22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kirehe: Urubyiruko rwigishijwe uburyo burambye bwo gusana umuhanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 29-08-2020 saa 20:31:56
Igice cy'umuhanda wa Rusozi-Mahama kirimo gusanwa hifashishijwe uburyo bwa "Do-nou"

Mu Karere ka Kirehe urubyiruko rugera kuri  50 rumaze ibyumeru bisaga 3 rwigishwa uko  basana bakanatunganya imihanda y’imigenderano mu buryo burambye  hifashishijwe uburyo  bugezweho  “Do-nou” bukomoka mu Buyapani.

Iki gikorwa  cyateguwe n’ Umushinga  w’Abayapani udaharanira inyungu  witwa CORE (Community Road Empowerment) ukora ibikorwa byo gufasha  mu gusana no gukora imihanda y’imigenderano mu turere dutandukanye watangiye gukorera mu Rwanda muri 2018.

Intego y’uyu mushinga akaba ari  uguha imbaraga n’ubumenyi  abaturage cyane cyane urubyiruko  kugira ngo bateze imbere imihanda yo mu cyaro bakoresheje ikoranabuhanga rishya ryavuye  mu Buyapani “Do-nou”.

Iri koranabuhanga ni uburyo abantu basana  igice cy’umuhanda cyangiritse bakoresha udufuka turimo itaka bagatsindagira neza bakoresheje  amaboko bitagombeye imashini.

Eng. Ntakirutimana Obed, umukozi muri CORE-Rwanda ari nawe ukurikirana gahunda yo kwigisha uru rubyiruko  yavuze ko bigisha urubyiruko uburyo basana imihanda  yangiritse  badakoresheje imashini ahubwo bakoresheje amaboko n’ibikoresho bisanzwe biboneka  ahantu hose.

Muri Kirehe, urubyiruko rwaturetse mu mirenge 7  rurimo gusana  igice   cyari cyarangiritse  cy’muhanda uhuza agace ka Rusozi n’inkambi ya  Mahama. Aha uyu muhanda wangiritse aka ari mu Murenge  wa Nyamugari, Akagari ka Bukora.

Eng. Ntakirutimana Obed

Eng. Ntakirutimana yatangarije Imvaho Nshya ko uyu muhanda ukoreshwa cyane hakaba hari ubutaka bworoshye aho hacitsemo kabiri kubera amazi aturuka mu misozi. Akomeza avuga ko rero uru rubyiruko bahurije hamwe rusanzwe rukora ibikorwa byo gusana no kubungabunga imihanda binyuze muri VUP.

Ati : “Haje abahagarariye abandi  kandi  basanzwe bakora ibyo gusana imihanda muri gahunda ya VUP, baje rero kugira ngo tubigishe  uburyo bwa Do-nou  kugira ngo nabo bazabyigishe bagenzi babo bataje hano.”

 Agaragaza ko muri ki gice cyangiritse cyane aho bazamuye ku kigero cya metero 2, bubaka n’inkuta z’amabuye ndetse n’imiyobo y’amazi, byose bakaba babikora bigisha uru rubyiruko  kugira ngo  bazabyikorera ahandi hose bazaba bari nibava hariya.

Eng. Ntakirutimana agaruka kuri ubu buryo bwa “Do-nou” yavuze ko ari uburyo bwihariye umuntu ashobora gusanamo umuhanda ukaba nyabagendwa kandi ugakomera hadakoreshejwe imashini.

Ati : “Uko bikorwa rero dufata agafuka gafite cm 60 kuri 45  tugashyiramo itaka ryiza ritari ibumba cyangwa umucanga ringana n’ibiro 20 tukagahambira n’akagozi katabora tukakarambika hahandi dushaka kuringaniza  hanyuma tukarenzaho itaka ryabugenewe ubundi tugatsindagira hifashishijwe ibikoresho  abantu bikorera bipima ibiro hagati ya 10 na 8 hanyuma agafuka kagatsindagirwa inshuro 20”.

 Ubu buryo butuma iyo imvura iguye agafuka gafata amazi, ikinyabiziga cyanyuraho kigakamura ya mazi akamanuka hasi mu butaka.

Ku kijyanye n’igihe  ahantu hakozwe muri ubu buryo  hamara, Eng. Ntakirutimana yemeza ko  kongera kuvugurura  ari hagati y’imyaka 5 na 10. Gusa avuga ko  uyu muhanda udashobora gusanga nka metero 5 zose zarangiritse. Ati : “Hari igihe haba hari nk’ahangiritse icyo gihe ukuramo  twa dufuka ukongeramo itaka ugakasubizamo ukarenzaho irindi ugatsindagira neza.”

Uru rubyiruko nyuma yo kwigishwa uburyo bushya bwo gusana imihanda bagomba kujya kubyigisha bagenzi babo ndetse CORE Rwanda ikaba izakurikirana ko babishyira mu bikorwa.

Umwe muri bo, Meline Edisa  wo mu Murenge wa Nasho  akaba asanzwe aba mu  ihuriro ry’urubyiruko rifata neza imihanda yavuze ko ubu buryo babonye ari bwiza ko  buzabafasha kandi bworoshye kuko budasaba ibikoresho bihambaye.

Bitewe n’uko iyi gahunda ya CORE Rwanda  imaze gukorerwa mu turere 9,  bamwe mu rubyiruko baba baritwaye neza bifashishwa no mu tundi turere.  Uwimana Jean Paul ubusanzwe akomoka  mu Murenge wa Mata muri Nyaruguru ariko  yitabiriye iki gikorwa i Kirehe.

Yavuze ko impamvu bamuhisemo ariko aho yakoreye babonye yarabikoze neza. Ati : “Barebamo abasonanukiwe neza bakajya gufasha abandi kubikora.” Yasabye urubyiruko ko bagomba kubishyiramo imbaraga kuko hari aho byabavana bikagira n’aho bibageza bakinjiza amafaranga kandi bakanatanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’umushinga CORE Rwanda, Yuko Chiba yatangajeko  intego nyamukuru  ari ugufasha urubyiruko babungura  ubumenyi hanyuma nabo bakabwifashisha   kubona inyungu  mu byo bakora. Yakomeje avuga ko babashishikariza gukora za koperative hanyuma bakabasha kubona akazi bahabwa n’inzego z’ibanze.

Yuko Chiba avuga ko aho bagiye bakora ibikorwa nk’ibi  babyishimiye ndetse n’urubyiruko rwinshi rwabonye akazi kubera ubu bumenyi bungutse.

Umuyobozi w’umushinga CORE Rwanda, Yuko Chiba

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe  ushinzwe iterambere ry’ubukungu,  Nsengiyumva Jean Damascène yatangarije Imvaho Nshya ko bashimira cyane umufatanyabikorwa “CORE Rwanda” . Yakomeje avuga ko ubundi bari bafite uburyo bakoraga imihanda no kuyibungabunga buhoraho ariko ubu CORE Rwanda yabazaniye ubundi buryo bwiza.

Yagize ati : “ Batuzaniye uburyo bushobora gutanga igisubuzo kirambye atari uguhora abantu bakora isuri ibijyana.”

Visi Meya, Nsengiyumva yavuze ko ubusanzwe uru rubyiruko  rwari rusanzwe mu mahuriro aho babifashishaga mu bikorwa byo gukora no kubungabunga imihanga aho ikunze kwangirika, ubu rero nyuma yo kunguka ubu bumenyi bagiye kurushaho kubegera  no kubaha inkuga ishoboka bakeye kugira ngo bazakore neza.

Iyi gahunda ya CORE Rwanda  uyu ni umwaka wa 3 dore ko yatangiye muri 2018 aho banje mu turere twa Gakenke, Rulindo, Nyamasheke na Ruzisi. Muri 2019 iyi gahunda yakomereye muri Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru na Rutsiro naho muri uyu mwaka wa 2020 yatangiriye muri Ngororero ikomereza Kirehe  kuva tariki 10 Kanama kugeza 01 Nzeri 2020 ikazakomereza mu Karere ka Gatsibo.

Muri 2018 na 2019 hakozwe metero 2688 (2,688 km), hahuguwe urubyiruko 370 mu minsi 176 hanashingwa koperative 14.

Agace kangiritse kabanza gupimwa no gutunganywa

Igikorwa cyo gushyira itaka ryabugenewe mu dufuka

Udufuka turambikwa hahandi hangiritse

Nyuma hakabaho gutsindagira aho agafukwa gatsindagirwa inshuro 20

Imifuka irenzwaho itaka risanzwe rikoresha mu muhanda rigatsindagirwa

Hagomba no kubakwa imiyoboro y’amazi

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald ubwo yasuraga ibikorwa byo gusana umuhanda

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

2 Comments on “Kirehe: Urubyiruko rwigishijwe uburyo burambye bwo gusana umuhanda”

  1. Vraiment tubikuye kumutima dushimiye cyane abo bafatanyabikorwa beza natwe nkurubyiruko turi tayari gukomeza gusigasira ibyagezweho biciye mubufatanye ubuyobozi bwacu budahwema kutugaragariza . iyi gahunda tuyitezeho byinshi kuko imihanda ahenshi yari yarangiritse kuburyo bugaragara .mwakoze cyane kbs

    1. Turashimira core Rwanda ko yatekereje kwiterambere ry’urubyiruko itwongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo dukoresheje Amaboko yacu n’ibikoresho biboneka aho dutuye bakomereze aho kbs

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.