Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Kirehe: Umwaka w’imihigo usize abasaga 13,000 begerejwe amazi

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Jul 29, 2018

Ibikorwa byo gusana imigezi yo mu bwoko bwa Nayikondo igera kuri 16 yari imaze igihe yarangiritse, no kubaka izindi 3 hirya no hino mu mirenge y’Akarere ka Kirehe, byakozwe mu mwaka wa 2017-2018, byasize abaturage bagera ku 13 687 batuye mu ngo 3277, bongeye kubona amazi meza.

Muri Kirehe, Nayokondo 16 zasanwe n’eshatu nshya zubatswe muri 2017-2018 zatumye abasaga 13,000 bavomaga amazi mabi bongera koroherwa no kubona ameza (Foto Manishimwe N)

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, mu baturage basaga ibihumbi 360 batuye mu mirenge 12 ikagize,  kugeza ubu umubare w’abagerwaho  n’amazi meza bari ku kigereranyo cya 68%, ni ukuvuga abakora urugendo rutarenga metero 500 bagera aho kuvoma amazi meza.

Ni igipimo kigaragaza ko kiri inyuma, ugereranyije n’umubare munini w’abatuye aka karere bakigorwa no kujya kuvoma amazi meza kure, ndetse n’abakivoma amazi mabi yo mu bishanga, imigezi n’ibiyaga, ariko ubuyobozi bukomeza gukora ibishoboka ngo ikibazo cy’amazi gikemuke ku buryo burambye.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nsengiyumva Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi, mu mwaka ushize wa 2017-2018, imbaraga zashyizwe mu gusana amavomero akura amazi mu butaka, azwi nka Nayikondo zigera kuri 16  no kubaka izindi 3.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukemura  ibibazo byatumaga abaturage bacu batabona amazi meza, harimo na za Nayikondo zari zimaze igihe zidakora, twabashije gusana izigera kuri 16, hashingiwe ku bushobozi ndetse no kubaka izindi 3 nshya, kandi zarubatswe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, ku buryo ubu habarurwa abaturage bagera mu bihumbi 13 bagorwaga no kubona amazi meza, ubu barimo kuvoma kuri za Nayikondo”.

Abaturage basaniwe za Nayikondo, babwiye Imvaho Nshya ko bashimira Leta y’u Rwanda ko yongeye kubafasha kubona amazi meza, kuko baruhutse kuvoma kure, no gukoresha amazi mabi.

Shukurani Grace wo mu Murenge wa Kirehe ati “Mbere twajyaga kuvoma ahantu bita Nyakagere, twagerayo rimwe na rimwe nka nimugoroba ugasanga hariyo abantu benshi, amazi tukayarwanira, abadashoboye tugataha.

Ariko ubu akamaro iri vomero ryatugiriye, ni uko tubasha kuvoma amazi meza, tukayatekesha, tukamesa nta kibazo. Ubu amazi yaratwegereye”.

Mugenzi we witwa Nyirantahondi Asinatha wo mu Kagari ka Kiremera, Umurenge wa Kigarama na we yagize ati “Twavomaga ay’igishanga, tugahora twifuza ko  umugezi wacu wakongera ugakorwa, kuko wari warangiritse. Kongera kubona amazi meza ni  igisubizo ku buzima n’iterambere ry’ umudugudu wacu”.

Icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwibutsa abaturage begerejwe amazi meza, ni ugufata neza ibikorwaremezo byayo, bakabirinda kwangirika, kandi bakarangwa n’isuku muri byose.

Mu byo ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko buteganya gukora ku kibazo cy’amazi muri uyu mwaka wa 2018-2019, harimo gukomeza gusana no kwagura umuyoboro w’amazi wa Nyagashangara uzageza amazi meza ku batuye mu ngo zisaga ibihumbi 4 bo mu mirenge ya Kigarama na Musaza.

Harimo kandi kwagura isoko ya Gasarasi mu Murenge wa Kigina, n’umuyoboro wo mu Murenge wa Mushikiri watangiye gukorwa n’abaturage, ndetse ngo n’ahandi amazi meza atari yagezwa, azahagezwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.