Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Kirehe: Imiryango 172 itishoboye yahawe amashanyarazi

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya 01-04-2018 saa 08:22:51
Mu Murenge wa Gahara imiryango 172 yo mu kiciro cya mbere cy'ubudehe, ni yo yacaniwe hakoreshejwe ingufu z'imisarire y'izuba (Foto Manishimwe N)

Abagize imiryango 172 y’abatishoboye bo murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe, barishimira ko bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bagasezera ku gucana agatadowa, no kuba mu kizima.

Mu Murenge wa Gahara imiryango 172 yo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ni yo yacaniwe hakoreshejwe ingufu z’imisarire y’izuba (Foto Manishimwe N)

Imiryango yahawe ayo mashanyarazi, ni imwe mu ibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Bahawe ibikoresho bibafasha gucana n’ikigo ‘Energy Resourses Power Company Ltd’ kuva mu mpera z’umwaka wa 2017, ubu abenshi bamaze amezi asaga 4 bacana.

Kimonyo Yahaya, wo mu Mudugudu wa Kivogo, mu kagari ka Nyakagezi wabwiye Imvaho Nshya ko  ashimira cyane ubuyobozi bwamukuye mu kizima, akaba yishimira ko asezera ku kizima.

Ati: “Baraje barayamanika, ubu iyo bigeze nimugoroba, umuriro uba uri kwaka. Ndashimira cyane Umuyobozi wacu Paul Kagame, kuko ni we wankuye mu icuraburindi, yaranshaniye, ubu abuzukuru bange baraza  hakaba habona. Iyo bwije  nkozaho urutoki ngacana.”

Kimonyo avuga ko mbere batari bacanirwa bari babayeho nabi “Mbere   tutari twayabona, twari tubayeho nk’udukoko, wabaga wabuze udufaranga two kujya kugura ka peterori, kubera ubukene, wajyaga mu nzu, ukaryama ari nko mu ishyamba, kubera  ikizima.

None ubu ku kagoroba, mbwira umwana nti koraho, umuriro mu nzu ukaka, n’aha hanze. Ubu ni amahoro cyane.”

Mugenzi we witwa Riserurande Andre w’imyaka 81 na we yagize ati: “Ubu ndacana, kandi igihe banzaniraga aya matara, bayampereye ubuntu. Ndashimira Nyakubahwa Perezida, atumye nsaza mbonye amashanyarazi.”

Tuyisabye Jean Marie Vianney  umukozi  ushinzwe ubugenzi  muri ‘Energy  Resources  Power Company Ltd’ mu Ntara y’Iburasirazuba   yabwiye Imvaho Nshya ko aya mashanyarazi yahawe imiryango itishoboye, muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gucanira buri rugo.

Asobanura ko mu murenge wa Gahara iyi kampani yari ifite gahunda yo gucanira  imiryango 172, yo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, kandi muri rusange igikorwa kiri kugenda neza.

Ati: “Ku rutonde twari twarahawe na REG twagombaga gucanira imiryango 172 itishoboye, hari ahagaragaye amakosa yo kunyereza imwe mu mirasire mu kagari ka Nyakagezi  igurwa imiryango yishoboye mu buryo butari bwo, ariko ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi iyari yanyerejwe yose yaragarujwe.

Ubu hamaze kuboneka 5 (yagaruwe), ariko muri rusange ni igikorwa cyagenze neza, kuko gucanira ya miryango yose 172, muri Gahara, byarashobotse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara Ntambara John, avuga ko gucanira imiryango itishoboye ari igikorwa kiza, agakomeza gushishikariza n’indi miryango itari yagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, ariko ishobora kugura no gukoresha akoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba kuyayoboka kuko yafasha kuva mu kizima, abandi bakaruhuka gucana agatadowa na buji, iterambere ry’imibereho y’abaturage   rikarushaho kuba ryiza.

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOËL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.