Kirehe: Bashimiwe ubufasha bagenera abasaga miliyoni 2 buri mwaka

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya 15-05-2018 saa 07:03:33
Dr. Bwito Paul Umuyobozi wa Croix Rouge mu Rwanda (Ubanza ibumoso) n'abandi bayobozi ubwo basuraga aho uyu muryango ukorera mu Nkambi ya Mahama (Foto Manishimwe N)

Ibikorwa byo gutabara imbabare, gutanga amaraso, kubakira imiryango itishoboye, gutanga ubufasha mu bijyanye n’isuku, imirire, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi biri mu bishimwa bikorwa n’abakorerabushake b’umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge Rwanda, bakaba bafasha abasaga miliyoni 2 buri mwaka.

Dr. Bwito Paul Umuyobozi wa Croix Rouge mu Rwanda (Ubanza ibumoso) n’abandi bayobozi ubwo basuraga aho uyu muryango ukorera mu Nkambi ya Mahama (Foto Manishimwe N)

Ni bimwe mu byatangarijwe  mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, ku itariki ya 11 Gicurasi 2018, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga Umuryango Croix Rouge umaze ushinzwe,  uyu mwaka akaba ari ku nshuro ya 155 wizihizwa.

Ni umunsi waranzwe no kugaragaza ibikorwa uyu muryango wafashije abaturage birimo kububakira ubwiherero, kuboroza inka, ndetse no gufasha impunzi z’abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama aho zo zafashijwe gukorerwa uturima tw’igikoni, gushyirirwaho uburyo bwo kumenyeshwa amakuru, kuvurwa; n’ibindi.

Mu kagari ka Munini, i Mahama, ahiziririjwe uyu munsi mpuzamahanga habarurwa abantu bagera ku 2,500 Croix Rouge yafashije mu bikorwa bitandukanye muri uyu  mwaka wa  2017-2018.

Bamwe mu bafashijwe n’uyu muryango baganiriye n’Imvaho Nshya bahuriza kugushimira ibyo wabafashije nk’uko bigaragazwa na Ndubamare Stefanie, utuye mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Munini.

Ati “Croix rouge yanyubakiye Wese (W.C), nta yo nagiraga, bankoreye akarima k’igikoni, ubu rero noneho ni akarusho bampaye n’igikapu cyo gutekamo.”

Mugenzi we witwa Sendugu Bernard na we yagize ati “Uyu muryango watuzaniye byinshi byiza tutari dufite, ubu turashimira Leta y’u Rwanda yawutuzaniye. Bageze hano baduha iyi nka, batwubakira ubwiherero, batwubakira akarima k’igikoni, rondereza, baduhaye n’ amazi aha bugufi.”

Mu tugari twa Munini na Mwoga,  twegereye inkambi ya Mahama,  inka zigera ku 130 ni zo zorojwe imiryango itishoboye,  imiryango 274 yubakirwa ubwiherero, abandi bafashwa mu bikorwa by’isuku  n’imirire; byose hamwe byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri  miliyoni 595.

Muzungu Gerard, uyobora Akarere ka Kirehe avuga ko ibikorwa by’uyu muryango bigera ku muturage ufite ikibazo, kandi hashimwa uruhare ugira mu iterambere ry’abatuye aka karere.

Ati “Ugereranyije n’indi miryango dufatanya, Croix Rouge ni yo yonyine tubona yateye intambwe mu gukora ibikorwa bigamije gufasha abaturage yaba abari mu nkambi ya Mahama b’Abarundi, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Ariko ndagira ngo mvuge ko mu myaka mike ishize Croix Rouge  yadufashije kubaka amazu agera kuri 422, mu mirenge ya Mahama, Nyamugali  na Gatore  cyane cyane ayo mazu akaba yarubatswe mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bari batahutse birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya.”

Dr. Bwito Paul, Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda, avuga ko  uyu muryango wiyemeje kurenga ku ntego yawo nyamakuru yo gutabara imbabare, ubu mu Rwanda imbaraga zikaba zinashyirwa mu bikorwa byo gufasha abaturage kugira imibereho myiza n’ubukungu.

Ati “Mu Rwanda, muri iki gihe dushishikajwe n’ibikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene. Muri  ibyo harimo  gufasha abahuye n’ibiza bitandukanye, abatagira amacumbi, abafite ibibazo by’ubupfubyi,  guhindura imyumvire idindiza iterambere, kuboneza urubyaro n’ibindi…Ikerekezo cya Croix Rouge y’u Rwanda ni ugukemura ibyo bibazo.”

Rwahama Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe impunzi muri Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi mu, avuga ko Croix Rouge y’u Rwanda ishimirwa uruhare igira mu gukemura bimwe mu bibazo Abanyarwanda bafite.

Ati “Nk’uko byagaragajwe, ibikorwa bya Croix Rouge  buri mwaka bigera ku bantu bagera kuri miliyoni 2 z’abatuye u Rwanda, hagamijwe  kubashishikariza gutanga amaraso, gukumira indwara, kurwanya ibiza, kwita ku bahuye n’ibiza, kwita ku bababaye, gutanga ubumenyi bw’ibanze mu butabazi n’ibindi. Kandi ibi bikorwa mukora ni ibyo gushimirwa.”

Yakomeje avuga ko mu butumwa Minisitiri uyobora iyi Minisiteri utarabashije kuboneka kubera izindi nshingano,  yagenewe abitabiriye ibi birori, harimo no gusaba abagenerwabikorwa kubyaza umusaruro  ubufasha bagenerwa.

Ati “Mu butumwa Nyakubahwa Minisitiri yantumye kubaha,  harimo ko mukwiye kubungabunga neza ibikorwa mwagejejweho na Croix Rouge, gukorana neza n’abakangurambaga n’abakozi b’uyu muryango, gukoresha neza  imbangukiragutabara mwahawe kugira ngo ibafashe kwita ku buzima bw’abarembye by’umwihariko ababyeyi bagiye kubyara, hirindwa imfu z’ababyeyi n’abana bavuka.

Icya kane ni ukurwanya imirire mibi, ikindi ni ukugira isuku haba ku mubiri   n’aho dutuye, kwita ku bidukikije, no guha umuganda n’abandi batishoboye wenda batari bagerwaho n’ubwo bufasha.”

Umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 08 z’ukwezi kwa 5 buri mwaka, aho kuri uwo munsi hagarukwa ku bikorwa uyu muryango ukora hirya no hino mu kwita ku mbabare.

Mu Rwanda, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kwegereza abaturage ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, no guhangana n’ingaruka z’ibiza.”

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.