amanota 3, uyu mukino uraza gukomezwa n’uko aba batoza  banyuze muri aya makipe. Casa utoza Kiyovu  yavuye muri Police FC ndetse na  Seninga Innocent akaba yaraciye muri Kiyovu.

Imikino  y’umunsi wa 13 izakomeza ejo tariki 03 Werurwe 2018 aho  Etincelles FC izakira APR FC  naho AS Kigali yakire Mukura. Indi mikino izaba tariki 04 Werurwe 2018 aho  Marines FC izakira Amagaju FC, Musanze FC yakire Sunrise FC, Rayon Sports ikine na Espoir  FC , Bugesera FC yakire Kirehe FC naho  Miroplast FC yakire Gicumbi FC.

Kugeza ubu, Kiyovu irayoboye n’amanota 24 ikurikiwe na AS Kigali  ifite 22, APR FC n’amanota 21 na Rayon Sports ku mwanya wa 4 n’amanota 21 naho Miroplast FC ikaba iya nyuma n’amanota 9.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.