Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kirehe:Njyanama y’akarere yashyizeho icyumweru kihariye cyo kwegera abaturage

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya 27-02-2018 saa 08:43:26
Abajyanama bo ku rwego rw'Akarere ka Kirehe biyeretse abaturage bo mu mirenge y Kigina na Nyarubuye

Abagize urwego rw’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, bari mu cyumweru cyahariwe umujyanama, cyateguwe mu rwego rwo kwegera abaturage mu tugari no mu Mirenge, babasobanurira imikorere y’uru rwego, ari na ko bakira ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage.

Abajyanama bo ku rwego rw’Akarere ka Kirehe biyeretse abaturage bo mu mirenge y Kigina na Nyarubuye

Ni icyumweru cyatangiye ku itariki ya 21 Gashyantare, biteganyijwe ko kizarangira tariki ya 3 Werurwe, 2018. Muri iki cyumweru abagize inama njyanama yo ku rwego rw’Akarere by’umwihariko bakaba   bari kumanuka, mu mirenge no mu tugari twose, bakaganira n’abaturage.

Marara John, Perezida wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu nama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, avuga ko impamvu yatumye hategurwa iyi gahunda yahariwe umujyanama, ari uko ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara bwagaragaje ko abaturage batarasobanukirwa neza njyanama n’akamaro ibafitiye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ku ishusho y’uko abaturage babona imitangire ya serivise mu nzego zibegereye, bwakoze muri 2017 rwagaragaje ko abaturage bazi njyanama y’Akarere ari bake cyane.

Agaragaza ko by’umwihariko mu karere ka Kirehe ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bagaragaje ko bazi njyanama yo ku rwego rw’Akarere batagera no kuri 40%, iri janisha agahamya ko ari rito cyane ku rwego nk’uru rukorera abaturage.

Ku muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2018, abari  mu nama njyanama y’Akarere ka Kirehe hafi ya bose bifatanyije n’abaturage bo mu  mirenge ya Kigina na Nyarubuye mu muganda rusange, ndetse  bagira umwanya wo kubiyereka, kubibwira no kuganira na bo.

Rwagasana Ernest, Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Kirehe  yabwiye abaturage ko  uyu munsi ari intangiriro, kuko biteganyijwe ko muri iki cyumweru  abajyanama bazajya gusura imirenge  batorewemo,  abaturage bababone  kandi,  bakagira  n’ubutumwa bazaha abaturage n’ubwo  abaturage bazabaha.

Yagize ati:“Bazaza kubasura, bazaba babafitiye ubutumwa, ariko ni n’umwanya ukomeye wo kubaha ubutumwa. Ibyo dukora byose, bikorerwa mu igenamigambi, bikorerwa mu mihigo duhiga, Akarere gahiga, byose bituruka mu bitekerezo by’abaturage.

Ni na yo mpamvu tugaruka tubasaba gushyira mu bikorwa imihigo akarere kahize, tukagaruka tukababaza ngo ikibazo mubona kibaraje ishinga ni ikihe, kugira ngo tugifate turebe mu bushobozi bw’Akarere bw’igihugu, ukuntu cyashyirwa mu bikorwa by’igenamigambi ry’akarere.”

Perezida w’inama njyanama Rwagasana akomeza asaba abaturage kuzagaragariza aba bajyanama ibyifuzo bafite no kwitegura kugira uruhare mu kubishyira mu bikorwa, ahakeneye uruhare rwabo.

Yagize ati:“Muri kino cyumweru tuzabasura, tuzaganira, dusabane, ariko tuvanemo n’ingamba n’ibitekerezo byatuma duteza imbere akarere kacu.

Ibyo kuganiraho kandi bigomba kubonerwa ibisubizo, kandi ibisubizo nta bandi babitanga, ni abaturage. Iyo tuvuga ibibazo by’imirire, tukavuga isuku, tukavuga ibibazo  bitandukanye, nta gisubizo kindi tuzana nk’abajyanama ngo nze gufata ukuboko kukubirwa ngo  kubura, mesa, …. ibyo ni bimwe mu bibazo tuzagarukaho nk’abajyanama namwe abaturage.”

Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge ya Nyarubuye na Kigina babwiye Imvaho Nshya ko bashimishijwe n’iyi gahunda yo kwegerwa n’abajyanama bo ku rwego rw’Akarere kuko ngo hari abo   babaherukaga babatora.

Umwe mu baturage wo mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina yagize ati:“Nk’abo ku karere bo tubaheruka bari kwiyamamaza, tukabatora, nta bwo bajyaga bagaruka. Ariko ubu urabona ko bose baziye rimwe, ni byiza, bakwiye kujya baza kenshi, tukababwira ibyifuzo dufite, bakadukorera ubuvugizi.”

Icyakora uyu muturage avuga ko kuba hashyizweho iyi gahunda yo kugaruka kubasura, bakaganira ndetse umuturage agahabwa umwanya wo gutanga ikibazo n’ikifuzo ke, ari intambwe nziza, izatuma umujyanama akorera abaturage ibyo yabijeje yiyamamaza.

Nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu bushakashatsi buherutse  gushyirwa ahagaragara n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ku ishusho y’uko abaturage babona imitangire ya serivise mu nzego zibegereye  bwakoze muri 2017, mu babajijwe  bavuze ko bazi Njyanama abenshi bishimiye imikorere y’urwo rwego ku kagari, Umurenge  n’Akarere, ku gipimo kirenga 80%.

Ikigereranyo ku rwego rw’igihugu, kigaragaza ko abaturage babajijwe  bavuze ko bazi urwego rwa Njyanama y’Akagari ku gipimo kingana na 62.5%, Njyanama y’Umurenge  43%, naho Njyanama  y’Akarere ku gipimo cya  21.4%, byerekana ko uko inzego zigenda zizamuka  ari na ko abazi urwego rwa Njyanama bagenda bagabanuka.

RGB yakoze ubu bushakashatsi, yasabye ko inzego z’ibanze zishyiraho gahunda y’ubukangurambaga mu kumenyekanisha abajyanama, bakarushaho kwegera abaturage  no kumva ibyifuzo byabo, ari na yo gahunda yahise itangizwa na Njyanama y’Akarere ka Kirehe.

 

 

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOËL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.