Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kirehe:Ikibazo cya toni zisaga 1000 z’umuceri zari zatatinze kugurwa cyabonewe umuti

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Aug 22, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2018, ikibazo cy’umusaruro w’umuceri usaga toni 1000 zo muri Koperative y’abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Cyunuzi -COOPRIKI,  zimaze  amezi agera kuri abiri zitegereje kugurwa n’uruganda bafitanye amasezerano,  kizaba cyakemutse.

Umuceri usanga toni 1000 weze mu gihembwe k’ihinga gishize muri COOPRIKI uracyategereje kugurwa (Foto Manishimwe N)

Ni mu gihe bamwe mu bahinzi n’Ubuyobozi bwa Koperative COOPRIKI-Cyunuzi babwiye Imvaho Nshya ko kuba bararangije gusarura umuceri bejeje mu gihembwe k’ihinga cya 2018B mu kwezi kwa Kamena, uku kwezi kwa Kanama kukaba kugeze aha hakiri toni zisaga 1000 zitari zagurwa; byabateje igihombo.

Umwe mu bahinzi yagize ati “Twejeje umuceri umaze amezi 2 ku mbuga, rwiyemezamirimo adatwara umusaruro kandi byatugizeho ingaruka kuko nk’abantu bafite abanyeshuri nta bwo tubona amafaranga.

Kandi kutabona amafaranga ku gihe byaduteje ubukene, imifuka yamaze kwangirika, kandi n’ibiro byawo bigenda bigabanyuka kuko ugenda utakaza ubuhehere bwawo.”

Maniraguha  Patrick, Umuyobozi wa Koperative COOPRIKI-Cyunuzi avuga ko igihe kigera ku mezi 2 cyageze, bategereje  ko uruganda rwa Kirehe Rice bafitanye amasezerano yo kubagurira umusaruro; byatewe nuko ngo  rwababwiraga ko rutari rwabona isoko ry’uwo muceri.

Ati “Uruganda tugurishaho rwatinze kutugurira, kuko umuceri twawusaruye mu kwezi kwa Gatandatu, none batangiye gupakira mu kwezi kwa Munani, urumva ko umuturage ntiyabura kugira ikibazo. Rwiyemezamiromo yagaragazaga ko yagize ikibazo k’isoko.

Icyakora aho batangiriye kutugurira ubu bamaze gupakira toni zigera kuri 960, mu gihe hari toni zisaga ibihumbi 2 zigomba gutwarwa.”

Nyiramubano Rosa, Umuyobozi w’Uruganda rwa Kirehe Rice rufitanye amasezerano na COOPRIKI-Cyunuzi yo kugura umusaruro wayo, avuga ko hashize ibyumweru 2 batangiye kugura umusaruro w’iyi Koperative, icyakora ngo gutinda kuwubagurira byatewe nuko  habayeho gutinga gusinyana amasezerano ku mpande zombi.

Ati “Iki ni icyumweru cya gatatu dutangiye kugura umusaruro, kandi ni gahunda ikomeje. Gutinda kugura rero, byatewe nuko hari habayeho gutinda gusinyana amasezerano ku mpande zombi; ku ruganda, na Koperative.”

Nsengiyumva Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungiriije  ushinzwe  ubukungu, avuga ko bagiye gukurikirana  ikibazo cyo gutinda kugura umusaruro w’umuceri  w’abahinzi  kigakemuka  vuba; ashingiye ku byo impande zombi zumvikanyeho.

Ati “Nta kibazo kinini gihari, ahubwo aho ikibazo kiri nuko hari gukoreshwa imbaraga nke mu gutunda umusaruro w’abahinzi. Icyakora ku ruganda banyemereye ko bagiye kubikosora.

Bazajya bishyura umuceri watunzwe buri wa 5 w’Icyumweru. Ubu bamaze kubishyura miliyoni 100, basigaje kubishyura 196 bazabishyura ku wa 5 w’iki cyumweru.  Gusa abaturage turakomeza tubakurikiranire, kandi twumvikanye ko impande zombi zumvikana amasezerano zagiranye.”

COOPRIKI –Cyunuzi ni Koperative ihuriweho na bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Turere twa Ngoma na Kirehe babarirwa mu bihumbi 3, bahinga umuceri ku buso busaga hegitari 460, ubu bakaba bageze ku rwego rwo kwezaho umusaruro usaga toni 2000 ku gihembwe kimwe k’ihinga.