Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kirehe: Basabwe kongera imbaraga mu bikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 25-02-2019 saa 15:56:47
Zikama Eric Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kunoza ibikorerwa mu Rwanda ( Foto Manishimwe N.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burasaba abaturage n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere gushyira imbaraga nyinshi mu gukora no kunoza ibikorerwa mu Rwanda, kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda burusheho kwiyongera.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwatangiwe i Nyakarambi, ahasojwe imurikabikorwa ryateguwe n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere JADF Kirehe, ryari rimaze iminsi 3 riba, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere iby’iwacu duharanira iterambere rirambye.”

Zikama Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe yashimiye abaryitabiye, abasaba by’umwihariko gukomeza gushyira imbaraga mu kunoza ibyo bakora no kongera imbaraga mu bikorerwa mu Rwanda.

Ati: “Aho twasuye hose, hari ibikorwa mufite bigaragaza ibikorwa bya Kirehe bishingiye kuri gahunda dufite ya ‘Made in Rwanda’ ndetse n’ibikorwa bigaragaza ko mwiteza imbere. Ndagira ngo mbasabe rwose iyo gahunda mufite muyikomeze. Ikinyejana tugezemo ntabwo dukora ubukurikori kugira ngo twihaze byonyine, tugomba gukora kugira ngo dusagurire n’amasoko”.

Yongeyeho ati: “Ubuyobozi bw’Akarere bwiteguye gufatanya namwe no kubafasha kwagura ngo ibikorwa byanyu birusheho gutera imbere cyane cyane ibisaba ubwunganizi, ibijyanye na politiki y’igihugu”.

Zikama Eric Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kunoza ibikorerwa mu Rwanda ( Foto Manishimwe N.)

Bamwe mu bamuritse ibikorwa byabo babwiye Imvaho Nshya ko bishimiye ko baganwe mu buryo butandukanye.

Umutesi Dina, Umuyobozi wa kampani ikora inkweto n’imikandara muri santere ya Nyakarambi, yagize ati: “Ikiza nabonyemo ni uko abantu baje batugana, bakatubaza aho dukorera, bakatubaza ibiciro by’ibyo dukora, ku buryo twizeye ko guhera ubu bazajya baza kutugurira.”

Seminega Valens, umwe mu bayobozi muri Koperative y’abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Mushikiri na we ati: “Twabashije kugaragaza no gusobanurira abatugannye bose urugero tugezeho mu kweza umusaruro, aho twavuye ku kweza igitoki gipima ibiro 15 mu myaka yashize ubu hano twazanyemo igitoki kimwe k’injagi k’ibiro 105. Twatangiye kwiga uko umusaruro wacu twajya tuwubika, ibitoki bikaba byamara nk’amezi 3 bitangiritse kandi byarasaruwe”.

Mu baturage basuye ibyamuritswe, harimo abagaragaza ko hari ubumenyi bungutse nk’uko bivugwa na Ntamashwa Shaban wo mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina.

Ati: “Ikintu nabonye ni ibi bitoki by’injagi bitandukanye n’ibyo nsanzwe mfite, ntabwo neza ibingana gutya. Bansobanuriye uko babihinga no gufumbira, kandi nange numvise nabishobora. Ubu ngiye gushaka uburyo nzabikora”.

Eng. Sebikwekwe Cyprien, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere mu Karere ka Kirehe, yabwiye Imvaho Nshya ko mu imurikabikorwa habaho gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

Ati: “Imurikabikorwa ni igikorwa k’ingirakamaro, gituma abafatanyabikorwa bahurira hamwe, bakagaragaza ibyo bakora, ndetse hakabaho no kwigira ku bandi no gusangira ubunararibonye.”

Imurikabikorwa riba buri mwaka. Muri uyu mwaka wa 2018-2019 mu Karere ka Kirehe, ryitabiriwe n’abamuritse ibikorwa bitandukanye na serivisi bagera kuri 46.

Inkuru yabanje:

Kirehe: Meya yasabye abafatanyabikorwa guhoza umuturage ku isonga

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.