Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kirehe:Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kwesa imihigo

Yanditswe na admin

Ku ya 14-11-2017 saa 14:34:27
Muzungu Gerard, Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe (Foto Manishimwe N)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe, bahuriye mu nama y’inteko rusange, bishimira ko amatora ya Perezida wa Repubulika yagenze neza, ndetse no kuba by’umwihariko umukandida batanze, akaba na Chairman w’umuryango, Perezida Paul Kagame ari we watowe ku rwego rushimishije. Icyo biyemeje ni ugufatanya na we kwesa imihigo y’ibyo yemereye Abanyarwanda

Muzungu Gerard, Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe (Foto Manishimwe N)

Mu nama y’inteko rusange yateranye kuwa 11 Ugushingo 2017, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe bishimiye ko amatora  ya Perezida wa Repubulika, yabaye  ku matariki ya 3 na 4 Kanama 2017, yabaye mu mutekano, umucyo n’ubwisanzure.

By’umwihariko bishimiye ko Akarere ka Kirehe kaje mu turere dutanu twaje ku isonga, mu gutora neza umukandida akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame.

Intara y’Uburasirazuba Kirehe iherereyemo, ni yo yaje ku isonga mu gutora Perezida Kagame, uturere twayo dutatu twiharira imyanya ya mbere.Aka mbere ni Nyagatare bamutoye ku majwi 99.71%, aka kabiri ni Bugesera 99.33%, Kirehe ikaza ku mwanya wa 3, bamutoye 99.30 % .

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nteko rusange, Depite Mujawamariya Berthe, yasabye abanyamuryangpo ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe kurangwa n’ubufatanye, no gukora cyane kugira ngo bagere ku iterambere Chairman w’umuryango yifuriza abanyarwanda.

Ati “Abanyamuryango turasabwa kuba inyangakurushwa, nta we ukwiye kuduhiga. Mushyire imbaraga nyinshi mu gukemura ibibazo by’abaturage, bikemukire mu mudugudu aho bari, aho kwihutira mu nkiko. Kandi umunyamuryango akwiye gukemura ibibazo uko bikwiye, ntihagire uwo ubera.”

Akomeza asaba abanyamuryango kurangwa n’ubufatanye hagati y’abo n’abatari abanyamuryango, kugira ngo iterambere ryihuse igihugu kifuza kugeraho,  rizagerweho.

Ati “Isuku ni yo igomba kuranga abanyamuryango.Ni ngombwa ko dufatana urunana kugira ngo dushobore kugera ku byiza, umuryango uteganya muri manifesto.

Niba twaragize amatora meza, tugatora Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tukamutorera manda y’imyaka 7, tugomba natwe kumufasha kugira ngo azayisoze neza.  Ni ngombwa ko buri muntu mu mwanya arimo, akora ibyo agomba gukora, kugira ngo  dufashe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame twitoreye, kugera ku ntego z’ibyo yemereye abanyarwanda.”

Abanyamurango ba FPR Inkotanyi baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko biteguye gufatanya na Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman w’umuryango; kugera ku ntego.

Bimburabigwi Aron,  umuhuzabikorwa w’urugaga rw’ubyiruko, mu muryango FPR Inkotanyi, mu murenge wa Gatore ati “Ibyo Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika agambiriye kutugezaho ni byinshi kandi byiza. Nk’urubyiruko ibikorwa nk’imiganda, gufasha abaturage kugira uturima tw’igikoni, isuku, gukangurira abanyeshuri kujya kwiga, kwibumbira hamwe mu makoperative kugira ngo iterambere ryihute kurushaho, dusanzwe tubikora ariko tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga. Kandi tuzashyira imbaraga mu kwikemurira ibibazo twebwe ubwacu, mu nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri mu midugudu iwacu.»

Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe, Muzungu Gerard avuga ko ibyo Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi,  Perezida Paul Kagame yemereye abanyarwanda byamaze gushyirwa mu igenamigambi ry’imyaka irindwi, ariko buri mwaka hakagira ibikorwa bikorwa.

Yakomeje agira ati “Mu bukungu turasabwa kugira ngo umusaruro wiyongere, umuhinzi aharanire kuzamura umusaruro, kwizigama no kugira ngo ubukungu bwe buzamuke. Mu bikorwaremezo, imiyoborere myiza, ibidukikije,..byose birasaba ko umuturage yumva ko ikerekezo igihugu gishaka, gishingira kuri we, no kumuteza imbere akagira ubuzima n’imibereho myiza.”

Muri iyi nama y’inteko rusange, kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe bemeje ibikorwa bikuru bikuru bizakorwa, huzuzwa komite z’umuryango, ndetse  bafatira hamwe ingamba z’uko mu gihe cyo kwitegura kwizihiza isabukuru  y’imyaka 30 uyu muryango umaze ubayeho, izaba mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2017;  bagiye gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya umwanda, kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi,  kwikemurira ibibazo no kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango n’abanyarwanda muri rusange.

MANISHIMWE NOËL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.