Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Kiyovu irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 29-04-2019 saa 16:16:33
Byiringiro Lague watsingiye APR FC mu mukino ubanza wayihuje na Kiyovu

Tariki 30-04-2019
Kiyovu-APR FC (Nyamirambo-17h30)
Gicumbi FC-AS Kigali (Gicumbi-15h30)

Tariki 01-05-2019
Police FC-Sunrise (Nyamirambo-15h30)
Amagaju FC-Mukura (Nyamagabe-15h30)
Kirehe FC-Marines FC (Kirehe-15h30)
Bugesera FC-AS Muhanga (Mumena-15h30)

Tariki 02-05-2019
Musanze FC-Etincelles (Musanze -15h30)
Rayon-Espoir FC (Nyamirambo-15h30)

Shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu mpira w’amaguru igeze ku munsi wa 25 aho umukino witezwe cyane ari ugomba guhuza ikipe ya Kiyovu na APR FC.

Uyu mukino uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019 saa kumi n’imwe n’igice (17h30).

Ikipe ya APR FC ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 57 irifuza kubona amanota 3 ngo ikomeze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports na Mukura.

Ku ruhande rw’ikipe ya Kiyovu nyuma yo gutakaza umukino w’umunsi wa 24 aho yatsinzwe na AS Kigali bigatuma iva no mu makipe 4 ya mbere irifuza kongera kwigarurira imitima y’abakunzi bayo igatsinda uyu mukino.

Kiyovu iheruka gutsinda APR FC igitego 1-0 muri shampiyona iheruka ya 2017-2018 mu mukino ubanza wabereye kuri Sitade Mumena tariki 27 Ukwakira 2017.

Mu mukino ubanza wa shampiyona ya 2018-2019 , APR FC yatsinze Kiyovu igitego 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

Izi kipe zigiye guhura APR FC ihagaze neza dore ko yatsinze Bugesera FC mu mukino w’umusi wa 24 bigatuma yuzuza amanota 57 ikaba iyoboye urutonde naho Kiyovu yo ikaba yaratsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 bituma ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 38.

Hari indi mikino iteganyijwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019, Gicumbi FC iheruka gutsindwa na Kirehe FC irakira AS Kigali. Ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2019, Police FC izakira Sunrise, Amagaju FC yakire Mukura, Kirehe FC yakire Marines FC naho Bugesera FC yakire AS Muhanga.

Imikino y’umusi wa 25 izakozwa tariki 02 Gicurasi 2019 aho Musanze FC izakira Etincelles naho ikipe ya Rayon Sports yakire Espoir FC.

Mbere y’iyi mikino y’umunsi wa 25, APR FC iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 57, ku mwanya wa kabiri hari Rayon Sports n’amanota 54 igakurikirwa na Mukura ifite 48 na Police FC ifite amanota 40. Ikipe y’Amagaju FC iri ku mwanya w anyuma wa 16 n’amanota 15.

Byiringiro Lague watsingiye APR FC mu mukino ubanza wayihuje na Kiyovu

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.