Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kirehe: REG yijeje abaturage amashanyarazi afite ingufu kandi ahendutse

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 31-01-2019 saa 10:05:48
Eng. Ron Weiss Umuyobozi Mukuru wa REG yijeje abatuye i Kirehe amashanyarazi kandi afite ingufu (Foto Manishimwe N)

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyasezeranyije abatuye mu Karere ka Kirehe, mu mirenge ya Mahama na Mpanga umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu zihagije kandi uhendutse; kugira ngo iterambere ryifuzwa rizashoboke.

Ikibazo cy’umuriro ufite ingufu nke cyagaragarijwe REG nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2019.

Rwagasana Claver Umuturage wo Murenge wa Mpanga yagize ati: “Umuriro nta bwo uratugeraho, ariko twizeye ko uzatugeraho. Ariko mu by’ukuri muri uyu murenge wacu, twasabaga ngo batazaduha umuriro ufite ingufu nke kuko dushaka uwo kuzabyaza inyungu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yemeza ko mu bice bya Mahama na Mpanga hakenewe amashanyarazi, kuko hari utugari tutagira amashanyarazi namba. Ati: “Utugari two muri iki gice tudafite amashanyarazi, turimo igice cya Saruhembe, Rubaya yose, Nasho; n’igice cy’Akagari ka Nyakabungo. Ni utugari tune kandi dufite igice kinini gikeneye umuriro, harimo amasanteri menshi y’ubucuruzi, ibigo nderabuzima, amashuri n’ibiro by’umurenge”.

Umuyobozi Mukuru REG, Eng. Ron Weiss, yabwiye abatuye i Kirehe ko muri gahunda ya Leta y’u Rwanda, iki kigo gifite gahunda yo guha amashanyarazi Abanyarwanda bose bitarenze umwaka wa 2024.

Ati: “Na hano i Mpanga, tuzabaha amashanyarazi mu mezi ari imbere. Kandi ayo mashanyarazi azaba afite ingufu (Threephase) azaba ahagije, ashobora gukoreshwa mu nganda, imashini n’ibindi ku buryo mwiteza imbere.”

Eng. Ron Weiss Umuyobozi Mukuru wa REG yijeje abatuye i Kirehe amashanyarazi kandi afite ingufu (Foto Manishimwe N)

Yababwiye kandi ko ayo mashanyarazi azaba ahendutse cyane ati: “Kandi azaba ahendutse cyane, kuko inite imwe izajya igurwa ku mafaranga y’ u Rwanda 86. Kandi ku giti cyange mfite ubushake bwo gutsinda mu byo nkora muri iki Gihugu kiza cy’u Rwanda.”

REG kandi yijeje abatuye muri iyo mirenge ko guhera muri uyu mwaka wa 2019, ibikorwa byo kubagezaho amashanyarazi bitangira; bikazakomeza mu myaka izakurikiraho; ariko intego ikaba ko muri 2024 Abanyarwanda bose, mu turere 30; bazaba bamaze kugerwaho n’amashanyarazi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abaturage kujya bakira neza ibikorwa remezo bibegerezwa, bakabyakira nk’ibyabo; kandi bakabibyaza umusaruro uko bikwiye.

Ati: “Hari abaturage batugora rimwe na rimwe bashaka kubanza kwishyurwa ngo ahagiye ipoto. Amashanyarazi ni ayanyu, ni mwe muyashaka; dukwiye kujya dufatanya tukumva ko niba igikorwa remezo cyaje ari icyacu kandi kidufitiye akamaro. Hari abandi bashaka kwiba ziriya nsinga z’amashanyarazi…; ibyo ni ukudindiza iterambere.”

Mu mihigo y’Akarere ka Kirehe y’uyu mwaka wa 2018-2019, harimo ko uzarangira muri Kamena 2019, abatuye mu ngo zigera ku 6,291 mu mirenge 12 ikagize; bagejejweho amashanyarazi.

Ikigereranyo cy’abamaze kuyahabwa mu karere kose kikaba kiri kuri 36%.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.