Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
28°C
 

Kirinda: Abarwaye ishaza ntibazongera gukora urugendo rurerure bajya kwivuza

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 6, 2018

Abaturage bo mu karere ka Karongi bivuriza ku bitaro bya Kirinda bishimiye serivisi yo kubaga indwara y’ishaza yabegerejwe, ntibongere kuzajya bakora urugendo rurerure bajya kwibagisha ku bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Dr. Emmanuel Byamukama asuzuma umwe mu barwaye ishaza mbere yo kumubaga( Ifoto Rose M)

Ni nyuma y’uko abaganga bazobereye mu buvuzi bw’amaso, Dr. Emmanuel Byamukama na Dr. John Nkurikiye babaze abaturage 26 babanaga n’ubuhumyi batewe n’indwara y’ishaza.

Bamwe muri bo bari barataye ikizere cyo kuzakira, abandi bakibwira ko barozwe. Umwe mu bavuwe, Mukankundiye Stephanie, utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi, yavuze ko yari amaranye indwara y’ishaza imyaka irenga icumi.

Ati “Nari maze igihe kinini naribagiwe uko kureba neza bisa, ubu burwayi bwari bwaranzengereje nta cyo nshobora kwikorera. Ndashima muganga wamvuye n’ibitaro bya Kirinda byangiriye neza bikamenyesha ko hari amahirwe yo gukira, bikanampuza n’impuguke zo kumvura”.

Nyuma yo kubagwa, Mukankundiye w’imyaka isaga 60 ubu areba neza ndetse akora imirimo imutunga nta cyo yikanga.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kirinda, Jean Claude Ndindabahizi, avuga ko muri ako gace abaturage benshi batajya bamenya ko barwaye amaso, bakajya kwivuza yaramaze kubarenga, akenshi barahumye.

Yakomeje asaba abaturage guhora bita ku buzima bw’amaso yabo bakazajya bayipimisha nibura rimwe mu mwaka. Ati “Ntibakwiye kurindira kutareba neza cyangwa guhuma kugira ngo bage kwivuza, ugize ikibazo cyo kubona kureba byagabanutse,  uburyaryate, imisonga mu jisho n’ibindi bimenyetso, akwiye kwihutira kugera kwa muganga”.

Yabasabye gufata neza amaso yabo bakagira isuku, kandi bakarya imboga rwatsi, cyane cyane abana kuko habamo intungamubiri zirinda amaso.

Ndindabahizi avuga ko ubusanzwe abarwaye ishaza n’izindi ndwara z’amaso zituma babagwa baganaga ibitaro bya Kabgayi, bikabatwara amafaranga menshi y’urugendo n’igihe kirekire.

Ati “Ariko ubu tuzajya tubabagira hano ku buryo buhoraho nitumara kubona ibikoresho tuzifashisha tuzabona kubinyuza ku bafatanye bikorwa na Minisiteri y’Ubuzima”.

Abazajya babagirwa ku bitaro bya Kirinda bazajya babagwa n’inzobere Dr. Emmanuel Byamukama akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ibitaro ku giciro gito kuko bazajya bishyurirwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Ishami ry’ubuvuzi bw’amaso ry’ibitaro bya Kirinda risanzwe rivura uburwayi butandukanye burimo ubuvurwa n’amadarubindi, ibikomere byo mu jisho, uburwayi buhoraho bw’amaso atukura n’ibindi.