Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kirehe: Abafite amashanyarazi bavuye kuri 0% mbere ya 2010, ubu ni 26%

Yanditswe na admin

Ku ya Nov 27, 2017

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko butewe ishema n’uburyo umubare w’abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo wazamutse ku buryo bushimishije, kuko mu myaka 7 ishize ingo 20 260 zasezeye ku gucana agatadowa, ni ukuvuga ko abakoresha amashanyarazi bangana na 26% by’abatuye aka karere, bavuye kuri 0% mbere ya 2010.

Abagezweho n’amashanyarazi mu Karere ka Kirehe bakomeje kuyabyaza umusaruro, bishimira ko yageze kuri benshi mu gihe gito (Foto Manishimwe N)

Umuyobozi w’aka karere Muzungu Gerard, yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe yose yamaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi, mu gihe mbere y’umwaka wa 2010, abagerwaho n’amashanyarazi muri aka karere bari ku gipimo cya 0%.

Uyu muyobozi kandi atanga ikizere ko ingo zifite amashanyarazi zizakomeza kwiyongera cyane, dore ko nko mu mwaka wa 2016/2017, abaturage barenga ibihumbi 3 bagejejweho amashanyarazi, ni ukuvuga ko yiyongereyeho 4,3%.

Yagize ati “Habayeho kongera amashanyarazi hakoreshejwe imirasire y’izuba ndetse n’amashanyarazi asanzwe. Abatuye mu ngo 1 784 bagejejweho amashanyarazi asanzwe, naho ingo 1600 zigezwaho amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.”

Ibi byatumye  abaturage  bafite amashanyarazi muri rusange mu Karere ka Kirehe,  baravuye ku  ngo  17 377  mu mwaka wa 2015-2016, ku gipimo cya  22%, maze umwaka ushize wa 2016-2017 usiga  ingo 20260 zihwanye na 26% zigezweho n’amashanyarazi.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko abo amashanyarazi yamaze kugeraho bayabyaje umusaruro mu buryo bubyara inyungu, ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse ku buryo bugaragarira buri wese.

Icyakora hari bamwe mu baturage bataragerwaho n’amashanyarazi, bagaragaje ko mu byatumye batinda kuyabona harimo n’imikorere mibi ya bamwe mu bashinzwe kuyabagezaho, nk’uko byagaragajwe n’umwe mu baturage bo mu murenge wa Mpanga, mu Kagari ka Bwiyorere.

Yagize ati “Mu mashanyarazi adakomoka ku mirasire y’izuba harimo ibibazo, amapoto arashinze, ushoboye ararahura, ariko ubona harimo akajagari, nta bwo tuzi neza umurongo bifite kuko abantu baraza bagatanga umuriro, ariko hagombye gutangwa amafaranga. Hari n’uwatanze amafaranga ayaha umuntu ngo amuhe umuriro, uwo yayahaye arayirira.”

Meya Muzungu Gerard asaba inzego zishinzwe kwegereza amashanyarazi abaturage gukorera mu mucyo, kandi zikorohereza abakeneye amashanyarazi kuyabona, kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri muturage igerweho vuba.

Mu karere ka Kirehe biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 amashanyarazi azagezwa mu ngo 4 500 n’ibigo 40, birimo iby’amashuri, amavuriro  n’ibiro by’utugari.

MANISHIMWE NOËL