Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Kiyovu ikeneye abakinnyi barimo na myugariro usimbura Mbogo Ally

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 18-01-2019 saa 08:51:32
Umutoza wa Kiyovu, Kirasa Alain wemeje ko bakeneye abandi bakinnyi bazabafasha kwitwara neza mu mikino yo kwishyura

Ubuyobozi n’umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports baremeza ko bagiye gushaka abakinnyi bakomeye bazayifasha kwitwara neza mu mikino yo kwishyura barimo na myugariro wo hagati.

Kirasa Alain, umutoza mukuru wa Kiyovu avuga ko uyu myugariro azasimbura Mbogo Ally utazongera kubarizwa muri iyi kipe.

Ati: “Ni ukwicarana na komite turebe amikoro dufite kugira ngo turebe uko twagura abandi. Nk’abatoza hari abakinnyi beza dukeneye ariko bakagusaba amafaranga kugira ngo ubabone. Dukeneye rero kwicarana na komite bitewe n’imyanya dukeneyeho abakinnyi”.

Uyu mutoza yashimangiye ko bakeneye undi myugariro wo hagati wo gusimbura Mbogo akazajya afatanya na Ngirimana Alexis, Rwabuhihi Placide na Karera.

Yakomeje anavuga ko bakeneye undi mukinnyi wo hagati wo kubafasha mu bazibira kuko ubu bafite babiri gusa.

Ati: “Ahandi hari ikibazo ni iburyo mu Shavy Babicka yaba atsinze igeragezwa akerekeza muri Turukiya. Ngomba kuganira n’abandi batoza tukareba uwamusimbura kuko bidakwiriye gusa kugura abakinnyi byo kumugura.”

Munyengabe Omar, umuyobozi wa Tekinike muri Kiyovu avuga ko bagomba kugura abandi bakinnyi ariko bakanagerageza kugumana rutahizamu Nizeyimana Djuma uri mu batsinze ibitego byinshi akaba yifuzwa n’amakipe arimo Rayon Sports na APR FC.

Yanakomoje kandi kuri Shavy Babicka, rutahizamu uca ku ruhande wagiye mu igeragezwa mu kiciro cya kabiri muri Turukiya aho yavuze ko batari kumwima amahirwe yo kujya gukina ku rundi rwego kuko umupira wo mu Rwanda n’uwo muri Turukiya utandukanye. Ati : “Nabona amahirwe natwe muri Kiyovu tuzaba tubyungukiyemo”.

Ku ruhande rwe Nizeyimana avuga ko nta kipe n’imwe bavuganye. Ati: “Usibye kubyumva gutyo nta kipe n’imwe turavugana nayo. Ni yo mpamvu ndi gukora cyane ngo ndebe ko najya hanze y’u Rwanda.”

Mu kwiyubaka kandi Kiyovu yamaze kugura Herron Berrian ukomoka muri Liberia akaba akina hagati ariko asatira izamu.

Umutoza wa Kiyovu, Kirasa Alain wemeje ko bakeneye abandi bakinnyi bazabafasha kwitwara neza mu mikino yo kwishyura

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.