Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kirehe: Abashoferi barasaba ko umuhanda Kayonza-Rusumo ushyirwamo ibyapa

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 24-05-2019 saa 09:18:59
Abakoresha umuhanda Kayonza- Rusumo uri gusanwa bagaragaza imbogamizi zuko nta byapa birimo (Foto Manishimwe N)

Abatwara ibinyabiziga mu muhanda Kayonza-Rusumo, uhuriweho n’Uturere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe barasaba ko ibyapa byo mu muhanda byahozemo nyuma bigakurwamo byasubizwamo kuko hari imbogamizi baterwa n’uko nta byapa birimo ubu.

Kuba ibyapa biyobora imodoka binifashishwa mu kugaragaza imikoreshereze myiza y’umuhanda byarakuwe mu muhanda wa Kayonza–Rusumo, byemezwa n’abawukoresha umunsi ku wundi batwara ibinyabiziga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe.

Kuwukuraho ibyapa ngo byatewe n’uko uyu muhanda ari igice k’umuhanda Kagituma–Kayonza–Rusumo uri gusanwa kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

Bajeneza Jean Marie, Umushoferi utwara amakamyo ukoresha uyu muhanda kenshi ni umwe mu babwiye Imvaho Nshya ko kuba nta cyapa kiri muri uyu muhanda bibangamye ndetse hari n’aho abapolisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda babandikira ngo bakoze amakosa arimo kurenza umuvuduko no guparika ahatemewe.

Yagize ati: “Cyane cyane hano mu bice ba Kirehe na Ngoma, umuhanda barimo barawubuka, ni mutoya pe kandi nta cyapa na kimwe kirimo, kandi baratwandikira kuko ujya kubona ukabona umupolisi araguhagaritse ngo warengeje umuvuduko, kandi nta cyapa gihari kigaragaza umuvuduko umuntu atagomba kurenza mu gace runaka.”

CIP Hamuduni Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko kuba nta byapa biri muri uyu muhanda ari ikibazo, ariko bidakwiye kuba urwitwazo ku batwara ibinyabiziga rwo kudakurikiza amategeko y’umuhanda n’uburyo bwo kwirinda impanuka.

Gusa avuga ko ibikorwa byo gusana uyu muhanda nibirangira inzego zibishinzwe zizasubizamo ibyapa bigashyirwa aho bikwiye.

Ati: “Ni byo kuko hari ahatari za parikingi n’ibyapa, aho biterwa nuko imihanda no mu Ntara y’Iburasirazuba imyinshi irimo irasanwa, ariko ngira ngo abari gusana imihanda bateganyije aho imodoka zizajya zihagarara nk’amakamyo manini, bakaruhuka, bakareba ko imyuka ikora, n’amapine ari mazima.

Ariko uyu munsi bitari byakorwa twakangurira abatwara imodoka ko batagomba guhagarara ahantu bashobora kubangamira abantu bakoresha umuhanda hashobora guteza impanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald, avuga ko muri uyu muhanda hakwiye gushyirwamo ibyapa by’umwihariko nk’ibyerekana umuvuduko ntarengwa mu bice runaka, kandi ngo Akarere kagiye kuvugana n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubaka imihanda irimo n’uyu wa Kayonza–Rusumo, harebwe niba nubwo ugikorwa haba hashyizwemo ibyapa.

Yagize ati: “Twarabibonye kandi koko mbere yuko umuhanda wagurwa hari hasanzwe ibyapa, mukuwagura rero babikuyeho.

Ariko hakwiye kuba harimo n’ubundi ibyapa bifasha nko kugabanya umuvuduko cyane cyane ko harimo n’ibikorwa by’ubwubatsi kugira ngo birinde impanuka. Turavugana na RTDA nk’urwego rushinzwe gukora uno muhanda, kugira ngo ibyapa bibe byashyirwamo, kuko nange ni ikibazo maze iminsi numvana abashoferi, ukumva ko ari ikibazo koko.”

Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo ureshya n’ibirometero 208, watangiye gukorwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, biteganyiijwe ko uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyari 159.

Abakoresha umuhanda Kayonza- Rusumo uri gusanwa bagaragaza imbogamizi zuko nta byapa birimo (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.