Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kirehe: Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo igeze kuri 47%

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 24-06-2019 saa 11:24:07
Umukozi mu mushinga NELSAP asobonurira Abaminisitiri n'abandi bayobozi aho ibikorwa byo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo bigeze (Foto Manishimwe N)

Ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusumo ruzaha amashanyarazi angana na megawati 80 abatuye mu bihugu by’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda bigeze kuri 47%.

Ni ibyatangajwe ku mupaka wa Rusumo, nyuma y’uko Abaminisitiri bashinzwe ibijyanye n’ingufu muri ibyo bihugu bitatu bihuriye ku kuba bikora ku mazi y’Umugezi w’Akagera azabyazwa ayo mashanyarazi, bahuriye ahari gukorerwa ibikorwa byo kubaka uru rugomero, bagasura aho ibikorwa bigeze.

Abo ba Minisitiri harimo Ushinzwe ingufu mu Gihugu cy’u Burundi Eng. Côme Manirakiza, uw’u Rwanda ushinzwe ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete n’uwa Tanzania ushinzwe ingufu Dr.Medard Kalemani.

Ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusumo bikorerwa ku mupaka wa Rusumo, uhuriweho n’ ibihugu by’ u Rwanda, Akarere ka Kirehe kakaba gafite igice ibyo bikorwa bikorerwaho n’Igihugu cya Tanzania, bikorerwa mu Karere ka Ngara.

Amb. Claver Gatete Minisitiri ushinzwe ibikorwa remezo mu Rwanda nyuma yo gusura aho imirimo iri gukorerwa no kureba aho ibikorwa bigeze, yatangaje ko basanze imirimo iri kugenda neza.

Ati: “Nk’uko twabibonye tugenzura aho akazi kageze n’imirimo biri kugenda neza, kuko twasanze hari akazi kenshi kamaze gukorwa. Ahari kubaka damu, kubaka umuyoboro (tunnel) munini uca munsi y’ubutaka wa metero 300 z’umurambararo amazi azanyuzwamo, twabonye ko akazi k’ibanze ahazubakwa ububiko bw’amashanyarazi (Power house) karangiye.

Twasuye n’aho amashanyarazi azahurizwa, aho twasanze akazi gashobora no kurangira mbere y’igihe bateganyaga, ku buryo bigaragara ko hari intambwe imaze guterwa bikaba bidushimishije.”

Amafaranga akoreshwa mu kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ni inkunga y’Amadorari y’ Amerika miriyoni 340 yatanzwe na Banki y’Isi.

Ibikorwa byo kubaka bikurikiranirwa hafi n’Umushinga wa NELSAP washyizeho kompanyi zizobereye mu bijyanye no kubaka ingomero z’amashanyarazi.

Kubaka urugomero rwa Rusumo byatangijwe mu mwaka wa 2017. Ibihugu bya Tanzania, u Burundi n’u Rwanda bizakoresha amashanyarazi azavamo, byari byihaye intego y’uko ibikorwa bizaba birangiye muri Gashyantare 2020.

Minisitiri Amb. Gatete asobanura ko basanze hari imbogamizi nke zajemo ku buryo igihe cyo kurangiza ibikorwa cyongereweho umwaka.

Ati: “Akazi kagombaga kuba karangiye mu kwezi kwa Kabiri k’umwaka utaha (Gashyantare 2020) ariko kubera byatinze kugira ngo akazi gatangire kubera impamvu zinyuranye ubu bikaba bizarangira muri 2021. Hari ingorane mu gucukura umuyoboro munini uzanyuzwamo amazi (tunnel) abubaka bagaragaje ko bahuye n’urutare rukomeye cyane, ariko twumvikanye ko izo mbogamizi zigomba gukemuka.”

Minisitiri Amb. Gatete kandi, yasobanuriye itangazamakuru ko kuba ibikorwa bizarangira muri Gashyantare 2021, nta ngengo y’imari irenze iyari iteganyijwe bizatwara.

Minisitiri Dr.Medard Kalemani ushinzwe ingufu mu Gihugu cya Tanzania wari unayoboye iri huriro ry’abaminisitiri bashinzwe ibijyanye n’ingufu avuga ko bumvikanye n’abashinzwe kubaka urugomero rwa Rusumo gukora cyane, kugira ngo igihe bihaye ko ibikorwa bigomba kurangirira ntikizarenge.

Ati: “Ibikorwa byose twasanze bigeze ku gipimo kiri hejuru ya 47%. Twasabye abari kubaka gukora cyane amanywa n’ijoro no kongera umubare w’abakozi ku buryo nk’uko twabyemeje imirimo ikorwa neza kandi amashanyarazi akabonekera igihe.

Kuko uyu ni umushinga munini, uzaduha amashanyarazi MW80, ku buryo buri gihugu kizabona MW26. Uyu mushinga ugomba gukoreshwamo miriyoni 340 z’amadorari y’Amerika, twizeye ko abubatsi bazabikora neza bakarangiza ibikorwa ku gihe.”

Minisitiri Dr. Kalemani asobanura ko amashanyarazi azabyazwa amazi y’Umugezi w’Akagera azakoreshwa n’abaturage basaga miriyoni bo mu bihugu by’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda azaba afite ingufu za 220KV ku buryo abatuye ibyo bihugu bazabasha kuyakoresha mu kwihutisha iterambere, kandi akazaba igisubizo mu kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Ni amashanyarazi azaba afite ingufu za KV220. Ahubwo turanasaba cyane ibihugu gutangira kubaka no kwihutisha uburyo bwo kuyabyaza umusaruro no kuyageza ku baturage, kandi ni n’amahirwe kuko amashanyarazi akomoka ku mazi aba ahendutse.”

Ubuyobozi bw’umushinga wo kubungabunga ibyogogo n’imigezi bikora ku ruzi rwa Nile- NELSAP bushinzwe ibikorwa byo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo bugaragaza ko abakozi bo mu bihugu by’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda bahawemo akazi ubu basaga 660.

Uretse amashanyarazi azagezwa muri ibyo bihugu, mu turere twegereye aho uwo mushinga ukorerwa hari ibikorwa abahatuye bafashwamo bitewe n’ibyo bakeneye cyane birimo nko kubakirwa ibikorwa remezo no gufashwa mu iterambere rijyanye n’ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi,… byagenewe ingengo y’imari ya miriyoni 15.5 z’Amadorari ya Amerika.

Umukozi mu mushinga NELSAP asobonurira Abaminisitiri n’abandi bayobozi aho ibikorwa byo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo bigeze (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.