Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Kirehe: Inzego zose zasabwe ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya 08-05-2018 saa 07:41:55
Dr. Yvonne Kayiteshonga (uwa 4 iburyo) yasabye ko inzego zose zifatanya kurwanya ibiyobyabwenge (Foto Manishimwe N)

Abagize itsinda ryashyizweho ku rwego rw’igihugu rishinzwe kurwanya ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, basabye abakora mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bwite bwa Leta, uburezi, ubuzima n’iz’umutekano mu Karere ka Kirehe, gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge.

Dr. Yvonne Kayiteshonga (uwa 4 iburyo) yasabye ko inzego zose zifatanya kurwanya ibiyobyabwenge (Foto Manishimwe N)

Babisabwe mu gihe kuva mu kwezi kwa Gashyantare, kugeza muri Kamana 2018, abagize itsinda rishinzwe kurwanya ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bari kugirira ingendo hirya no hino mu turere, bakagirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Dr. Yvonne Kayiteshonga, umukozi  ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, mu Kigo gishinzwe ubuzima- RBC, wari uyoboye itsinda ryasuye Akarere ka Kirehe tariki ya 04 Gicurasi 2018, yasabye abayobozi  ubufatanye mu gukumira ibiyobyabwenge, bigacika burundu kuko byangiza ubuzima.

Ati “Twese dufate ibiyobyabwenge nk’ikibazo gikomeye kubera ingaruka za byo mbi. Ubukire bw’igihugu cyacu ni abantu kandi abantu bazima, batishwe n’ibiyobyabwenge.

Turabasaba ubufatanye, habeho gukumira ikwirakwizwa,  iyinjizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Hano mu Karere ka Kirehe hagaragara cyane urumogi muri za raporo dufite, ariko nimureke dufatanye, nibiba ngombwa n’amategeko azakomezwa cyane, ariko niba mu gihugu cyacu twarashoboye guca nyakatsi, twananirwa gute guca ibiyobyabwenge?”

Dr. Kayiteshonga yanasabye aba bayobozi mu nzego zitandukanye kwibutsa abaturage ko bibujijwe guha abana inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge.

Yagize ati “Ababyeyi bumva nta kibazo gusomya umwana ku nzoga, ibyo si byo! Kutamenya ni byo bigiye gutuma twiyicira abana. Abana ntibahabwa ibisindisha.Yanywa amazi, amazi ni ubuzima.”

Muri ibi biganiro Higaniro Hérmogene, wari uhagarariye Umushinjacyaha mukuru, yagarutse ku buryo ibyaha by’ibiyobyabwenge byagaragaye cyane, ndetse asobanura uburyo bihombya  igihugu.

Avuga ko kuva mu mwaka 2012, amadosiye yashyikirijwe inkiko,  imanza zayo zaciwe muri uwo mwaka zari 2,196. Ariko uko imyaka igenda yiyongera ni ko byagiye  byiyongera ku buryo mu mwaka wa 2017 imanza zaciwe zageze ku 5,584, z’abantu bakatiwe n’inkiko kubera ibyaha by’ibiyobyabwenge.

Na ho kuva umwaka wa 2018 watangira kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Mata, hamaze kwakirwa dosiye z’abantu 382 bakoze ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Higaniro avuga ko bibabaje kuba mu Rwanda kuri ubu Akarere ka Kirehe, ari ko kaza imbere mu turere turangwamo ibyaha byinshi by’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi n’inzoga z’inkorano, zitemewe.

Ati: “N’ubundi Akarere ka Kirehe ni ko kaza ku isonga, murumva ko atari ikuzo ku karere, duhari namwe muhari. Bisaba rero ingamba zikomeye, bisaba ko muva hano mufashe ibyemezo bikomeye byo guhashya kino cyaha.”

Ikiyobyabwenge cy’urumogi gifatirwa cyane mu Karere ka Kirehe, byagaragajwe ko bigorana kugishya kuko ibyinshi bituruka mu gihugu cya Tanzaniya.

Maj. Alphonse Nkwaya, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Kirehe, avuga ko hari gahunda zashyizweho hagamijwe gukumira ko ibyo biyobyabwenge biva mu bihugu bihana imbibe n’aka karere bikomeza kwinjizwa ku butaka bw’u Rwanda, gusa anagaragaza ko harimo imbogamizi.

Ati “Twashyizeho ingamba zo gukumira cyane cyane ibiyobyabwenge by’urumogi byinjizwa mu Rwanda, ariko hano aho ikibazo kiri ni uko tugira umupaka umwe wa Rusumo, ariko noneho tukagira imirenge 6 ikora ku mugezi w’Akagera utugabanya n’igihugu cya Tanzaniya, aho urumogi ruhingwa. Muri iyo mirenge ni ho hafatirwa urumogi rwinshi ruba rwinjijwe na za forode, kuko nta mipaka izwi ihari…”

Akomeza agira ati “Hari ingamba rero twashyizweho zirimo amakoperative ari muri ayo mazi y’Akagera, afitemo amato, hari n’amato ya Polisi arimo, byose byashyizweho kugira ngo hakumirwe ibiyobyabwenge.

Ikindi nuko hari uburyo bwo gutanga amakuru, ngira ngo no kuba hari urumogi rwagaragajwe rufatwa nibura buri kwezi mu Karere kacu rurenga ibiro 100, nuko hashyizweho ingamba zo gukaza umutekano.”

Abayobozi mu Karere ka Kirehe basabye abagize iri tsinda gutera intambwe bakagirana ibiganiro n’ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda aho ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda bikoreshwa, kuko hari bwo hazabaho gukumira ku buryo burambye ibyo bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Dr. Yvonne Kayiteshonga wari uyoboye iri tsinda ryo kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyoyabwenge, yijeje abayobozi bo mu Karere ka Kirehe ko iyi gahunda ihuriweho na Minisiteri nyinshi zirimo n’ishinzwe imikoranire n’ibihugu byo mu Muryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ku buryo hateganyijwe ko iyi ngingo izaganirwaho.

Akarere ka Kirehe, kimwe n’utundi turere dukora ku mipaka y’u Rwanda n’ibindi bihugu, dufatwa nk’inzira y’ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu biturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda, kuko hamwe na hamwe muri ibyo bihugu usanga ibiyobyabwenge bihingwa cyangwa bigakorwa ndetse bikanyobwa ku mugaragaro.

 

 

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.