Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kirehe: Imiryango 12 y’abirukanwe Tanzania yatujwe mu nzu za miliyoni 150

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Mar 12, 2018

Imiryango 12 ya bamwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Bukora, mu Murenge wa Nyamugali, mu Karere ka Kirehe, mu nzu zuzuye zitwaye amafaranga miliyoni 159.

Bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Bukora, mu Murenge wa Nyamugali ubwo bashyikirizwaga ibikoresho (Foto Manishimwe N.)

Igikorwa cyo gushyikiriza izi nzu imiryango 12 yazitujwemo, cyahujwe no kubaha ibikoresho by’ibanze birimo ibitanda na matola, intebe n’ameza, ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo n’isukari; ndetse n’ibyo kwiyorosa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri.

Izi nzu zatujwemo iyi miryango 12, zubatse ku buryo inzu imwe iturwamo n’imiryango ine (4 in 1), buri nzu ikaba ifite aho gutekera, ubwogero n’ubwiherero n’ibigega bifata amazi y’imvura yo ku nzu.

Abahawe izi nzu baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko bishimiye ko baruhutse kubaho basembera, no mu bukode abenshi bari bamazemo imyaka irenga 5, bagahuriza ku gushimira Leta y’u Rwanda ibahaye aho kuba.

Uwitwa Nyirazamani Esperance yagize ati “Ikibazo nari mfite ni ik’icumbi, ubu ndashimira umubyeyi wacu Paul Kagame umfasha ntari namubona, ariko ndamushimira cyane azakomeze atuyobore, ubu ni ibisubizo. Kubona aho nshyira umusaya biranshimishije n’iyo napfa, nagenda nzi ko abana bange basigaye ahantu heza.”

Mugenzi we witwa Mukankusi Sylivia na we yagize ati “Nari maze imyaka 5 nta cumbi, nigeze no kurara hanze inzu nacumbikagamo bansohoyemo saa munani z’ijoro, ariko ubu Perezida Paul Kagame ampaye inzu nziza. Sinigeze ndota kuzatura mu nzu nk’iyi, ubu kuba mbonye aho kuba n’iterambere rindi nzarigeraho, iyi nzu inyongereyemo ibyiringiro.”

Biteganyijwe ko imiryango yatujwemo buri muryango ugomba guhabwa inka, muri uyu mudugudu hakaba harimo amazi meza, imihanda, amashuri n’ivuriro biri hafi yabo, ndetse ubuyobozi buvuga ko amashanyarazi azahagezwa vuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yasabye aba baturage gufata neza ibi bikorwaremezo bigize uyu mudugudu no gukora cyane, bagakoresha mu kwiteza imbere ibikorwa remezo baba begerejwe.

Ati “Icyo tubasaba cya mbere ni ukumenya ko aya mazu aba yatwaye umutungo w’igihugu, bakwiye kuyafata neza cyane, bakayagirira isuku, kandi na bo bakigira isuku. Bagomba gutera ubusitani, bafite ibiti by’imbuto, vuba aha bazahabwa n’inka kuri buri muryango, mu by’ukuri tubasaba ko aya mazu n’ibikorwaremezo biyagize bibabera inzira nziza yo gutera imbere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwashyikirije inzu imiryango 12 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, kandi bazihanwe n’ibikoresho bitandukanye (Foto Manishimwe N.)

Uyu Mudugudu w’ikitegererezo wa Bukora  utujwemo imiryango  12, ubaye uwa 3 utujwemo imiryango itishoboye, kuko uje wiyongera ku yo mu mirenge ya Nasho na Mpanga.

Mu Karere ka Kirehe imiryango y’abatishoboye n’iyakuwe mu manegeka igatuzwa mu midugudu y’ikitegererezo igera ku 188, ibikorwa byo kubaka imidugudu y’ikitegererezo bikaba bimaze gutwara amafaranga y’u Rwanda asaga  miliyari ebyiri.