Kirehe:Hashyizweho gahunda yihariye yo kuvugurura urutoki

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya 01-02-2018 saa 17:30:47
Muri uyu mwaka wa 2017-2018 hazavugururwa hegitari ibihumbi 5 mu Karere ka Kirehe (Foto Manishiimwe N)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, bwashyizeho gahunda y’uko kuva tariki ya 22 Muratama, kugeza ku ya 28 Gashyantare 2018, abahinzi b’urutoki bazaba bari kurwitaho mu buryo bw’umwihariko kugira ngo rurusheho gutanga umusaruro.

Muri uyu mwaka wa 2017-2018 hazavugururwa hegitari ibihumbi 5 mu Karere ka Kirehe (Foto Manishiimwe N)

Akarere ka Kirehe, ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, gakorerwamo ubuhinzi burimo n’ubw’urutoki kugeza ubu ruhinzwe ku buso bungana na hegitari ibihumbi 21.

Kuva mu mwaka w’imihigo ushize wa 2016-2017 ni bwo Akarere ka Kirehe katangije gahunda yo kuvugurura urutoki, hatangirirwa ku buso bungana na hegitari ibihumbi 5.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald, avuga ko kuvugurura urutoki byahise byinjizwa mu mihigo y’aka karere ya buri mwaka, kuko no muri uyu mwaka w’imihigo wa 2017-2018 bahize kuvugurura urutoki ku buso bungana na hegitari 5.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati“Akarere ka Kirehe dufite imirenge yeramo ibitoki cyane, uyu mwaka wa 2017-2018 tukaba twarihaye intego yo kuvugurura nibura hegitari ibihumbi 5 zihinzweho urutoki.”

Ku buso bwa hegitari ibihumbi 21 buhinzweho urutoki mu Karere ka Kirehe, bigaragara ko ahenshi rutavuguruye, ndetse hakaba n’aho rutitabwaho uko bikwiye kuko kugeza ubu habarurwa hegitari ibihumbi 6 gusa zihinzweho urutoki, ku buryo buvuguruye.

Kuba hari igice kinini cy’urutoki rutavuguruye, bituma umusaruro wakagombye kuboneka utaboneka, kuko urutoki ruhinze mu buryo bwa gakondo usanga ruvunira ubusa abahinzi kandi mu by’ukuri umusaruro rutanga ari muke cyane.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Nsengimana Janvier umukozi w’Akarere ka Kirehe, uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, tariki ya 30 Mutarama 2018 yatangaje ko ubu hakomeje gushyirwa imbaraga mu kwita ku gihingwa cy’urutoki, nka kimwe  mu byera ku bwinshi muri aka karere.

Yagize ati “Kuva tariki ya 22 Mutarama, kugeza tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka wa 2018, ni ukwezi twahariye gukorera urutoki. Twifuza gushyira imbaraga mu gihingwa cy’urutoki kuko ari kimwe mu biranga akarere kacu.

Bigaragara ko hari aho rugenda rwangirika kubera ko hari aho bahinga bavangavangamo imyaka, bikaba bituma rushobora gucika cyangwa rugatanga umusaruro muke. Turashishikariza buri wese  n’iyo yaba afite insina imwe, ayiteho, haboneke umusaruro mwiza.”

Mu nama abahinzi b’urutoki bagirwa harimo kurwitaho, kurufumbira bakoresheje ifumbire y’imborera, kurukonyorera, kutaruhingamo indi myaka, kurusasira no kurusharira barurinda indwara zirimo na  kirabiranya.

Abamaze gutera intambwe mu gukora ubuhinzi bw’urutoki buvuguruye, barimo Rugema Yohani wo mu Murenge wa Mushikiri utanga ubuhamya bw’uburyo bwamuteje imbere, iterambere ry’ubukungu bwe rikihuta cyane.

Yagize ati “Icyo nishimira urutoki rwangejejweho, nk’ubu mfite abana 2 umwe arigira kubona ‘dipolome’, nkagira n’undi wiga mu mwaka wa kabiri, abo bombi sinjya nanirwa kubona amafaranga yo kubishyurira. Kandi byongeye naguzemo n’inka na yo imaze kugenda yororoka, no mu buzima rusange nta kibazo, byose mbikesha urutoki.”

Mu murenge wa Mushikiri ni ho hari Koperative ‘Mushikiri Farmers Cooperative’  igizwe n’abanyamuryango basaga 1300, bagahinga urutoki rwiganjemo urw’insina zo mu bwoko bw’injagi, bishimira  ko kuva  bashinga iyi koperative mu mwaka wa 2006 batangiye beza igitoki kitarengeje ibiro 15,  umwaka wa 2017 ukaba warasize bageze ku rwego rwo kweza igitoki kiribwa;  gipima  ibiro birenga 100.

Mu Murenge 12 igize Akarere ka Kirehe, imirenge ya Gatore, Mushikiri na Musaza ni yo iza ku isonga mu gukorerwamo ubuhinzi bw’urutoki.

Insina zihingwa cyane ni izera ibitoki biribwa by’inyamunyo, muri iki gihe bakaba baratangiye no gutera izo mu bwoko bwa Fiya zengwamo inzoga.

Imibare igaragazwa n’ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kirehe yerekana ko umusaruro w’urutoki wabonetse mu mwaka wa 2015-2016 wari ku kigereranyo cya   toni 28 kuri hegitari.

Gusa bitewe nuko mu myaka ya 2016 na 2017 imvura itaguye neza, mu mwaka wa 2016-2018 umusaruro waragabanyutse ugera kuri toni 15 kuri hegitari.

Biteganyijwe ko, bitewe nuko ingaruka z’izuba ryinshi ryavuye mu myaka 2 ishize mu Karere ka Kirehe ryageze no ku rutoki, muri uyu mwaka wa 2017-2018 hashobora kuzaboneka umusaruro ungana na toni 10 kuri hagitari, gusa hakaba hari ikizere ko imvura nikomeza kugwa neza umusaruro w’ibitoki byera i Kirehe; uzongera kuba mwiza mu myaka iri imbere.

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.