Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kirehe: Batewe impungenge n’indi ndwara idasanzwe yadutse mu rutoki

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Mar 5, 2018

Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Mushikiri, mu karere ka Kirehe, barasaba inzego zishinzwe ubuhinzi kubafasha kumenya no gushakira umuti  uburwayi bavuga ko budasanzwe buri gufata urutoki rwabo, insina zigatangira zibabuka amakoma; yageraho akuma.

Iyi ndwara iri gufata insina zabo zikuma amakoma, barasaba inzego zibishinzwe kuyigenzura ikavurwa vuba

Uburwayi abaturage bagaragaza ko bayobewe ubwo ari bwo bumaze gufata insina zisaga 200, mu kagari ka Rugarama muri uyu murenge wa Mushikiri. Bwatangiye kugaragara mu kwezi kwa Gashyantare 2018, magingo aya bukaba bukomeje kwiyongera.

Insina bwafashe amakoma yayo asa n’aho yahiye, bigatangira ari agace kamwe ku ikoma, byamara gukwira ikoma ryose rikuma, kandi bufata insina zikiri nto, zitari zana ibitoki, ku buryo insina yafashe nta musaruro umuhinzi yayitegaho.

Abaturage bagaragaza ko ubu burwayi bwabayobeye kuko babona butandukanye n’indwara ya Kirabiranya izanzwe izwi yibasira urutoki, n’ubwo iyo witegereje mu bimenyetso by’izi ndwara zombi ubona bihuriye ku kubabuka amakoma.

Mukarushema Xaverina ni umwe mu bafite insina zafashwe n’iyi ndwara, uhamya ko iyi ndwara ibateye impungenge cyane, ndetse ngo hatagize igikorwa vuba umusaruro w’urutoki wazaba muke cyane.

Yagize ati:“Baravuga bati nta bwo ari kirabiranya, bashakishije mu mizi, na Agoronome yaraje barareba, ariko twayobewe uburwayi ubwo ari bwo. Twifuza ko badufasha, iyi ndwara bakayibonera umuti; kandi bigenda bifata agace kamwe.”

Iyakaremye Innocent, umuyobozi w’Umudugudu wa  Cyanamiza, mu kagari ka Rugarama, avuga ko mu  mudugudu ayoboye iyi ndwara imaze gufata insina zirenga 50, ndetse ari ikibazo bamenyesheje ubuyobozi  bw’Akagari n’umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mushikiri, ariko iyi ndwara ikaba itari yamenyekana.

Ati:“Insina zatangiye kujya zishya amakoma, tujyamo turareba tubyereka n’abahinzi b’urutoki dusanga iki kibazo tutari kugisobanukirwa neza, kuko twabonye atari Kirabiranya. Kandi ubwo burwayi bwagiye bufata intera, insina bufata zikiyongera.”

Iyakaremye avuga ko bifuza gufashwa kumenya iyi ndwara iyo ari yo n’uburyo yarwanywa mu maguru mashya, kugira ngo itazahungabanya iterambere ry’abatuye muri aka gace, ahanini rishingiye ku gihingwa cy’urutoki gifatiye runini abatari bake, dore ubutaka bwaho bwera urutoki cyane.

Yagize ati:“Ubu tubona  iyi ndwara ishobora kutumaraho insina zacu, kandi twari dutunzwe n’igitoki n’amafaranga twakuragamo. Twifuza ko abashakashatsi baza bakaturebera iyo ndwara iyo ari yo, nge mu rutoki rwa mbere nagezemo nasanze hafashwemo insina 50.”

Nkurunziza Valens, umukozi ushinzwe ubuhinzi, mu kigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko aya makuru y’iyi ndwara idasanzwe iri gufata urutoki ab’i Mushikiri bagaragaza, batari   bakayamenye, ariko ngo kuba babimenye hagiye koherezwa  itsinda ry’abatekinisiye baziga kuri  iyi ndwara, bakamenya iyo ari yo ndetse hagashakwa umuti.

Yagize ati “Ayo makuru nari ntari nayabona, hagiye koherezwayo abatekinisiye babikurikirane.”

Uyu muyobozi mu kigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko ubusanzwe indwara yari isanzwe izwi yibasira urutoki  ari Kirabiranya, ariko iyi yo hari hafashwe ingamba zo kuyirwanya, akemeza ko n’iyo abaturage bagaragaza ko batazi iyo ari yo, izamenyekana kandi ikabonerwa umuti.

Yagize ati “Ubundi indwara twari tumenyereye hano mu Ntara y’Iburasirazuba ni Kirabiranya, wabonaga muri rusange yaba Kirehe, Ngoma na Nyagatare, izindi ndwara zikunda kuboneka mu rutoki nta zo twari dufite.

N’imbaraga nyinshi ubu zishyirwaga mu kurwanya Kirabiranya, no muri iki cyumweru hari itsinda ryari riri kugenda rigenzura (rikora mapping) ahari ikibazo cya Kirabiranya, kugira ngo hazibandweho muri gahunda y’Ibikorwa by’ingabo ‘mu Cyumweru cya Army week’ biri hafi kuba  mu mezi ari imbere muri uyu mwaka wa 2018.”

Ubuyobozi bwa RAB mu Ntara y’Iburasirazuba, ishami rishinzwe ubuhinzi, bugira abahinzi inama y’uko mu gihe bagize ikibazo mu buhinzi, bakabona ibihingwa byabo bifite ikibazo cyangwa hari indwara yabifashe, bajya bihutira kubimenyesha no kubyereka umujyanama w’ubuhinzi, uri mu mu kitwa ‘Twigire muhinzi’, kuko amakuru ahita atangwa vuba, akagezwa mu nzego bireba;  gushaka igisubizo na byo bikihutishwa.

Intara y’Iburasirazuba ni imwe mu zihingwamo urutoki rwinshi mu gihugu, kandi rukanahera cyane, ku buryo usanga ahanini n’ubukungu bw’uturere twinshi muri iyi ntara dushingiye ku buhinzi bw’urutoki, ubu ahenshi busigaye bukorwa kijyambere, muri gahunda yo kongera umusaruro.