Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kivu Peace View Hotel, Hoteli igezweho yihariye serivisi nziza i Rubavu

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Aug 16, 2018

Kivu Peace View Hotel, yabaye igisubizo ku bagana Umujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, kuko ifite amacumbi agezweho kandi adahenze, ari ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, aho abahakiriwe baba bumva amahumbezi y’akayaga kava mu Kiyaga cya Kivu.

Inyubako zaho ni nta makemwa, ubu abenshi bamaze kumenyera iyi hoteli

 

Ni Hoteli yubatse mu marembo y’Umujyi wa Gisenyi, aho uwahakiriwe ahabwa serivisi nziza cyane.

Padiri Bamporineza Emmanuel, Umuyobozi wa Kivu Peace View Hotel ya  Diyosezi Gatolika ya Nyundo, avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe Kivu Peace View Hotel imaze itangiye gukorera muri uyu mugi, imaze kuba ubukombe kubera serivisi nziza kandi zitangirwa mu nyubako ijyanye n’igihe.

Padiri Bamporineza Emmanuel, Umuyobozi wa Kivu Peace View Hotel

Avuga ko Diyosezi Gatolika ya Nyundo yashinze Kivu Peace View Hotel mu rwego rwo kongerera ubushobozi iyo bari basanganywe iherereye hafi ya Paruwasi Stella Maris, yari ifite amacumbi make ugereranyije n’abakiriya bayiganaga.

Mu kabari kaho usangamo ibinyobwa byose wifuza

Kivu Peace View Hotel ifite ibyumba bigera kuri 45, ikagira n’inzu ebyiri umuntu yakirirwamo akamera nk’uwibereye mu rugo, ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi ku buryo ababagana batabura aho baruhukira.

Hari ubusitani bubereye ijisho

Padiri Bamporineza ati “Iyi hoteli imaze hafi umwaka, imaze kumenyerwa.”

Iterambere barikesha umutekano n’imiyoborere myiza

Padiri Bamporineza avuga ko umutekano usesuye bahabwa n’Ingabo zirangajwe imbere n’Umugaba w’Ikirenga, ku bufatanye n’izindi nzego ari ryo shingiro ry’iterambere bagezeho mu gihe gito.

Arashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho gahunda yo korohereza abashoramari, no kubagira inama y’aho bashora imari bakunguka, agahamya ko na bo biteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho.

Yakomeje agira ati “Dufite amahirwe menshi cyane dukesha  imbaraga zagiye zishyirwamo n’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubwa Kiliziya Gatolika,ikindi ahantu Hoteli yacu iherereye ni ahantu habereye ijisho  kuko uhageze wese yishimira ibyiza abona.

Harimo kubona Ikiyaga cya Kivu neza munsi yawe, kubona Umujyi wa Gisenyi neza kuko turi hejuru, kubona umujyi wa Goma neza n’ibindi, ibi byose bituma iyi Hoteli iganwa noneho akarusho tukaba twarafunguriye amarembo umuntu wese wifuza kutugana.”

Kivu Peace View Hotel ifite ibyumba by’inama bitatu byakira abantu kugera ku 150, bakagira Resitora iteka ibiryo bikundwa na benshi n’aho gufatira icyo kunywa gifutse, kandi ibiciro byaho byoroheye buri wese.

Hari n’ibikorwa by’ubugeni wasura mu gihe utembera mu busitani

Iyi Hoteli ifitanye ubufatanye n’abafite amato agezweho mu Kiyaga cya Kivu, ku buryo umukiriya wabo wifuje kujya kwishimishiriza mu mazi babimufashamo, akarushaho kuryoherwa n’ubuzima.

Padiri Bamporineza avuga ko kuba Umujyi wa Gisenyi warashyizwe mu migi yunganira Kigali ari amahirwe adasanzwe ku bahakorera ibikorwa by’ishoramari, agahamya ko ari amahirwe Leta yabahaye bakiranye amaboko yombi kandi bazabyaza umusaruro.

Yishimira iterambere igihugu kimaze kugeraho muri rusange mu myaka 24 ishize igihugu kibohowe, agahamya ko biteguye gukomeza gushyiraho akabo nk’abikorera mu gukomeza kwihutisha iryo terambere.

Ati “Kuba baragerageje gutanga imbaraga zabo n’amaraso yabo kugira ngo twe Abanyarwanda tumere neza, kuri ubu turakora neza mu mutekano dutuje, nta kindi twabaha usibye kubasabira imigisha y’Imana. Turabashimira kandi tubasaba gukomeza kwitanga kandi natwe tubari inyuma mu rugamba rwo gukomeza guteza imbere igihugu.”

Diyosezi Gatolika ya Nyundo ifite Hoteli 2 mu mujyi wa Gisenyi, ari zo Centre d’Accueil St Francois Xavio na Kivu Peace View Hotel zose ziherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu.