Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kirehe: Hatunganyijwe ibirometero 88 by’imihanda yatwaye asaga Miliyari 1,3

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 01-07-2019 saa 14:51:54
Muri 2018-2019 mu Karere ka Kirehe hakozwe ibirometero 88 by’imihanda yatwaye asaga miriyari 1 na miriyoni 390 frw (Foto Manishimwe N)

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari n’imihigo wa 2018-2019 mu Karere ka Kirehe hakozwe imihanda y’igitaka (feeder roads) ireshya n’ibirometero bisaga 80, yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari 1 na miriyoni 390.

Ni imihanda ubuyobozi n’abaturage bahamya ko yoroheje ubuhahirane, irimo n’iyakozwe n’abaturage muri gahunda ya VUP yahaye akazi abasaga ibihumbi bitanu.

Mu mihanda yatunganyijwe harimo uwa Cyagasenyi-Nganda uresha n’ibirometero 30 uhuza imirenge ya Kigarama na Musaza, ibikorwa by’ikiciro cya kabiri byo kuwukora byakozwe muri 2018-2019 byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 811. Uyu muhanda Akarere ka Kirehe kawukoze ku nkunga y’umushinga wa NELSAP.

Indi mihanda yiganjemo ihuza imirenge n’indi n’ihuza utugari ireshya n’ibirometero 58 yo yakozwe mu buryo bwo guha akazi abaturage batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora, muri gahunda ya VUP-Public works.

Muri iyo yakozwe n’abaturage harimo uwa Samuko-Bitoma-Rwantonde w’ibirometero bine mu Murenge wa Gatore watwaye asaga miriyoni 81.Uwa Bwiyorere-Nyawera w’ibirometero ikenda watwaye miriyoni 76 wo mu Murenge wa Mpanga.

Umuhanda Kigarama-Kagane w’ibirometero ikenda mu Murenge wa Kigarama, Gisenyi I-Efemu-Nyamugali w’ibirometero birindwi uhuza ibice by’imirenge ya Mahama na Nyamugari, Kiyanzi-Kagasa-Bukora w’ibirometero icumi mu Murenge wa Nyamugari.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye Imvaho Nshya ko uretse kuba iyo mihanda yarakemuye ibibazo by’ubuhanirane n’ingendo ku batuye mu bice yatunganyijwemo n’ababijyamo, yanabaye isoko y’akazi ku baturage bakozemo muri gahunda ya VUP.

Yagize ati: “Imihanda yakozwe yose ireshya n’ibirometero bisaga 80 mu Karere kacu yaje gukemura ibibazo by’ubuhahirane kuko aho yakozwe hose abaturage bagaragazaga ko bayikeneye cyane yaba mu ngendo no kugeza umusaruro w’ibyo bakora ku masoko cyane cyane.”

Akomeza agira ati: “By’umwihariko dufitemo ibirometero 58 byakozwe muri gahunda ya VUP, iyo mihanda imeze neza cyane, wakwibwira ko hagiyemo imashini ariko ni amaboko y’abantu yayikoze.

Ku buryo nta nubwo tureba ibyo bikorwa remezo gusa ahubwo tunareba n’inyungu abaturage bakoragamo bakuyemo. Kuko iriya mihanda ikorwa no mu rwego rwo guhanga imirimo ku baturage bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri bakennye”.

Yunzemo ati “Byatumye tubona abaturage barenga ibihumbi bitanu babonye imirimo mu gukora iriya mihanda. Tukagira ibikorwa remezo bibonetse, ariko tukagira n’ababonye akazi.”

Bamwe mu batuye mu bice byatunganyijwemo iyo mihanda bagaragaza ko imbogamizi bagiraga mu buhahirane zavuyeho, nk’uko bivugwa na Nsangano Phillippe utuye muri Kabiri, mu Murenge wa Mpanga ahatunganyijwe Umuhunda Bwiyorere-Nyawera w’ibirometero ikenda.

Yagize ati: “Uyu muhanda mbere wari amabuye gusa y’ibitare, nta moto yahazamukaga keretse kuhagenda n’amaguru ni byo bashobokaga gusa. Ariko twagiye kubona tubona bashyizemo VUP ni yo yawukoze. Ubu umuhanda ni muzima nta kibazo.

Ubu kujya i Nyakarambi byaroroshye. Kugera Rwanteru ubu dukoresha iminota 40 kandi mbere twarakoreshaga nk’amasaha abiri, ubu yaba mu mvura umuhanda ni nyabagendwa nta kibazo.”

Bihoyiki Déo we, ni umwe mu bahawe akazi muri VUP mu gukora uwo muhanda agaragaza ko hari inyungu ibikorwa byamusigiye.

Ati: “Dukoramo nari umusore ni bwo nari nkiva ku ishuri muri segonderi. Nakoze muri uyu muhanda twakoreraga amafaranga y’u Rwanda 1,200 ku munsi, nkagira n’ayo nzigama muri SACCO.

Ubu nakuyemo iri gare naguze ibihumbi 60, nguramo n’amabati atanu, ubu nteganya kuba nagura n’andi nkubaka inzu yange.”

Mugenzi we witwa Maniraho Eric, ufite umugore n’aba na batatu ati “Niteje imbere mbikesha gukora muri VUP muri uyu muhanda ku buryo naguze inka mu mafaranga nahembwe, ubu inka impa ifumbire ngafumbira urutoki rwange. Ndabona biraho, ndi gutera imbere”

Muri 2018-2019 mu Karere ka Kirehe hakozwe ibirometero 88 by’imihanda yatwaye asaga miriyari 1 na miriyoni 390 frw (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.