Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kiyovu igiye kuganira n’umutoza Casa urambiwe kudahembwa

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 25-10-2018 saa 18:42:10
Casa Mbungo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buravuga ko bugiye kwicarana na Casa Mbungo Andre, umutoza mukuru wayo wamaze gutanga iminsi 30 y’integuza mbere yo gusesa amasezerano bari bafitanye.

Casa yatanze iyi nteguza tariki 24 Ukwakira 2018 aho yavuze ko arambiwe kumara amezi atanu adahembwa kandi nta n’icyo ubuyobozi bukora mu gukemura ikibazo ke kandi yarakomeje kubibamenyesha mu magambo no mu nyandiko.

Ati « Nabonye nta cyo bansubije ndavuga nti ‘birakwiye ko dutandukana mu mahoro nta kibazo kivutse’, ubu rero mbaye ntegereje iyi minsi y’integuza byari bimaze gukabya, amezi atanu ni menshi mu buzima bwa Kigali ».

Uyu mutoza yanavuze ko Kiyovu Sports itabura ubushobozi bwo guhemba umutoza kuko « ifite inzego zitandukanye, abacuruzi, abafana, abakunzi. »

Akomeza agira ati, « Iyi kipe ifite abantu benshi ku buryo batabura uko bafasha ikipe yabo. Ikibura ni uguhuriza hamwe, bakareba bati ni ‘hehe twakura ubushobozi bwo guhemba abakinnyi n’abatoza’. Niba bakeneye umukinnyi uvuye hanze barateranya bakamubona vuba, ni ikibazo cyo guhuza ubwo bushobozi, wabimbwira ku ikipe itagira abafana n’abakunzi ariko ibindi ntibyashoboka ku ikipe imaze imyaka 50 ».

Umutoza Casa Mbungo umaze amezi atanu adahembwa

Munyengabe Omar, umuyobozi wa tekinike wa Kiyovu Sports yabwiye Imvaho Nshya ko bagomba gukorana ibiganiro n’uyu mutoza bakareba uko bakemura ibibazo bafitanye binyuze mu biganiro.

Ati « Iyi baruwa twayibonye, icyo tugomba gukora ni ukwicarana na we nk’abakoresha be, tuganire nk’abagabo kuko ibyo birarane avuga tubyemera, ibizavamo tuzabibatangarize ».

Munyengabe agaragaza ko ikibazo cyatewe n’uko Akarere ka Nyarugenge katabashije kubonera ku gihe amafaranga kageneraga ikipe ya Kiyovu.

Ati « Ikibazo ni umuterankunga mukuru wacu ari we Akarere ka Nyarugenge, kaduhaga miliyoni 5 buri kwezi, natwe tukongeraho andi. Uko ikibazo cyavutse, kuva mu kwezi kwa kane inkunga yavaga mu Karere ntiyongeye kuboneka n’ubu ayo mafaranga y’ayo mezi ntiturayabona. Gusa baduhaye ukwezi kwa karindwi n’ukwa 8 ariko murabizi ko inkunga bari bayigabanyijemo kabiri, ubwo rero baduhaye ayo mezi bataduhaye ayo mu mwaka ushize nitwahita twishyura buri wese dufitanye ikirarane ».

Umuyobozi anavuga ko bakomeje kuganiriza abakinnyi n’abandi bafitiwe ibirarane banabereka ko bagiye kubishakira umuti.

Casa yageze muri Kiyovu umwaka ushize wa 2017 avuye muri Sunrise FC.

Yafashije iyi kipe yari yamanutse mu kiciro cya kabiri ibasha kwitwara neza isoreza ku mwanya wa 5.

Uyu mutoza aramutse atumvikanye n’iyi kipe kuyigumamo yazibukirwa ko ari we mutoza wabashije gufasha Kiyovu gutsinda ikipe ya APR FC nyuma y’imyaka 12 iyi kipe itabasha gutsinda APR FC akaba yaratsinze iyi kipe igitego 1-0 mu mukino ubanza wa shampiyona ya 2017-2018 wabereye kuri Sitade Mumena tariki 27 Ukwakira 2017.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.