Kirehe: Meya yasabye abafatanyabikorwa guhoza umuturage ku isonga

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 25-02-2019 saa 08:17:15
Aha, Ubuyobozi bwasuraga ibikorwa bitandukanye byaje kumurikwa na bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere ka kirehe (Ifoto Manishimwe N)

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko bashima uruhare rw’abafatanyabikorwa bakorera muri aka karere mu iterambere ryako n’abagatuye.

Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu imurikabikorwa ryateguwe n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere -JADF Kirehe.

Muzungu yabwiye abaryitabiriye ko hashimwa ubufatanye bwabo, kandi ikintu k’ingenzi kigomba kuranga ubwo bufatanye; ari uko bwaba bushyira imbere umuturage.

Yagize ati “Tuzakomeza gufatanya namwe kugera ku ntego twihaye, ariko ibikorwa byacu byose dukora duharanire ko bishingira ku muturage, umuturage ari we dushyira imbere. Dushima ubufatanye bwanyu, n’umusanzu mugira mu iterambere ry’abatuye akarere kacu ka Kirehe kandi buzakomeza.”

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko hashimwa uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (Ifoto Manishimwe N)

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yibukije abitabiriye imurikabikorwa rya 2018-2019, ko aba ari umwanya mwiza wo kumurika ibikorerwa mu karere, hagaragazwa aho iterambere ry’akarere rigeze, anashimira by’umwihariko abafatanyabikorwa baje kumurika ibyo bakora na serivisi batanga.

Mu gihe k’iminsi 3 ryamaze, Mugiraneza ukora mu mushinga, ARC (American Refugee Committee) ukorera mu nkambi ya Mahama n’ibice biyikikije; yagaragaje ko abantu basaga 100, bipimishije ku bushake, ubwandu bwa virusi itera SIDA, basanzemo 3 bayanduye; bagirwa inama.

Ati “ Mu bikorwa twakoze harimo gupima no kugira inama abantu ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA, twapimye abantu barenga 100, muri bo 3, twabonye bafite ikibazo cy’ubwandu.”

Nk’uko Eng. Sebikwekwe Cyprien, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Kirehe yabibwiye Imvaho Nshya, mu gihe k’iminsi 3 imurikabikorwa ryakozwe; ryitabiriwe n’abamurika 46.

Mu kurisoza, hahembwe abamuritse ibikorwa na serivisi zitandukanye, harebwa mu byiciro 3 birimo ubukungu, imibereho myiza n’ubuzima.

Hahembwe abamuritse babaye indashyikirwa mu imurikabikorwa mu bijyanye no kongera iterambere ry’ubukungu, ku isonga haza AEBR yigisha abaturage guhinga imyumbati itanga umusaruro utubutse, hashimiwe kandi Koperative Duterimbere y’abahinzi bahinga inanasi.

Abashimiwe by’umwihariko, bagiye bahabwa ibihembo bigizwe n’igikombe n’ibyemezo by’ishimwe. Ikemezo k’ishimwe ni na cyo byahawe buri umwe muri 46 bumuritse ibikorwa na serivisi.

Aha, Ubuyobozi bwasuraga ibikorwa bitandukanye byaje kumurikwa na bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka kirehe (Ifoto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.