Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Kirehe: Abasangiraga amazi n’ihene biyubakiye ivomero ry’asaga ibihumbi 400

Yanditswe na Manishimwe Noel

Ku ya 05-11-2018 saa 10:06:46
Kugeza amazi meza ku baturage bose biri no mu ntego za Leta y'u Rwanda (foto Manishimwe N)

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Bugarura mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bishatsemo ibisubizo biyubakira ivomero rusange ryuzuye rihagaze amafaranga asaga ibihumbi 400.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bugarura, Nshimiyimana Alphonse, avuga ko kwiyubakira iri vomero, byakozwe nyuma y’uko abatuye mu ngo zigera ku 116 zigize uyu mudugudu bahurije ibitekerezo hamwe bemeranya ko buri rugo rugomba gutanga umusanzu w’amafaranga ndetse no kwitanga mu buryo bw’imiganda.

Muri uyu mudugudu, Nshimiyimana avuga ko hari amazi ajya gusa n’ikigina, kandi riri ku nzira, hari abavaga ku isoko bafite amatungo nk’ihene bazishoreye zikayanduza, yari amazi mabi.

Ati: “Umudugudu wacu ugizwe n’ingo 116, twakoze imibare dusanga buri rugo rwatanga amafaranga 4.200, abaturage barabyumva, batangira gukusanya amafaranga yabo, tugura sima, garaviye, impombo, imodoka 4 z’ amabuye ariko hari n’amabuye twishakiye n’umucanga, ku buryo bw’umuganda. Twegeranyije ya mafaranga rero nk’abaturage tugeza ku 472,200. Dushaka umutekinisiye, igikorwa turagikora; birakunda, ku itariki 23 z’ukwezi kwa Kenda muri uyu mwaka, ni bwo iri vomero twaritashye. Ubu turishimira ibyiza tumaze kugeraho byavuye mu bushake bwacu no mu gufatanya nk’abaturage.”

Kugeza amazi meza ku baturage bose biri no mu ntego za Leta y’u Rwanda (foto Manishimwe N)

Munyanziza Eulade wo mu Mudugudu wa Bugarura, avuga ko bishimira ko baruhutse kuvoma no gukoresha amazi mabi, kandi bivuye mu bushobozi bwabo.

Ati: “Buri rugo rwatangaga amafaranga ibihumbi 4, tugakora n’imiganda, twiyubakira ivomero. Mbere hano hari ikizenga, tukabona ari amazi mabi, ariko ubu twarayitunganyirije. Twanze gukomeza kurwara inzoka n’indwara ziterwa n’amazi mabi.”

Iragena Marie Solange, Umujyanama w’Ubuzima ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu mudugudu wa Bugarura, na we yemeza ko mbere bakivoma amazi mabi, habagaho kurwaragurika cyane cyane indwara ziterwa n’umwanda; ariko ubu ngo ikibazo cyarakemutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye Imvaho Nshya ko hari ingero nyinshi zigaragaza ko iyo abaturage bashyize hamwe, bakiyemeza gukora igikorwa runaka kigamije iterambere ryabo bakigeraho.

Avuga kandi ko ari umuco ukwiye kuranga abatuye i Kirehe bose, kugira ngo aho bishoboka, abaturage bage bikemurira ibibazo; badategereje inkunga.

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Bugarura bugaragaza ko mu rwego rwo kubungabunga ivomero biyubakiye, hashyizweho komite ishinzwe isuku no kurinda iri vomero.

Buri rusabwa gutanga umusanzu w’amafaranga 100, yo guteganya ko hagize icyangirikaho; ryasanwa hadategerejwe izindi nkunga.

Umwanditsi:

Manishimwe Noel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.