Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Kirehe: Ababyeyi basaga ibihumbi 60 bitabiriye kuboneza urubyaro

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 11-06-2019 saa 09:12:29
Ayinkamiye Sarah w'i Kigina avuga ko aboneza urubyaro kuko azi umumaro wo kubyara abo ashoboye kurera no kwitaho (Foto Manishimwe N)

Ibipimo by’abitabira gahunda zo kuboneza urubyaro mu Karere ka Kirehe byerekana ko ubwitabire buri kuri 65.3%.

Ni ijanisha ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko ryagaragaye mu mpera za Kamena 2018, ku musozo w’umwaka w’imihigo wa 2017-2018.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald avuga ko ibyo bipimo bitaragera ku rugero rushimishije ndetse buri mwaka akarere gahiga gushyira imbaraga mu bukangurambaga no kwegereza abaturage serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ati: “Ku bijyanye no kuboneza urubyaro tugeze kuri 65% mu karere kacu, ariko ni gahunda dukomeza gushyiramo imbaraga cyane cyane mu bijyanye n’ubukangurambaga no kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.

Ubu umuhigo dufite ni uko uyu mwaka wa 2018-2019 ubu bwiyongera bugera nibura kuri 67%.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko mu baturage bagejeje igihe cyo kuboneza urubyaro ababoneza urubyaro bakoresheje uburyo butandukanye ari 60,734, mu gihe abagomba kuboneza babarirwa mu bihumbi 93.

Hari abaturage bo muri ako karere babwiye Imvaho Nshya ko hari abatitabira kuboneza urubyaro kubera impamvu z’imyumvire n’imyemerere.

Uwitwa Ayinkamiye Sarah ufite imyaka 24, atuye mu Mudugudu wo Mugisenyi II, Umurenge wa Kigina yagize ati: “Kuboneza urubyaro nge ndabikora ariko hari n’abagira imyumvire mike, akavuga ko azabyara kugeza ku iherezo. Ariko nkange ndaboneza kuko nzi umumaro wo kuboneza nkabyara bake dushoboye kurera.”

Akomoza ku mpamvu we n’umugabo we bahisemo kuboneza urubyaro bakimara kubyara umwana w’imfura, Ayinkamiye yagize ati: “Nk’ubu maze kubyara umwana umwe ariko twaraboneje kugira ngo abanze akure, kandi twiyemeje kutazarenza abana 3 abo tuzajya tubasha kwishyurira amashuri, za mituweri, kwambika neza, no kubagaburira bagahaga.”

Undi mubyeyi witwa Mukantwari Odetta ufite abana 5 yabwiye Imvaho Nshya ko mbere atabanje kumva neza impamvu agomba kwitabira kuboneza urubyaro. Ariko we n’umugabo we bamaze kubyara abana 3 ngo ubuzima bwarabakomeranye batangira kumva ko kuboneza urubyaro ari ngombwa.

Yagize ati: “Nabonye kubyara abana benshi udafite ubushobozi bwo kubitaho no kubarera bitera ubukene. Hari abana 2 nabyaye ari indahekana kubitaho byarangoraga cyane, kubagaburira byarangoraga cyane, ariko amahirwe nagize ni uko bakuze badafite imirire mibi.”

Uwimana Jacquéline w’imyaka 45 na we utuye mu Murenge wa Kigina, afite abana 6, asobanura ko yahisemo kutazongera kubyara kuko abona ubuzima bugenda burushaho kugorana.

Ati: “Mu mwaka ushize umugabo wange yitabye Imana ariko n’ubundi twari twafashe ikemezo cyo kuboneza urubyaro kuko nabonaga kurera abana bigoye kandi turi kugenda dusatira ibihe bibi. Ubutaka bugenda buba buke, kubashakira imyambaro, kubashyira mu ishuri no kubashakira icyo kurya biba bigoye. Ariko na kimwe mu byatumye mfata ikemezo cyo kuboneza urubyaro nabyaye impanga mfite abana 4, bahita baba 6, mpita mfata ikemezo cyo kuboneza urubyaro. Ubu abo bana babiri nafatiyeho ikemezo bujuje imyaka 5 nta kibazo k’imirire mibi bafite.”

Mu gihe ubwitabire bw’Abanyakirehe muri gahunda zo kuboneza urubyaro buri kuri 65.3%, ubwitabire bw’ababyeyi mu kubyarira kwa muganga bwo buri gipimo cya 98%.

Meya Muzungu uyobora Akarere ka Kirehe avuga ko “Mu mihigo y’Akarere ni uko twifuza ko nta muntu utabyarira kwa muganga. Kubyarira kwa muganga hari inyungu nyinshi, zirimo no kugabanya impfu z’abana bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara.”

Ayinkamiye Sarah w’i Kigina avuga ko aboneza urubyaro kuko azi umumaro wo kubyara abo ashoboye kurera no kwitaho (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.