Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Kirehe: Ingamba zafashwe mu kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA ziragaragaza umusaruro

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 17, 2018

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bugaragaza ko hari intambwe yatewe kandi imaze gutanga umusaruro mwiza nyuma y’ingamba zafashwe mu guhangana n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA no kugabanyiriza ubukana abamaze kwandura.

Ibitaro bya Kirehe byabonye umusaruro ku ngamba zo guhangana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA

Ibyo byagaragarijwe mu rugendo rw’iminsi 3 abagize urugaga rw’Abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda no guharanira ubuzima (ABASIRWA) bakoze ubwo bagiranaga ibiganiro n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe n’ubw’ako karere, mu rwego rwo kumenya uko serivisi z’ubuzima zigera ku baturage by’umwihariko izibafasha kwirinda ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Dr. Nsanzamahoro Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Kirehe, atangaza ko abantu 4700 ari yo mibare y’abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ibitaro bya Kirehe bifite kandi bakaba bari mu byiciro bitandukanye, muri bo abagera kuri 90% bakaba bari ku rwego rwo kubagabanyirizwa ubukana.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe Dr Ngamije Patient avuga ko nubwo ako karere kegeranye n’umupaka wa Rusumo n’inkambi y’Abarundi ya Mahama nta ruhare bigira mu kongera umubare w’abandura n’uwabafata imiti ya SIDA, kuko hafashwe ingamba zigamije gukumira hatangwa udukingirizo hirya no hino, hakabaho gukangurira abaturage kudukoresha, kubegereza izo serivisi  binyuze mu bigo nderabuzima, poste de santé, gusiramura ndetse no mu kiswe “Abajyanama b’urungano” bakurikirana bagenzi babo bamaze kwandura. Avuga ko nta kato abamaze kwandura bahabwa kuko usanga bafite imishinga ibitaho.

Nzamurambaho Ephrem utuye mu mujyi wa Nyakarambi avuga ko kuri ubu ufite ubwandu bwa SIDA atakiri ikibazo cyangwa umutwaro ku bantu kuko mu myaka yo hambere abafitanye isano nabo biyumvishaga ko agiye kubabera umutwaro bakamutakazaho imitungo bamuvuza cyangwa se bamutunga.

Agira ati: “Nta bwandu mfite kugeza ubu, ariko uyu munsi ufite ubwandu ntumutandukanya n’utabufite kuko atanabikubwiye ntunabimenya kuko mbere imyumvire y’abantu yashingiraga ku bimenyetso ari kugaragaza ariko ubu n’ukubwiye ko abana nabwo usanga akora, benshi bafite imishinga kandi bagafata imiti ku buryo nta n’ibimenyetso bimuranga, abandi bifuza kubakana ingo nabo kuko baba babona biteza imbere nta we bategeye amaboko”.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izo ngamba zafashwe, ibitaro bya Kirehe biri no ku rwego rw’akarere bikorana n’ibigo nderabuzima 16 bibishamikiyeho hiyongereyeho ibindi bibiri biherereye mu nkambi y’Abarundi ya Mahama, bikorana kandi n’amavuriro y’ingoboka (poste de santé 16 by’umwihariko hari n’iriri ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya).