Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Kiyovu ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 19-02-2018 saa 08:10:34
Ikipe ya Kiyovu ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

AS Kigali 3-1 Kirehe FC
Musanze FC 0-0 Gicumbi FC
Marines FC 0-1Police FC
Amagaju FC 2-2 Espoir FC
Sunrise FC 1-0 Mukura
Kiyovu 2-0 Bugesera FC
Etincelles FC 6-0 Miroplast FC

Tariki 25-02-2018
Rayon Sports-APR FC (Amahoro-15h30)

Ikipe ya Kiyovu yitwaye neza mu mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona itsinda Bugesera FC bituma ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Ikipe ya Kiyovu ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Mumane ejo hashize tariki 18 Gashyantare 2018, Kiyovu yitwaye neza itsinda Bugesera FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Mugheni Fabrice na Moustapha Francis. Iyi kipe itozwa na Casa Mbungo Andre yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 23.

Mu yindi mikino yabaye, AS Kigali  yatsinze Kirehe FC ibitego 3-1, Musanze FC  inganya na Gicumbi FC 0-0,  Marines FC  itsindwa na Police FC igitego 1-0, Amagaju FC  inganya na Espoir FC ibitego 2-2, Sunrise FC  yatsinze ikipe ya Mukura igitego 1-0 naho  Etincelles FC itsinda Miroplast FC  6 kuri 0.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa 11, Kiyovu irayoboye n’amanota 23, ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 21 naho ku mwanya wa 3 hakaza Rayon Sports n’amanota 18.

Imikino y’umunsi wa 11 izasozwa tariki 25 Gashyantare 2018 aho Rayon Sports izakira APR FC kuri Sitade Amahoro i Remera. Aya makipe akaba agomba gukina imikino y’Afurika muri iki cyumweru.

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.