Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kirehe: Igishanga cya Cyunuzi cyasaruwemo toni 2600 z’umuceri mu gihembwe cya 2018 A

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Mar 30, 2018

Ubuyobozi bwa Koperative y’abahinzi b’umuceri COOPRIKI-Cyunuzi, igizwe n’abahinzi bo mu Turere twa Ngoma na Kirehe buvuga ko umusaruro wari witezwe mu gihembwe k’ihinga cya 2018A wagabanutse, kuko hari hitezwe umusaruro usaga toni ibihumbi 3, ubu hakaba harabonetse toni 2600.

Muri COOPRIKI Cyunuzi, abahinzi bagaragaza ko bateguye igihembwe k’ihinga cya 2018 B hakiri kare (Foto Manishimwe N)

Mu  kiganiro n’Imvaho Nshya Umuyobozi w’iyi Koperative Maniraguha Patrick, yatangaje ko muri rusange abahinzi b’umuceri bagize COOPRIKI Cyunuzi  bishimiye ko umusaruro w’umuceri wabaye mwiza mu gihembwe k’ihinga cya 2018A, kuko nubwo habayeho ikibazo cyo kwibasirwa n’ibiza by’urubura, impuzandengo y’umusaruro uboneka kuri hegitari  itagabanyutse  cyane.

Umusaruro wabonetse uri ku kigereranyo cya toni 5.7, mu gihe mu gihembwe cyari cyabanje cya 2017B bari bari kuri 5.8 kuri hegitari.

Maniraguha avuga ko icyabayeho ari  igabanyuka ry’umusaruro wari witezwe,  asobanura ko  ryatewe n’urubura rwaguye mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka ushize wa 2017, rukangiza umuceri kuri hegitari  zisaga 100 aho rwibasiye  mu  duce turimo  Kabirizi 1 na 2, Rwabutazi 1 na 2 .

Yagize ati: “Umusaruro muri rusange hari amazone wagabanyutse. Impamvu habayeho iryo gabanyuka ahinini ni urubura kuko twakagombye kuba twarageze kuri toni ibihumbi 3, ariko muri iki gihembwe cya 2018A twagarukiye kuri toni 2600 zirengaho nke.

Umusaruro twari duteganyije ko wazamuka ariko nta bwo byakunze kubera ko Zone za Kabirizi, Rukizi na Rwabutazi, ni ho hibasiwe n’urwo rubura cyane.”

Umwe mu bahinzi b’umuceri, ufite umurima mu gice cya Kabirizi ya 2 yabwiye Imvaho Nshya ko urubura rwabateje igihombo, kuko aho urubura rwageze, mu musaruro bari biteze, umuceri muke wabashije kuboneka, basaruye nka 30%; ku buryo iki kiza ngo cyabateje ibihombo bikomeye mu gihe ubuhinzi bw’umuceri ngo busaba imbaraga, umwanya, ifumbire no kwitabwaho cyane.

Kuri ubu abagize iyi Koperative basaga ibihumbi 3, bamaze kwitegura neza igihembwe k’ihinga cya kabiri cya 2018B, kuko kugeza mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2018, hari hamaze guterwa umuceri ku buso bwose  bwa hegitari 460 bahingaho umuceri, ndetse aho bahinze mbere, muri izi mpera za Werurwe, hari hatangiye ibagara rya mbere n’irya kabiri.

Igishanga cya Cyunuzi gihuriweho n’uturere twa Ngoma na Kirehe, cyatunganyijwe na Leta mu mwaka wa 2006.

Ubuso bwatunganyijwe ni hegitari 528, muri zo izikorerwaho ubuhinzi bw’Umuceri ni hegitari 460, ahasigaye ni ahari ibikorwaremezo by’iyi koperative n’ahatagera amazi ahagije;  hahingwa imbuto n’imboga.