Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Kirehe: Abavuye mu buraya n’ababyariye iwabo bakomeje kwiteza imbere

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 25-11-2018 saa 11:04:42
Abagore bagize itsinda Tugaruke mu nzira bagaragaza ibyo bakora (Foto Manishimwe N)

Abagore n’abakobwa bakoraga uburaya bakabuvamo, na bamwe mu bakobwa byabyariye iwabo, baravuga ko kwishyira hamwe byabafashije kwiteza imbere.

Bibumbiye muri ‘Koperative Tugaruke mu Nzira’ igizwe n’abagore n’abakobwa 66 bo mu Mirenge ya Kirehe na Gatore, mu Karere ka Kirehe.

Bahamya ko bwabo bwarahindutse cyane mu gihe k’imyaka 2 ishize bahurijwe hamwe n’Akarere ka Kirehe, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako.

Koperative yitwa Tugaruke mu nzira, irimo amatsinda 2, rimwe rikorera mu Murenge wa Gatore n’iryo mu Murenge wa Kirehe.

Uwamariya Léonille avuga ko inyigisho n’amahugurwa bahawe ari yo yatumye imyumvire yabo ihinduka ikaba myiza, n’iterambere ryabo n’imiryango yabo rikaba rigenda rirushaho kuba ryiza.

Ati: “Twarahinze, twihaza mu biribwa, tunasagurira n’amasoko. Duhinga imbuto zose n’ibigori ku buryo mu Karere ka Kirehe twumva nta bwaki izongera kubaho. Nkatwe abagore twiteje imbere, nta bwo tukirwaza bwaki, tuzi gutegura indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga. Ubu duhagaze neza.”

Dusabimana Violette wo mu Murenge wa Kirehe na we avuga ko yishimira impinduka nziza zaje mu buzima bwe mu bijyanye n’iterambere mu myaka 2 ishize.

Ati: “Ndashishikariza abagore n’abakobwa bagikora imirimo nk’iyo iteye isoni kuyireka, bakibumbira hamwe, bakiteza imbere mu buryo bwiza. Ubu turi mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya. Bangurijemo ibihumbi 30 nyaguramo ihene mu kwezi kwa Cumi n’abiri kwa 2017, nyigura ifite amezi 2, ihita ibyara abana 2. Ubu na ba bana b’ihene ba 2 namaze kubabangurira, mfite ikerekezo cyo kuvugurura inzu yange y’amabati 23 mu mwaka utaha.”

Umutesi Gloriose, Umuyobozi wa Koperative Tugaruke mu nzira yabwiye Imvaho Nshya ko guhurizwa hamwe muri koperative byagize umumaro munini kandi bakomeje inzira y’iterambere.

Ati: “Tutarajya muri ayo matsinda twari abagore bakennye cyane, ariko ubu urabona ko dukeye. Mu byo tugezeho ni uko buri mugore ubu afite itungo rigufi, ingurube n’ihene akura muri ayo matsinda tugurizanya amafaranga. Turi Koperative y’ubuhinzi bw’imboga n’ibishyimbo n’ibigori, yatangiye mu 2017, imirima duhingamo turayikodesha, tukagira n’amatsinda yo kugurizanya.”

Abagore bagize itsinda Tugaruke mu nzira bagaragaza ibyo bakora (Foto Manishimwe N)

Mukandarikanguye Géraldine, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano, yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo abagize Koperative Tugaruke mu nzira batari babona ubuzimagatozi nka Koperative, ariko bashyiriweho uburyo bwo kwiteza imbere.

Ati: “Hari abatari babona ubuzima gatozi, ariko biyunze kuri Koperative icuruza imbuto ku muhanda, mu Murenge wa Gatore. Hari n’abibumbiye mu itsinda ryo mu Murenge wa Kirehe, bahugurwa ku kwihangira imirimo, kandi ni abantu tuzi, tugera no mu ngo zabo. Kandi inyigisho bahawe bahugurwa zabagiriye akamaro.”

Akomeza agira ati “Usanga bamaze kwigira imbere ku bintu 3, ubworozi, ubuhinzi n’ubucuruzi ku buryo ubucuruzi bakora, inyungu zabo, bahita baziganisha mu buhinzi buteye imbere. Bigishijwe no guhunika mu buryo bwiza.”

Mu rwego rwo gufasha aba bagore kwihuta mu iterambere, Akarere ka Kirehe kabubakiye isoko ry’imboga n’imbuto bacururizamo bimwe mu byo baba biyejereje n’ibindi barangura, riherereye ku muhanda wa kaburimbo ryuzuye mu mwaka wa 2017-2018; mu Murenge wa Gatore.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.