Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kirehe: Abakoresha umuhanda Gatore-Gahara bifuza ko watunganywa

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 31-05-2019 saa 08:43:55
Umuhanda Gatore-Gahara abaturage basaba ko ukorwa neza ndetse n'Ubuyobozi bukaba bugaragaza ko uteganyijwe gukorwa vuba ureshya n’ibirometero 21 (Foto Manishimwe N)

Abakoresha ibinyabiziga mu Karere ka Kirehe barasaba ko umuhanda uhuza imirenge ya Gatore na Gahara wakubakwa neza, kuko ubu wangiritse bikaba bituma ibinyabiziga byabo byangirika.

Abakoresha uyu muhanda batwaye amagare, moto n’imodoka n’abatwarwa kuri/muri ibyo binyabiziga bahuriza ku kugaragaza ko wangiritse bikabije kuva kuri kaburimbo ahitwa Cyunuzi mu Murenge wa Gatore, kugera i Gahara ku murenge.

Ni umuhanda wangiritse ku buryo habamo ibinogo, ahandi hakaba ubunyerere mu gihe k’imvura. Bavuga ko uretse kuba kwangirika k’uyu muhanda byateza impanuka, binagira ingaruka ku binyabiziga byabo kuko byangirika cyane, bagasaba Ubuyobozi ko bwabafasha uyu muhanda ugatunganywa.

Uwizeyimana Jean Paul, umwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu isantere ya Cyunuzi, yagize ati: “Umuhanda uva hano Rwabutazi (Gatore) ujya i Gahara warangiritse cyane.

Ni umuhanda utuvuna cyane kuko utwicira n’ibinyabiziga, yaba moto yaba imodoka ni ukugenda yicekagura kubera ibinogo. Twifuza ko Ubuyobozi bwadufasha uyu muhanda ugakorwa.”

Mugenzi we na we ukoresha kenshi uyu muhanda yagize ati: “Dufite ikibazo cy’umuhanda Gatore-Gahara ntabwo ukoze neza, tuwutwaramo dutwaye moto ariko wagera iyo ujya ugasanga yangiritse cyane amafaranga umugenzi yakwishyuye ugasanga n’ubundi urayiyakoresheje.”

By’umwihariko abatwara ibinyabiziga bya moto bazwi nk’abamotari bagaragaza ko uyu muhanda ubaye utunganyijwe bakoroherwa no kunoza umurimo wabo ndetse bakanatera imbere mu kazi kabo, ukanoroshya ubuhahirane.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Kirehe Munyaneza William, avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 hateganyijwemo n’ikorwa ry’uwo muhanda wa Gatore-Gahara.

Ati: “Uriya muhanda natwe twarawubonye nk’ubuyobozi ndetse twamaze no kuwukorera inyigo yo kuwukora, ndetse turabizeza ko mu mwaka utaha tuzatangira kuwukora, ku buryo uri mu iteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2019-2020.

Ibyo gutanga amasoko ya rwiyemezamirimo wo kuwukora bishobora kuzatangira mu kwezi kwa Kanama, ibikorwa byo bigatangira mu mpera za 2019, ku buryo mu mpera za 2020 uyu muhanda Gatore – Gahara uzaba waramaze gukorwa neza.”

Uyu muhanda Gatore-Gahara abaturage basaba ko ukorwa neza, ku rundi ruhande Ubuyobozi bukaba bugaragaza ko uri mu mihanda iteganyijwe gukorwa vuba, ureshya n’ibirometero 21.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko ibikorwa byo kuwukora biteganyijwe kuzarangira mu mwaka wa 2020 bikazatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyari 1 na miriyoni 400.

Umuhanda Gatore-Gahara abaturage basaba ko ukorwa neza ndetse n’Ubuyobozi bukaba bugaragaza ko uteganyijwe gukorwa vuba ureshya n’ibirometero 21 (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

One Comment on “Kirehe: Abakoresha umuhanda Gatore-Gahara bifuza ko watunganywa”

  1. Muzasubireyo mutubarize niba ikorwa ryuyu muhanda rigikomeje cg ko ryakomwe munkokora na Covid 19 kuko iyangirika ryawo rirakomeje ibintu bishobora guhagarika imihahirane kuko ariyo nzira rukumbi ijyana kwisoko umusaruro wose wo mumurenge wa GAHARA.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.