Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kirehe: Abayobozi bahawe igihe ntarengwa cyo kugenzura ibibazo byo muri Girinka

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 18-01-2019 saa 06:52:04
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred yijeje abaturage ko hagiye gukorwa ubugenzuzi muri gahunda ya Girinka (Ifoto Manishimwe N)

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abayobozi b’Akarere ka Kirehe n’inzego z’umutekano, gukurikirana mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ibibazo bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mahama bagaragaza, by’uko basabwa gutanga amafaranga kugira ngo bahabwe inka muri gahunda ya Girinka.

Yabivuze nyuma y’uko yitabiriye Inteko y’abaturage mu Murenge wa Mpanga, ahahuriye abaturage bo mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mpanga n’abo muri Saruhembe na Kamombo mu Murenge wa Mahama.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyamiyumbu, Akagari ka Saruhembe bagaragaje ko bakwa ikiguzi kugira ngo bahabwe inka muri gahunda ya Girinka.

Umuturage witwa Nsekanabo Jean Bosco yagize ati: “Ibyo mvuga ni ukuri, udafite amafaranga ibihumbi 10 nta bwo wabona inka, ayo mafaranga usabwa kuyaha ubuyobozi bw’Ubudehe.”

Abatuye Umudugudu wa Nyamiyumbu kandi bagaragaje ko kugira ngo umuturage ahabwe ihene asabwa kubanza gutanga amafaranga 2.500.

Habyarimana Aléxis Perezida wa Komite y’Ubudehe, abaturage bashyira mu majwi ko yaka abatishoboye amafaranga mbere y’uko bahabwa inka, yabihakanye mu ruhame.

Mufulukye Fred uyobora Intara y’Iburasirazuba yahise abwira abaturage ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, hagiye kwihutishwa gahunda yo kugenzura ibyo bavuga.

Ati: “Ngiye gusaba aba bayobozi turi kumwe n’izindi nzego ari Polisi y’Igihugu, ari izindi nzego z’umutekano, tugiye kwiha icyumweru kimwe cyo kuza tugasuzuma neza, abantu bahawe inka iwanyu, hanyuma turebe uburyo bazihawe. Kubona abaturage babiri, batatu… batangiye kuvuga ko ibintu bidakorwa neza; byanze bikunze hagomba kuba harimo ikibazo.”

Guverineri Mufulukye avuga ko gahunda ya Girinka yashyiriweho gukura abatishoboye mu bukene kandi ikwiye kuba mu mucyo kugira ngo intego zayo zigerweho.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yijeje abaturage ko hagiye gukorwa ubugenzuzi muri gahunda ya Girinka (Ifoto Manishimwe N)

Ati: “Perezida wa Repubulika atanga inka kugira ngo umuturage akire, abone amata, abone ifumbire. Ariko niba Komite z’Ubudehe zirimo zibyikorera uko zishatse tugiye kuzihagurukira.”

Batatu mu baketsweho amanyanga muri gahunda ya Girinka mu Kagari ka Saruhembe, Inteko y’abaturage ikirangira bahise batabwa muri yombi, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangira gukurikirana no gusuzuma niba ibyo bavugwaho ari ukuri.

Kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Kirehe hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 13 zorojwe imiryango itishoboye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019, bufite umuhigo wo koroza inka imiryango igera kuri 800.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.