Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kirehe: Hakozwe umuganda wo gukumira isuri imaze kwangiza hegitari 600  

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Apr 29, 2018

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’inzego z’umutekano bafatanyije n’abaturage mu muganda wo gucukura imirwanyasuri ku buso busaga hegitari 5 mu  Mudugudu wa Kagese II, mu kagari ka Kagese, mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe.

Ubuyobozi bwasabye abatuye i Nasho kugira uruhare mu kurwanya isuri no gukumira ibiza muri rusange (Foto Manishimwe N)

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nasho buvuga ko imvura yatangiye kugwa cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018, kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2018, isuri ikaba imaze kwangiza imyaka ihinze ku buso busaga hegitari 600.

Mufulukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba wifatanyije n’abaturage b’i Nasho mu muganda, yabasabye kugira uruhare runini mu gukumira isuri n’ibiza muri rusange, bafata amazi y’imvura mu buryo bushoboka.

Ati “Ni byiza ko tugira uruhare mu gukumira ibiza, by’umwihariko aya mazi y’imvura arimo kubangiriza imyaka mwahinze, nta bwo twifuza ko bikomeza kubaho.

Ni yo mpamvu namwe tubasaba ko buri wese yagira uruhare mu gukumira ingaruka z’ibiza. Nk’uko uyu munsi twafatanyije namwe mu muganda, tugacukura imirwanyasuri, namwe ubwanyu mu bushobozi bwanyu buri wese yabikora, ahakenewe izindi mbaraga, na bwo tugafatanya”.

Abaturage bo mu kagari ka Kagese babwiye Imvaho Nshya ko bagerageza kurwanya isuri ariko ngo amazi y’imvura bavuga ko idasanzwe irimo kugwa muri iki gihembwe k’ihinga cya 2018 B, kuyafata basanga bikeneye izindi mbaraga bo badafite;  nk’uko bivugwa na Bampire Maria.

Ati “Iyi mvura irimo kugwa mu buryo budasanzwe, nk’ubu twagerageje gucukura imirwanyasuri, mu masambu yacu, ubundi bakatubwira gutera ibyatsi n’ibiti bifata amazi, ariko imvura irimo kugwa muri iki gihe ibyo byose irabirenga.

Imisozi yarayitenguye, epfo mu kibaya abahinze yaba ibigori, amasaka n’ibishyimbo, bamwe ntibazasarura kuko ibyo isuri itatabye yarabitembanye, ibindi irabirengera. Tubona hakenewe umushinga munini Leta yaduha, na ho twe nk’abaturage aya mazi nta bwo twayashobora. Ahubwo yazaduteza ubukene”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye Imvaho Nshya ko mu mirenge 12 igize aka karere, uwa Nasho uri mu yibasiwe cyane n’ibiza ahanini biterwa n’imvura nyinshi igwa muri iki gihe, gusa ngo harimo gufatwa ingamba zo kubikumira  ku buryo burambye.

Ati “Hashyizweho uburyo bwo gufata amazi akajya ayoborwa mu miringoti, ikayageza ku kiyaga adasandaye mu mirima y’abaturage cyangwa mu ngo zabo. Ubu hari umushinga uhari turimo gufashwamo n’Inkeragutabara, aho amazi azajya afatwa kugeza ubu azajya mu kiyaga cya Cyambwe”.

Meya Muzungu avuga ko uwo mushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda, kugeza ubu wanditse ndetse wakorewe inyigo ufite ingengo y’imari ya miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko kugeza ubu (muri Mata 2018) ingengo y’imari yahise iboneka ari iy’amafaranga angana na miliyoni 500, ari nayo yatangiranye n’ibyo bikorwa byo gufata ayo mazi y’imvura birimo gukorwa ku bufatanye n’Inkeragutabara.