Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Kirehe:Nta bwo u Rwanda rushaka abantu bayobye ubwenge- Kaboneka 

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya 27-01-2018 saa 07:06:24
Kaboneka Francis, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abatuye Akarere ka Kirehe guharanira ko ibiyobyabwenge bicika burundu (Foto Manishimwe N)

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis, yasabye abatuye Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’Uburasirazuba, guharanira ko ibiyobyabwenge  biharangwa bicika burundu,  kugira ngo ejo hazaza h’u Rwanda hazabe heza.

Kaboneka Francis, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abatuye Akarere ka Kirehe guharanira ko ibiyobyabwenge bicika burundu (Foto Manishimwe N)

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu Kagari ka Rwantonde, Umurenge wa Gatore tariki ya 25 Mutarama 2018, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge.

Muri ubu bukangurambaga, hatwitswe mu ruhame litiro zirenga 1000 z’inzoga z’inkorano zitemewe na toni 1 y’urumogi, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 25, byose byafashwe mu gihe cy’amezi 6 ashize.

Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage cyane cyane kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda, no kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe hari uwo bazi cyangwa babonye bakekaho kugira ibiyobyabwenge ya iby’urumogi, kanyanga, n’inzoga z’inkorano n’abaturage ubwabo bikorera.

Yabwiye abaturage ko u Rwanda rudashaka abantu bayobye ubwenge, ari yo mpamvu hashyirwa imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse n’ababifatanwe bagashyikirizwa ubutabera bagahanwa.

Yagize ati “Mutoze abana banyu kuba abanya-Kirehe bazima, babereye igihugu, nta bwo igihugu cy’u Rwanda gishaka abantu bayobye ubwenge.

Dukeneye u Rwanda rufite abana bazima, bafite ubwenge buzima, buyobotse, buganisha mu iterambere ry’aho dushaka kujya. Kugira ngo dushobore kubigeraho ni uko twese tubigiramo uruhare.”

Yasabye ababyeyi by’umwihariko kwita ku bana babo no kubarinda kwishora mu biyobyabwenge, kuko nta kiza cyabyo.

Ati “Babyeyi mwegere abana banyu, mubagire inama, muganire nabo, mubahe umurongo nyawo ukwiriye umunyarwanda nyawe. Nubona kwa muturanyi wawe barimo gukora ibidakorwa wizarira, kuko   nibatangira kunywa ibiyobyabwenge, bagasinda, bakangirika, ni wowe bazaheraho, bazakwiba, bazakubuza umutekano n’iterambere .”

Minisiteri Kaboneka kandi yaburiye abatuye Kirehe, abababwira ko u Rwanda rutazihanganira abakwirakwiza, abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge. Yasabye abaturage kwitabira umurimo, bagatera imbere binyuze mu nzira nziza.

Ati “Abakora ibiyoga bitemewe, mubagaragaze. Nta bwo tuzemera ko hari ushobora gusubiza iki gihugu mu icuraburindi. Hakenewe ubufatanye mu gutunga agatoki ibiyobyabwenge. Nimuge muri gahunda zanyu z’iterambere, muhinge, mworore, mucuruze mu buryo nyabwo.”

Muri ubu bukangurambaga,  Sibomana Vincent wo mu Kagari ka Rwantonde wacuruje urumogi igihe kinini, yageraho akabireka, yatanze ubuhamya agaragaza  ko nta kiza yabonye mu biyobyabwenge, asaba abantu kubyirinda, kuko n’ubwo bibwira ko bifite inyungu bibeshya cyane, ahubwo bikurura ibibazo byinshi.

Ati “Nacuruzaga nk’ibiro 300-400 by’urumogi mbikuye muri Tanzaniya, nkabijyana i Kigali. Rimwe narabijyanye ngeze i Kigali baranyambura, nza no gufatwa ndafungwa muri gereza maramo umwaka umwe, nsohokana isomo. Ubu ndakangurira urubyiruko n’abakuru kureka ibiyobyabwenge; ni bibi.”

Minisiteri w’urubyiruko   Mbabazi Rosemary, yavuze ko bibabaje kuba abishora mu biyobyabwenge biganjemo urubyiruko n’abana, avuga ko bikwiye gucika ku bufatanye n’inzego zose, kuko igihugu kidashobora kwihanganira kubona abakagombye kugifasha kwihuta mu iterambere bishora mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Bose ni urubyiruko, abana ni bo bano bacuruza ibiyobyabwenge bashakamo isoko, nta bwo dushaka ko abana baba puberi bamenamo imyanda. Nimubivuge mutange amakuru ku gihe, namwe babyeyi, nta mahoro dushobora kugira dufite ibiyobyabwenge.”

Abatuye Umurenge wa Gatore bashimiwe uruhare bagira mu gutahura, no guta muri yombi abakwirakwiza n’abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda, kuko no kuri iyi itariki ya 25 Mutarama 2018, hagaragajwe mu ruhame abagabo 3 bafatanwe urumogi uwo munsi mu gitondo, batawe muri yombi   n’ubuyobozi bw’Akagari ka Rwantonde, nyuma y’amakuru bahawe n’abaturage agaragaza uruhare rwabo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Théos Badege, yasabye abatuye Akarere ka Kirehe kureka gukomeza kuba ururembo rw’ibiyobyabwenge, dore ko ngo ibituruka muri Tanzania ari ho byinjirira, bikabona gukwirakwizwa mu gihugu.

Yagize ati “Aho urumogi ruturuka mu kibaya cy’umugezi w’Akagera, urumogi ni uburozi, nta bwo igihugu cyacu cyabyihanganira. Tuve aha ngaha duhize ko ikiranga aka gace kacu, atari ugucuruza urumogi, ahubwo ari ukwitandukanya na rwo bitume n’ubuyobozi bwacu bukomeza kugira isura nziza y’Akarere ka Kirehe.”

CP Badege yabwiye abaturage ko hari kuvugururwa itegeko ku buryo mu minsi iri imbere nibura uzajya afatanwa ibiyobyabwenge azajya afungwa imyaka itari munsi y’icumi.

Yasabye abatuye Kirehe kwitandukanye n’ibiyobyabwenge, kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe, no gufasha inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze gutanga amakuru kugira ababikwirakwiza bafatwe.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko ubukangurambaga bukorwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, bwatumye barushaho gusobanukirwa ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza muri rubanda, ubu bakaba barafashe ingamba zo kubirwanya bivuye inyuma.

 

 

 

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOËL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.