Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Kirehe:Barakangurirwa kwirinda abamamyi bagurira imyaka mu mirima

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Jan 31, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka  Kirehe burasaba abahinzi kwirinda  kugurisha imyaka ikiri mu mirima ‘bizwi nko kotsa imyaka’, no kwirinda kugurisha umusaruro  mu buryo butemewe ku bantu babahenda ‘bazwi nk’abamamyi’.

Igiciro fatizo ku musaruro w’ibigori biri kwera muri 2018A, ntikigomba kujya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 210 ku kilo kimwe (foto Manishimwe N)

Ni ubutumwa butangwa na Nsengimana Janvier, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi,  ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Kirehe,  mu gihe ibikorwa byo gusarura  umusaruro wabonetse mu bihingwa byahinzwe mu gihembwe k’ihinga cya mbere cya 2018 (2018A), birimbanyije.

Ibihingwa byahinzwe byatoranyijwe muri 2018A mu Karere ka Kirehe birimo ibigori, umuceri, ibishyimbo na soya.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko nko ku musaruro w’ibigori bawiteguye ku bwinshi,  ariko bifuza ko mu rwego rwo kwirinda kotsa umusaruro, Ubuyobozi bwajya bubahuza na rwiyemezamirimo ugura imyaka, akaba yabaha amafaranga mu gihe umusaruro utari waboneka.

Ndikubwimana Valens, avuga ko umuhinzi ashobora kugwa mu mutego wo kugurisha imyaka ikiri mu murima, bitewe n’ikibazo kije kimutunguye.

Ati “Kotsa imyaka nta bwo ari byo ariko bagombye kudushakira nka rwiyemezamirimo, ku buryo yajya atugurira ku mafaranga yagenwe. Ariko nk’ubu abana bacu bari kujya mu ishuri, umuntu ashobora kubura uko abigenza.

Tubaye dufite nka rwiyemezamirimo yajya aduha amafaranga, tukazamwishyura umusaruro wabonetse, byaturinda abamamyi.”

Mugenzi we witwa Hitimana na we yagize “Ubu twejeje ibigori, abana bari kujya ku ishuri, ariko tubonye ba rwiyemezamirimo, bakadufasha tukajyana abana ku ishuri, byaba ari byiza, n’ibyo byo kotsa cyangwa kugurisha ku bamamyi byacika.”

Nsengimana Janvier, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Kirehe, avuga mu rwego rwo kunoza imigurishirize y’umusaruro, inzego ziberaba n’ubuhinzi n’ubukungu zicara hamwe zikagena igiciro fatizo, umusaruro ugomba kugurishirizwaho.

Avuga ko kuri ubu ku musaruro w’ibigori, igiciro fatizo umuhinzi ugurirwa atagomba kujya munsi ari amafaranga y’u Rwanda 210 ku kilo, kandi by’umwihariko abahinzi bo mu Karere ka Kirehe bo bakaba bafite ibigo bikomeye byiteguye  kuzabagurira umusaruro wabo, ku giciro kiza.

Ati “Ikibazo k’isoko cyarakemutse, hari inganda zirenga 3 ziteguye kugurira abahinzi ku giciro kiza, ahinini binyujijwe mu makoperative.

Igiciro fatizo gisigaye gishyirwaho kare ubu biteganyijwe ko igiciro fatizo ari amafaranga 210, bivuze ko amafaranga make ashoboka umuhinzi ashobora kugurirwaho umusaruro ni amafaranga 210, kuzamura  kugeza no kuri 500.”

Agoronome Nsengimana avuga ko igiciro fatizo gisigaye kigenwa mbere y’uko umusaruro uboneka, kugira ngo hakumirwe ikibazo cyo kotsa imyaka, cyangwa kugurisha ku bamamyi.

Ati “Iyo igiciro kiri hejuru twe nk’abantu bareberera abahinzi tuba twishimye. Turakangurira abahinzi kwirinda kotsa imyaka yabo, kubera ko uko iminsi igenda igiciro kiragenda kiyongera.”

Uretse ibigori byeze mu gihembwe k’ihinga cya 2018A byamaze gushyirirwaho igiciro fatizo cy’amafaranga y’u Rwanda atajya munsi ya 210 ku kilo, n’ibishyimbo byashyiriweho igiciro fatizo cy’amafaranga y’u Rwanda atagomba kujya munsi ya 280 ku kilo.

Uyu muyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Kirehe asobanura ko gushyiraho igiciro fatizo bikorwa n’inzego zose zirebana n’ubuhinzi, ubukungu, abahinzi n’amakoperative, hakarebwa ku byashowe muri wa murima nk’imbuto, ifumbire, gitegura umurima, kubagara, icyo akuyemo (umusaruro wabonetse); n’ibindi.

Abahinzi kandi bagirwa inama yo kwibumbira muri koperative z’ubuhinzi kuko ari bwo habaho imicungire y’umusaruro, no kubona isoko ryiza kuko akenshi amakoperative menshi agira uburyo bwo kugoboka abahinzi mu gihe hari ugize ikibazo gisaba amafaranga, umusaruro utari waboneka; koperative ikayamuha, akaziyishyura nyuma, ariko hatabayeho kotsa imyaka mu mirima.