Kirehe:Ubuyobozi bwahagurukiye abagura ibigori ku mafaranga ari munsi y’igiciro fatizo

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Mar 5, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, buvuga ko bugiye gukumira bamwe mu baguzi bari guhenda abaturage bakabagurira umusaruro w’ibigori ku mafaranga ari munsi y’igiciro- fatizo, kuko ari abamamyi.

Igiciro-fatizo kemejwe ku musaruro w’ibigori ni amafaranga 210 ku kilo

Ni igisubizo gitangwa, mu gihe hari bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Kigarama, muri aka karere babwiye Imvaho Nshya ko  babangamiwe nuko bari guhendwa ku musaruro w’ibigori  kuko  nubwo Leta yashyizeho igiciro-fatizo cy’amafaranga y’u Rwanda 210 ku kilo k’ibigori, ubu bari kugurirwa ku mafaranga 150.

Nzamurambaho Thomas, umuturage wo muri aka karere, avuga ko basaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona isoko ry’aho babagurira umusaruro hakurikijwe ibiciro Leta yashyizeho, kuko ngo nabo batishimiye kwiyuha icyuya bahinga, nyuma inyungu nini ikajya ku mumamyi.

Ati “Ibigori turimo turabigurisha ku mafaranga 150, amenshi akaba 160 kandi nubwo inaha hava izuba, twari twagize amahirwe yo kweza ibigori ariko ikibazo dufite ni uko abari kutugurira batari kubahiriza ibiciro  batangaje.

Twe twifuza ko niba igiciro Leta yashyizeho cyubahirizwa, kuko inaha ho umucuruzi uza kutugurira, yishyiriraho igiciro ashaka kandi kiri munsi ya y’amafaranga 210.”

Abahinzi bo mu murenge wa Kigarama kandi bagaragaza ko aho ikibazo bafite cyo guhendwa gikomerera, harimo no kuba mu murenge wa bo  kugeza  ubu nta koperative n’imwe iharangwa yabasha kubagurira umusaruro cyangwa kubunganira kubona amafaranga, mu gihe bategereje ko igiciro kiyongera.

Umwe mu bahinzi bavuga ko batishimiye igiciro barimo kugurirwaho umusaururo w’ibigori byabo, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati:“Guhendwa rero turemera tugahendwa kuko nta n’uburyo tugira ngo tube twagurizwa nko muri Koperative wenda tuzishyure igiciro cyazamutse. Koperative twari dufite ariko yarahombye, yitwaga Ibyiza biri imbere, nta cyo yigeze idufasha.”

Ndabakenga Samuel, wari umuyobozi wa Koperative Ibyiza biri imbere yaguye mu gihombo ikanasenyuka, agaragaza ko imicungure mibi ari yo yatumye iyi koperative ubu iri mu gihombo cy’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 20, kandi ngo kwikura muri iki gihombo abona bigoranye cyane, ku buryo kwemeza ko iyi koperative izongera gukora vuba bigoye.

Ni mu gihe ari yo koperative rukumbi mu murenge wa Kigarama, yari iy’abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo, yari igizwe n’abanyamuryango barenga 300,   ubu akaba agaragaza ko nta kizere bafite cy’uko igihombo yaguyemo yakikuramo.”

Kabandana Patrique, umuyobozi w’ishami ry’iterambere, ubucuruzi, ishoramari n’umurimo mu Karere ka Kirehe, iri shami rikaba  ari ryo rifite  amakoperative mu nshingano,  avuga ko nubwo mu murenge wa Kigarama nta koperative y’abahinzi b’ibigori ihari, bidakwiye kuba impamvu y’uko abahinzi bahendwa.

Yagize ati:“Ubwo ni inshingano zacu, ariko igiciro fatizo k’ibigori kiba cyarashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, igikurikiraho ni uko wa muhinzi agira n’uruhare rwo kuganira n’uje kumugurira, ariko akenshi biba bigamije yuko cya giciro fatizo kiyongera, aho kugabanyuka.”

Nsengiyumva Jean Damascène, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko hashyizweho gahunda yo kugurira abahinzi b’ibigori ku giciro kiza, kugira ngo barusheho kubona amafaranga atubutse akomoka ku buhinzi bwabo.

Yagize ati:“Twasabye ko abaturage batangira gushyira umusaruro wabo mu bihangari, turimo kubafasha kujya mu matsinda, aho  kampani zizabagurira umusaruro ku giciro kiza.”

Uyu muyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, agaragaza ko abagurira abahinzi ku mafaranga make, ari abamamyi kandi bakwiye kwamaganwa kuko bari mu batuma umuturage atagerwaho n’inyungu ihagije y’umusaruro w’ubuhinzi akora.

Yagize ati: “Abo twumvise batangiye kubagurira ku giciro gito ku mafaranga 150 noneho ku bigori bihunguye, abo nta bwo bemewe, ni abamamyi, kandi nta bwo twakwemera ko umuhinzi ahinga avunika, ngo baze nyuma banamuhende ku musaruro.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kandi buvuga ko inzego zegereye aba bahinzi by’umwihariko ku rwego rw’umurenge n’urwego rufite mu nshingano amakoperative, bagiye gufatanya kurwanya ko hagira undi muhinzi ugurirwa ahenzwe.

Abaturage bongeye kwibutswa ko igiciro-fatizo cyashyizweho na Leta ku bigori ari amafaranga 210 ku kilo kimwe k’ibigori bihunguye, n’amafaranga 185 ku bidahunguye, bakaba basabwa kutagurisha umusaruro wabo ku muntu wese ubaha amafaranga ari munsi y’aya kuko aba abubikaho urusyo agamije inyungu ye bwite.